Search
Close this search box.

Biyemeje guhindura ibijyanye n’imyubakire mu Rwanda

Nyuma y’imyaka mike bahabwa amahugurwa mu mahanga, Dusabe Henriette na Umugwizawase Delphine, mu 2021 bashinze ikigo  bise “Ubudasa wall paints” gikora ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku marangi, ibintu n’ubundi bombi bakuze bakunda.

Kugeza ubu ‘Ubudasa Wall Paints’ ikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye kuko aba bagore babivangamo n’ubuhanga bwa gihanzi.

Nubwo bumvikana nk’ikigo gikora ibijyanye no gusiga amarangi, banakora ibindi bitandukanye icyakora bibanda ku mpamvu yose yatuma inyubako n’inzu z’abantu bigaragara ku buryo bw’agatangaza biciye mu mwuga wabo ari nacyo bagaragaza nk’intego nyamukuru.

Bakora ibirenze gusiga amarangi kuko banagufasha gutegura inyubako yawe, bakareba ibyaberana nayo kugeza no kubijyanye n’imitako byose byarushaho kugaragaza inkuta zayo mu buryo bw’akataraboneka. Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y’irangi wakoresha mu gihe ugeze mu gihe cy’iyo mirimo.

Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y’urutare, ikirunga cyangwa ikindi gishobora kuza mu ntekerezo zabo babikomoye ku gukomatanya umuco n’iterambere ari na yo mpamvu yatumye ikigo cyabo kizana impinduramatwara mu byo guhanga udushya.

Dusabe yavuze ko bakomatanyije ubuhanga bw’abakurambere mu Rwanda mu by’ubugeni burimo n’ibwo gukoresha ingwa, ibumba n’ibindi bikoresho, byose bakabihuza n’ibigezweho muri iki gihe bigatuma bagera ku bintu byihariye mu bwiza aho yemeza ko ari ibintu bishya, bishimishije kandi bikenewe ku isoko bikanagira akarusho ko kuba bidahuriweho mu bushabitsi bwo mu Rwanda.

Kugira ubudasa ni byo byateye ingabo mu bitugu aba bagore babiri bituma batangira ubushabitsi aho Dusabe avuga ko bashakaga gutangiza ikompanyi ihurije hamwe guhanga udushya n’ubunyamwuga kandi bagakora ibintu mu buryo butamenyerewe.

Ati “twashakaga gukora ibintu byiza, bishya kandi bifite ubuziranenge.” Yatanze urugero avuga ko bakora ibyifashishwa mu bisenge by’inzu zitandukanye n’ibyajyaga biva mu Bushinwa, akavuga ko intego yabo ari ugukoresha ibikoresho bikomeye kandi biramba.”

Yakomeje agaragaza ko ubwo bagitangira hari abandi bakoraga nk’ibyabo ariko bo bagatekereza mu buryo bwagutse, bashaka uko bakora ibintu bifite ubudasa.  Ati “abantu bakunda ibintu byihariye kandi batari bamenyereye.”

Atanga inama agira ati “niba wifuza gukora ubushabitsi, ugomba gushakisha ikintu gishya kandi gikenewe ku isoko kandi ugomba gukora ibintu mu buryo bwawe bwihariye.”

Aba bagore babiri bakoresha uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ibyo bakora, burimo kwifashisha imbuga nkoranyambaga, kandi bakagaragaza ko ibyo bakora bidaherera mu magambo gusa ahubwo binashyirwa mu ngiro.

Ikigo cyabo kimaze gutera imbere mu buryo bugaragara kuva mu 2021 kuko icyo gihe bakoraga ari abakozi babiri gusa, mu gihe ubu bamaze kugera ku rwego rwo gukoresha abakozi 20 bahoraho, bakaba bari no guhugura abakobwa bagera kuri 50 bagaragaje ko bashishikajwe no kunguka ubumenyi ku byo Umugwizawase na Dusabe bakora.

Dusabe Henriette na Umugwizawase batangije Ubudasa Wall Paints ifasha abantu kurimbisha inzu zabo binyuze mu gusiga amarangi mu buryo budasanzwe

Ubudasa Wall Paints isiga amarangi no mu nzu zo guturamo

Iki kigo cyashinzwe na Dusabe Henriette na Umugwizawase gifite ubuhanga mu gusiga amarangi

Ubudasa Wall Paints isiga amarangi mu buryo bugezweho bwa 3D

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter