Tariki ya 19 Gicurasi 2022, yinjiye mu mateka mashya mu buzima bwa Mukansanga Salima. Ni bwo yatangajwe mu basifuzi batatu b’abagore bazasifura Igikombe cy’Isi cya 2022.
Kuri uyu Munyarwandakazi ukomoka mu Karere ka Rusizi yabifashe “nk’igitangaza giturutse ku Mana’’ kuko tari yarigeze abitekerezaho hambere.
Yagize ati “Hari ibintu biba intambwe ku yindi. Ukumva bizafata igihe kirekire. Sinibaraga mu bantu bazagisifura ariko kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo, ukajya mu cy’Isi byarantunguye.’’
Gutungurwa kwe gufite ishingiro kuko ni ubwa mbere abasifuzikazi bari batangajwe nk’abazagira uruhare mu gukemura impaka zo hagati mu kibuga.
Mukansanga yatoranyijwe hamwe n’Umufaransakazi Stéphanie Frappart na Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani.
Muri rusange hahamagawe abasifuzi 36 bakuru [bo hagati mu kibuga], 69 bungirije [abazwi nk’abo ku ruhande] na 24 bazaba bagenzura ikoranabuhanga rifata ibyemezo hashingiwe ku gusesengura amashusho, rimaze kumenyerwa nka VAR.
Abandi basifuzikazi bo ku ruhande bari mu Gikombe cy’Isi barimo Neuza Back, Karen Dias na Kathryn Nesbitt.
Mukansanga yavuze ko gutoranywa mu bazasifura Igikombe cy’Isi bizafungura imiryango ku bandi basifuzikazi b’Abanyafurika.
Yanditse amateka yo gusifura mu Gikombe cy’Isi nyuma yo gukora agahigo ko gusifura icya Afurika [CAN] cyabereye muri Cameroun mu gihe mu mwaka ushize yari mu Mikino Olempiki yabereye i Tokyo mu Buyapani.
Mukansanga w’imyaka 34 yizera ko we na bagenzi be batoranyijwe gusifura Igikombe cy’Isi bazafungurira amarembo abagore benshi.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuko bitigeze bibaho mbere. Bisobanuye ko ugiye kuba uwa mbere ufunguye imiryango ku bandi bagore by’umwihariko muri Afurika.’’
Yavuze ko iyo ufite umutwaro ku bitugu byawe ugomba kuwutwara neza kugira ngo abandi babone umuryango ufunguye, na bo bazawunyuremo.
Ati “Amahirwe arahari, ni ahabo ho kuyafata bakayabyaza umusaruro.’’
Impanuro za Mukansanga ku bakiri bato
Mukansanga yagiye mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kwifashishwa muri CAN aho yasifuye umukino we wa mbere wahuje Guinée na Zimbabwe.
Avuga ko inzozi ze zabaye impamo ndetse atera intambwe kuko ari umunyamahirwe n’umunyamugisha.
Yunzemo ati “Mfite ubushobozi muri njye, ngomba kwigirira icyizere kuko n’abampaye ayo mahirwe bakangirira icyo cyizere kuko mbikwiriye.’’
“Si ndi igitangaza ariko nanjye ndi uw’agaciro, ndashoboye, ni yo mpamvu nageze hariya.’’
Yahanuye abato ko bakwiye guharanira gukora ibyo bemera bakagera ku ntsinzi.
Ati “Indoto zacu ziratandukanye, iyawe ugira amanywa nijoro ntizazime mu gihe ufite imbaraga n’ubushake. Hari ugukora cyane, si amahirwe bampaye, nta n’ubwo ari ukubera ari Umunyarwanda, akiri muto ahubwo ni igihe cyageze. Benshi bashobora kutabiha agaciro ariko byanze bikunze iyo udacitse intege, ibyo ukora bigeraho bigahabwa agaciro na ba bandi bafite umumaro.’’
Yavuze ko mu buzima umuntu akwiye kwirinda gucika intege kugira ngo agere ku cyo ashaka.
Ati “Kwigirira icyizere kuko mvuze uburyo ntera intambwe mu bo mpura na bo nakabaye narabiretse. Nta n’umwe waguteganyirije icyo uzaba cyo, ni ingenzi kwizera ko Imana izaca inzira.’’
Mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar, Mukansanga amaze gusifura imikino ibiri nk’umusifuzi wa kane aho yagaragaye ku mikino irimo uwo u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1 ku wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo n’uwo Tunisia yatsinzemo u Bufaransa igitego 1-0 ku wa 30 Ugushyingo 2022.
Ibyo wamenya kuri Mukansanga
Mukansanga Salima Rhadia yabonye izuba ku wa 25 Nyakanga 1988. Yavukiye muri Cité mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Uyu mukobwa w’imyaka 34 yize amashuri yisumbuye kuri Saint-Vincent de Paul i Musanze, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Buvuzi [umuforomokazi] yakuye muri Kaminuza y’Abadiventisiti i Gitwe.
Yakuze akunda gukina Basketball ariko nyuma yo kubura amahirwe yo kuyikina birushijeho ubwo yari amaze gusoza amashuri yisumbuye, yagiye muri ruhago naho ntibyamuhira, ahitamo gukora ubusifuzi kuko yashakaga icyakomeza kumuhuza n’umukino akunda.
Mu 2007 ni bwo Mukansanga yatangiye gusifura nk’umusifuzi wemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.
Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.
Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.
Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.
Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa ku wa 7 Kamena-7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo U-23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.
Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia 0-0 muri iki Gikombe cya Afurika U-23, Mukansanga yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.
Mu 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza na Chile i Tokyo.