Search
Close this search box.

Inshingano z’urubyiruko ku hazaza ha Afurika mu mboni za Tito Rutaremara

screen shot 2022 11 16 at 17.40 55

Ushobora kubona urubyiruko rwishingikirijweho mu mirimo itandukanye ukaba wakwibwira ko ruhabwa inshingano zirurenze, nyamara impamvu ni uko ruhora ari amizero y’ahazaza, bikaba akarusho ku rw’ubu kuko rubyiruka mu bihe bituma rwera imbuto ku buryo bworoshye.

Ni ibihe bigizwe n’iterambere mu bintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga ndetse n’imyumvire iteye imbere igirwamo uruhare n’umubare w’urubyiruko rwize bitandukanye n’urubyiruko rwa kera rutari rufite urwo ruhurirane rw’ayo mahirwe.

Uretse kuba umusemburo w’iterambere rirambye mu nzego zitandukanye zirimo kugira uruhare mu bukungu, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi n’ibindi, inararibonye zirubonamo ubushobozi bwisumbuye mu kuba imbarutso yo kwihuza kwa Afurika nk’imwe mu ntego zo kwigobotora ubukoroni busigaye bwaraje mu isura nshya.

Zibishingira ku bumenyi butandukanye rufite bwaba ubwo ruhabwa n’ababyeyi nk’uburezi bw’ibanze ndetse n’ubwo rurahura mu mashuri atandukanye, bukunganirwa n’ubwo ruhabwa n’ubuyobozi bw’ibihugu by’ubwihariko ku bayobozi barajwe ishinga n’iterambere ry’umuturage.

Bijyana kandi n’uko ari rwo rugize umubare munini muri Afurika dore ko hafi 60% by’abawutuye bari munsi y’imyaka 35.

Ubwo yari mu kiganiriro cy’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement) Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko nubwo abo hambere bakoze uko bashoboye ngo bateze imbere Afurika, ubu byoroshye kurusha uko byari biri kuko bijyanye n’amahirwe atandukanye ahari.

Ati “Urubyiruko rw’ubu rufite ibyangombwa byose, rufite ubuyobozi bwiza, ruragabwa amahirwe yo kwiga. Twe kera ayo mahirwe yari make ndetse bahabwa n’uburyo bwo kuyobora ibituma bashobora kugira uruhare mu kugira Afurika y’ejo hazaza nziza”

Rutaremara yemeje ko bijyanye n’amahirwe ahari ndetse n’uburyo rutegurwa byoroshye, kuba warubwira icyo rugomba gukora kiri mu murongo wo gutuma Afurika igira ijambo  rwabyumva vuba bitandukanye na mbere.

Icyakora akebura urubyiruko ko rugomba kwitondera iyi ngingo y’uko Isi yabaye umudugudu hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko ababikoze bashaka kuryifashisha mu guteza imbere umuco wabo.

Ati “Buriya izi mbuga nkoranyambaga mureba ni Abanyamerika bashyiramo umuco wabo twe ntitugiramo uruhare mu buryo bweruye. Isi yabaye umudugudu ariko hari umuntu uwuri inyuma ari na we uwukoresha.”

Yasabye urubyiruko kuzana udushya dutandukanye cyane cyane mu ikoranabuhanga ku buryo aho kureba ibijyanye n’ibyo mu mahanga,  abantu bajya bareba “ibyo umwami runaka yagezeho, uzarebe nk’Abayapani barakora ibintu by’iwabo bihanganye n’iby’Abanyamerika, ariko twe turamira iby’Abanyamerika.

Yakomeje  asaba inzego z’ubuyobozi by’umwihariko abo mu nzego z’uburezi, kuvugurura uburyo abanyeshuri bigamo kuko ubw’ubu bushingiye ku bwa gikoroni.

Ati “Ubu natwe tugomba gutekereza tukareba uburezi twaha abana bacu buvanze n’uburere ntihatangwe ubumenyi gusa. Icyo ni ikintu kiri muri Afurika yose kandi gikwiriye guhinduka.”

Asaba kandi inzego z’ibishinzwe gukora ubukangurambaga urubyiruko rukabona ibyo rukora “bikajyana no kubashakira ingando ukabigisha ku buryo n’uvuga ngo muhaguruke tuharanire iki ngiki bazabyumva vuba. Nibikorwa nta kabuza Afurika izagira ijambo rikomeye.”

Rutaremara yatanze urugero mu bihe u Rwanda rwari rwugarijwe na Covid-19 akavuga ko muri ibyo bihe kuko urubyiruko rwari rwabanje kubwirwa ikigamije rwakoze uko rushoboye kose kugira ngo iyi ndwara itazahaza besnhi binyuze mu gufasha kubahiriza amabwiriza no gutanga ibiryo n’ibindi.

screen shot 2022 11 16 at 17.40 55

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter