Search
Close this search box.

Umukoro wa Minisitiri Mbabazi ku rubyiruko rw’u Rwanda

52667508743 fc1ba03480 o

Igihugu cyose giharanira kugira ejo hazaza heza gikora ibishoboka byose kugira ngo cyubake ubushobozi bw’abato, gusa ibi bibasha kugerwa mu buryo bwuzuye igihe uru rubyiruko narwo rufite ubushake bwo kwiga ndetse no gufata inshingano.

Ku gihugu gito nk’u Rwanda ndetse kidafite umutungo kamere uhagije, birumvikana ko abaturage bacyo aribo baba bahanzwe amaso cyane cyane abakiri mu cyiciro cy’urubyiruko.

Imibare igaragaza ko abaturage bari munsi y’imyaka 35 bihariye hafi 80% by’abaturage bose, ibi birerekana impamvu urubyiruko rukwiriye kwitabwaho.

Nubwo hari byinshi igihugu kigomba urubyiruko, ku rundi ruhande hari amagana y’ibyo igihugu nacyo kiba cyiteze kuri iki cyiciro cy’abaturage nk’uko biherutse kugaragazwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

Ni impanuro aherutse guha urubyiruko rusaga 600 rwari rwitabiriye  gahunda yiswe ‘‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’’ igamije kwigisha abakiri bato amateka y’igihugu ndetse n’uruhare bafite mu kuyasigasira no kuyubakiraho ahazaza habo.

Ni gahunda y’Umujyi wa Kigali ifatanyamo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Uru rubyiruko rwahawe ibiganiro n’abarimo Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa.

Minisitiri Mbabazi yashimiye urubyiruko rukomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo kwihangira imirimo n’ibindi bitandukanye ndetse anabashimira inyota bagaragaje yo kumenya amateka y’igihugu.

Ati ‘‘Icyatugaragariye, byagaragaje ko mufite inyota yo kumenya amateka […] Ibi twaganiriye uyu munsi ni umusingi ntacyo wakora utazi amateka y’igihugu cyawe, utagikunda, mwitwa inkomezamihigo.’’

Kurinda igihugu

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko rugomba kurangwa n’intego eshatu z’ingenzi.

Ati ‘‘Mushinzwe kurinda igihugu cyacu. Ugomba kuba ijisho ry’igihugu kugira ngo kidahungabanywa. Ushobora kuba uri umumotari ugatwara umuntu ufite grenade agiye kuyitera ahantu, ukabyirengagiza mu kanya ugasanga ahantu yayiteye hagendeyemo n’abawe.’’

Guteza imbere igihugu

Iya kabiri yababwiye ko ari iyo ‘guteza imbere igihugu’, aho bagomba gukura amaboko mu mifuka kuko ari cyo gituma  umuntu yiteza imbere akagera kuri byinshi binateza imbere igihug cye.

Uretse guteza imbere igihugu no ku Kirinda, Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko ko rufite n’inshingano zo gusigasira ibyagezweho.

Yabwiye uru rubyiruko ko inyubako rubona kuri iki gihe zitahozeho, rukwiriye kwitwararika kugira ngo umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho utazasubizwa inyuma no kudasigasira ibyagezweho.

 Yavuze ko izi nshingano zizagerwaho uru rubyiruko mu gihe ruzaba rufite Indangagaciro, kuko arizo zitandukanya umuntu n’undi cyangwa igihugu n’ikindi. Mu ndangagaciro yabasangije harimo; Ugukunda Igihugu, Ubumwe, Ikinyabupfura, Kugira Intego n’izindi.

52667508743 fc1ba03480 o
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yasabye abakiri bato kumenya ko bafite inshingano zo kubungabunga ahazaza h’Igihugu

52667510168 2b1cf3c234 o
Urubyiruko rw’u Rwanda rwibukijwe ko arirwo rufite mu biganza ahazaza h’Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter