Urukundo ni imwe mu ngingo abato batindaho cyane kuko abenshi rubagurumanamo, imyanzuro bafata ikarushingiraho ariko bamwe mu rubyiruko bemeza ko imyitwarire irimo kutaganira, kwimika ikinyoma no kutizerana byaba intandaro ituma rutaramba.
Abahanzi benshi bakunzwe mu bihe bitandukanye ni abaririmbye urukundo, gusa inkuru yaririmbwe na Michel Sardou y’urukundo rugurumana mu mitima y’abana kuva ku myaka irindwi kugeza kuri 77 ishobora kutazava mu mitwe ya benshi.
Abakuru bemeza ko urukundo rwo mu gihe cyabo rwarambaga kuko rwabaga rufite intego yo kuzashinga urugo, bagatungurwa n’uko abubu bakundana iminsi mike rugahita rukonja. Nyamara ariko ngo ‘nta ngoma itagira abubu’.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali batangaje ko ibituma umubano w’abakundana utaramba birimo ubuhemu, kutubahana no kutubaha inshuti za buri ruhande.
Umutoniwase Sandrine ati “Ntiwabana n’umuntu utakubahisha mu bandi cyangwa ajarajara aguca inyuma akaba atanubaha inshuti zawe. Umukunzi wawe agaragaza izo ngeso wamwegera ugaca bugufi ukamuganiriza mu mutuzo, ariko umwereka ibyifuzo byawe mu mubano wanyu.”
Uyu mukobwa avuga ko ibi biruta gutandukana na we umuhora amakosa yakoze kuko inama umugira zamugirira akamaro n’ahandi hose yazajya.
Uwasenga Alexie avuga igikomeye gisenya umubano w’abakundanda utamaze kabiri ari ukudahana amakuru, umujinya w’umuranduranzuzi, gufuha bikabije n’ibindi.
Ati “Guhana amakuru no guhana umwanya ndetse no kuganira hagati y’abakundana ntibikwiye kwirengagizwa kuko biri mu byubaka umubano ugakomera iyo byubahirijwe.”
Kuri Jackson Mutabazi, umubano ukomeza n’ibiganiro bihoraho aho muganira ku makosa, ku ntego n’ibindi byose bikenewe kugira ngo umubano ukomere.
Ati “Habaho kwicara mukaganira hanyuma ukamubwira ikosa wamubonyeho guhera uwo munsi akamenya ko yakoze amakosa cyangwa se nanjye nkamubwira icyo nakoze tugakemura ibibazo byadutera gushwana.”
Buregeya Bertrand avuga ko gukosa mu buzima busanzwe bibaho ariko uburyo bwo gukosora umuntu butitondewe na bwo buba kazarusenya.
Ati “Uburyo bwiza bwo gukosora amakosa y’umukunzi ni ukumubwiza ukuri mu rukundo. Ushobora kumujyana ahantu runaka mukaganira, ukaba wazamura ikiganiro cy’uburyo wifuza ibintu n’aho byapfiriye kuko wabanje kumutegura neza abasha kubyakira n’umutima ukunze”.
Ikinyamakuru Marriage.com kigaragaza ko urukundo kuri bamwe rujegajega kubera kutizerana, gushyingirwa utariteguye neza, kutihangana mu rushako, gufuha bikabije, kudahana amakuru, ubukene n’uburyo amafaranga akoreshwa n’ibindi.
Muri rusange uru rubyiruko rwemeza ko umubano umuntu agiranye na mugenzi we ushingiye ku rukundo usiga isomo rizamufasha mu buzima bw’igihe kiri imbere.