Search
Close this search box.

Ibyo ukwiriye kwitaho igihe uhitamo kaminuza uzigamo

Mu minsi ishize naganiriye n’umukobwa w’inshuti yanjye wari umuhanga kuva turi mu cyiciro rusange kugeza arangije amasomo ye muri Kaminuza, aho mu rugendo rwe yaranzwe no kugira amanota meza, ndetse n’ubumenyi bujyana na yo ku buryo koko wabonaga afite icyo avuze ku iterambere ry’ejo hazaza h’igihugu.

Uyu mukobwa wari umuhanga mu bijyanye na siyansi, yasoje mu masomo afite aho ahuriye n’ubuzima, icyakora icyantunguye kigatuma ntangira gutekereza ibintu byinshi, ni uko atigeze anifuza gushaka akazi k’ibyo yize.

Si uko yari yakabuze wenda ngo abe yarasiragiye cyane kuko ibintu yize biri mu murongo wa politiki y’igihugu yo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’imyuga.

Yambwiye ko nubwo yatsindaga ayo masomo atigeze akunda na rimwe ibyo yiga, ambwira ko impamvu nyamukuru yamuteye kubyiga ari uko yarihirwaga akabona nta yandi mahitamo yari afite uretse “guhebera urwaje” kuko iwabo bari abakene.

Ubu yibera mu mirimo yo mu cyaro idahuye na busa n’ibyo yize, atari n’uko yabuze akazi ahubwo nibyo “akunda kandi bimuhaye amahoro.”

Ibi byatumye nibaza ikibazo kigira giti, ni iki umuntu agomba kubanza kwitaho mbere yo kujya muri kaminuza?

Ni byiza kubanza kugira ibyo witaho kugira ngo ubone gufata umwanzuro wo kwiga muri kaminuza runaka, kuko uretse amafaranga uzishyura atagira ingano, ni naho ubuzima bw’ejo hazaza bwawe bwose buzaba bushingiye.

Ibi bigaragaza ko kujya muri kaminuza runaka kuko inshuti yawe ari ho yiga, ababyeyi ari ho bashaka, ibyo ugiye kwiga aribyo abavandimwe bawe bize, mu byukuri utanabishoboye, ari ugushyira ubuzima bwawe bw’ejo hazaza mu kaga. Bimwe mu byo wakakwiriye kurebaho birimo:

Uburezi wifuza

Kimwe mu bintu ugiye kwiga kaminuza agomba kwitaho bya mbere, ni ukumenya mu byukuri icyo ashaka kujya kwiga, mbese ubwoko bw’uburezi ukeneye buzamufasha mu iterambere rye mu gihe uzaba ukubutseyo.

Ibi bizakurinda kuba wajya kwiga Imibare kandi warize Indimi, bikurinde kujya kwiga amasomo umubyeyi wawe yize kandi utayashoboye. Bizagufasha kandi kumenya ikigo wakwigaho niba ari kaminuza yigisha Ubucuruzi, Ubuvuzi, Ubugeni n’ibindi ibyiza ukaba wanabona ikigo gifite amahitamo menshi ajyanye no gushaka kwawe.

Mu byo umuntu aba agomba kureba ni ukumenya koko niba ibyo kaminuza zitangaza ko zikora bihura n’ukuri, ukareba abasoza muri iyo kaminuza uruhare bari kugira mu iterambere ry’igihugu, amahirwe icyo kigo gitanga haba muri icyo imbere no hanze yacyo, umwihariko wacyo mu kugira ibikorwaremezo, gahunda zigamije gufasha abanyeshuri, ibikoresho ifite ku buryo ujya kwiga mu kigo kizagufasha mu buryo bwose.

Uko ibyo ugiye kwiga byitabwaho

Ushobora kuba wahisemo kaminuza yubatse izina, ariko mu byo ukwiriye kwibuka ni ukureba niba ibyo ugiye kwiga ari byo byatumye igera ku rwego igezeho, ku buryo na we wizeye ko nusoza uzaba uri intoranywa ku batanga akazi.

Hari zimwe muri kaminuza ziha ingufu amashami amwe andi ntiyitabweho. Ugasanga mu buzima abanyeshuri babamo bahabwa byose wagera nko mu buhinzi ugasanga abenyeshuri birwanaho.

Kuri iyi nshuro uba ugomba kureba amasomo yose iryo shami ugiye kwigamo rifite, ukareba niba koko rihura n’icyerekezo igihugu gifite kuko ubumenyi uzahakura ari bwo buzatuma abatanga akazi bagufata nk’imari ishyushye, ukareba na none ku mbaraga icyo kigo gishyira muri buri somo.

Ubushobozi

Kimwe mu bintu bya mbere biza mu mutwe w’umuntu ugiye kujya muri kaminuza ni ikiguzi bizatwara kugira ngo asoze, atangire kubyaza umusaruro ibyo yize, ari na yo mpamvu iyi ngingo iri mu za mbere ushaka kwiga agomba kwigaho mu buryo butomoye.

Buriya ntawe utifuza kwiga mu bigo bimomeye, ariko hari ubwo abibura hanyuma akishima aho yishyikira. Yego, uburezi bwiza bwifuzwa na buri wese ariko ntibivuze ko wakwisumbukuruza mu myaka ibiri ukaba utangiye kurira mu gihe hari ibigo wasangamo uburezi bufite ireme kandi buri mu bushobozi bwawe.

Mu bihugu bimwe na bimwe usanga kaminuza zigenga ari zo zihenze kurusha iza leta, ariko ugasanga ahandi iza leta nizo zihenda kurusha. Icyakora icy’ingenzi ni uko uko uburezi buri gutera imbere ari na ko abaterankunga biyongera, n’uburyo bwo kwishyura bukoroshywa, ibintu ugomba kwitaho mu gihe uteganya kwiga.

Ni byiza kureba kaminuza isaba amafaranga ahura n’ubushobozi bw’umuryango wawe, ariko ukanita ku kiguzi cy’imibereho, nk’agaciro k’inzu mu gihe aho wiga ari kure y’iwanyu, ibyo kurya, ibitabo, ingendo, kwita ku buzima n’ibindi.

Iyo wahisemo kaminuza iherereye mu mijyi ukitega ko ibyo biciro bigomba kwikuba, abahanga bakagaragaza ko nyir’amikoro make aba agomba byibuze guhitamo kaminuza yegereye iwabo.

Indi mirimo itajyanye n’ishuri

Birumvikana ko iyo ugiye kwiga, icy’ingenzi ni ugukorana imbaraga zawe zose kugira ngo utarangara ukaba wanatsindwa, dore ko uretse kwirukanwa hari kaminuza biba bisaba wishyura amasomo watsinzwe.

Icyakora kwiga muri kaminuza bitandukanye no mu yisumbuye, ha handi uba ufite umuyobozi ushinzwe imyitarire uhora akuri hafi. Ibi bisobanuye ko ushobora kuba wiga ariko ugashyira no mu bikorwa indi mirimo yawe ijyanye n’impano ufite nko kuririmba, imikino runaka.

Uretse ko bifasha kugenzura umwanya wawe neza, iyo mirimo ishobora no kuba ari yo izagena icyo uzaba cyo mu bihe bizaza cyane ko uba uhura n’abanyempano bagenzi bawe gukuza iyawe, ibi bikagaragaza ko kujya muri kaminuza iha umwanya iyo mirimo ari ugutera ibuye rimwe mu giti rikamanura inyoni ebyiri.

Amasomo agufasha guhitamo neza

Mu gihe ushobora kubona ugorwa no guhitamo aho wajya kwiga kandi mu byukuri nta n’umuntu ubona wagufasha kubona amakuru wifuza, hanze aha hari ibigo bitanga amasomo y’igihe gito agufasha gusobanukirwa na kaminuza nziza ndetse n’ubumenyi bw’ibanze ugomba kugenda ufite.

Uretse ibyo kandi kuko uba uzi icyo ushaka, ubushobozi bwawe n’ibindi mu gihe uri kwiga ayisumbuye ugomba kwita ku masomo ajyanye n’ibyo uzajya kwiga muri kaminuza.

Birumvikana niba ushaka kuzaba muganga, ugomba kwiga amasomo ajyanye n’Ibinyabuzima n’Ubutabire, washaka kuba umwubatsi wabigize umwuga Ubugenge n’Imibare ntibigucike.

Kuko Isi isigaye yarabaye umudugudu kandi igizwe n’ibihugu bikoresha indimi zitandukanye kwitabira amasomo ajyanye n’indimi by’umwihariko biba ari akarusho wongereye ku byo wize.

Abahanga mu by’uburezi bagaragaza ko no kwitabaza abarimu bakwigishishie mu yisumbuye kuko baba bakuzi cyane mu myaka mwamaranye na bo, bishobora kugufasha guhitamo neza na cyane ko inzira ushaka kunyuramo abenshi muri bo baba barayinyuzemo.

Ibyo kurya

Amahirwe u Rwanda rugira ni uko bigoye cyane gusanga ahantu bateka ibyo kurya ukaburamo na bimwe warya. Icyakora hari ubwo uba uteganya kujya kwiga mu bihugu bya kure bya bindi bigira indyo zigoye, ukaba wabaho utunzwe n’imigati gusa.

Ikindi ugomba kwitaho ni ukureba niba koko ahashobora kuboneka ibiryo bijyanye n’ukwifuza kwawe ushobora kuzaba ufite ubushobozi bwo kubyigondera, kuko ushobora kujya kwiga mu mujyi runaka ariko ibyo kurya biba bihenze cyane.

Gusura aho uziga mbere y’uko utangira

Iyo iby’ingenzi wamaze kubyitaho, biba ari ngombwa kubanza gusura iyo kaminuza wamaze kwemeza ko ari yo uzigaho. Birumvikana uzahabwa umuntu uyimenyereye akubwire buri kimwe kijyanye na yo agutembereze hose, ibishobora gutuma ufata icyemezo cya burundu ko aho hantu uzahisanga cyangwa se hazakunanira ugahindura ukajya ahandi

One Response

  1. Ibi ni byiza cyane kuko bifasha abana guhitamo neza. Akaba ari yo mpamvu gutinda ku byo bashoboye, batsinda neza kandi bakunda. Ibi iyo habuze mo kimwe bihita bigaragara umwana arangije amashuri ye: Yisanga akora ibyo adakunda, adashoboye cg bitagize icyo bimumariye kuko guhitamo biba byaragize amakozera. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter