Search
Close this search box.

Iby’ingenzi wamenya ku ndwara ya Marburg ikomeje guteza impungenge

Icyorezo cya Marburg gihangayikishije benshi ndetse amakuru yacyo akomeje gucicikana mu itangazamakuru kubera ubwandu bwacyo bujya gusa n’ubwa Ebola.

Mu gihe u Rwanda rwiteguye guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, sobanukirwa bimwe by’ingenzi wamenya kuri iyi ndwara yatangiye guhitana ubuzima bw’abantu.

Marburg iterwa na virusi ya Marburg ikomoka mu muryango wa Filoviridae (umuryango umwe na virusi ya Ebola ikomokamo). Iyi virusi yamenyekanye bwa mbere mu 1967 mu Budage, ndetse no mu Mujyi wa Belgrade muri Serbie. 

Virusi ya Marburg ni ‘zoonotique’, bisobanuye ko ishobora gukwirakwizwa n’inyamaswa ikagera mu bantu.

Marburg yandurira mu guhuza amaraso no gukora mu matembabuzi y’abantu bayirwaye. Ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Ibyo bimenyetso byayo iyo bifatiranywe n’abaganga, umurwayi akavurwa, haba hari icyizere cyo gukira, mu gihe gutinda kwivuza biganisha ku rupfu.

Mu ntangiriro, ibi bimenyetso bishobora gutangirana n’ibicurane, kuribwa mu mitsi, gutakaza imbaraga k’umubiri ugacika intege n’ibindi.

Gutinda kwivuza biganisha ku kuremba bikaba byatera uburibwe bwo mu nda, isesemi no kuruka. Ibi bishobora no guteza ibibazo mu mikorere y’impyiko no kwangirika kw’izindi ngingo, gupfa kukihuta.

Kwandura kwayo kuba mu gihe kingana gute?

Marburg ishobora kwandura hagati y’iminsi ibiri na 21 bitewe n’ubuvuzi bwayo bukiri buke. Iki cyorezo gishobora kwica abantu ku kigero kingana na 24% kugeza kuri 88%.

Abantu icyenda mu 10 bicwa na virusi ya Marburg iyo batabonye ubuvuzi

Inkuru nziza ni uko hari amahirwe yo kuyirokoka igihe habayeho kuyirinda mbere no kwivuza neza ku bamaze kumenya ko bamaze kuyandura.

Muri Angola, mu 2005, abarenga 90% banduye barapfuye. Igenzura ryihuse ry’ubuvuzi ryongera amahirwe ya benshi yo kurokoka nubwo hakiri ikibazo cy’imiti mike n’inkingo byazahura abamaze kuyandura.

Amakuru avuga ko kugera ku itariki ya 7 Ukwakira 2024, abantu 56 banduye iyi virusi mu Rwanda, 12 bicwa na yo, naho 36 bakaba bagihabwa ubuvuzi mu gihe abakize ari umunani.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko kumenya amakuru yo kwirinda Marburg ari ingenzi.

Ati “Virusi ya Marburg itandukanye na Covid-19 kuko yo ikwirakwizwa binyuze mu matembabuzi, bityo abantu bakaba basabwa gukaza ingamba z’isuku.”

Yatanze ihumure avuga ko kwandura kwayo bitihuta cyane nubwo iteye ubwoba, keretse igihe habayeho guhura mu buryo bwihariye n’umuntu cyangwa inyamaswa ifite iyi virusi.

U Rwanda ruri gukorana n’imiryango mpuzamahanga y’ubuzima nka OMS (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima) n’ibigo by’ubuzima muri Afurika nka (Africa CDC) mu gushyiraho amabwiriza yo kurinda abaturage.

Inama itangwa ni uko igihe wumvise ikimenyetso n’iyo yaba ari ibicurane gusa wakwivuza hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter