Search
Close this search box.

Ibimenyetso by’abahisha agahinda gakabije

Mu 2020 Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara, Africa CDC, cyagaragaje ko urubyiruko ruza imbere mu guhisha ko rufite agahinda gakabije, aho 18,6% by’abari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 bagize nibura inshuro imwe ihungabana rikomeye ritewe n’aka gahinda. 

Agahinda gakabije ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima bwo mu mutwe kitakiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, ahubwo cyageze mu bihugu birimo nibya Afurika.

Iyi ndwara abayirwaye ntibakunda kuyiganiraho no kuyigaragaza, ahubwo bahitamo kuyihisha no kwigaragaza bitandukanye n’uko biyumva, bigakomeza kwangiza ubuzima bwabo, n’ubukungu bw’igihugu bukabigenderamo.

Ibihombo byatewe n’iyi ndwara y’agahinda gakabije muri Amerika byavuye kuri 48% bigera kuri 61% mu myaka yashize. Nkuko bigarukwaho n’Ikinyamakuru Verywellhealth.com, indwara y’agahinda gakabije igira ingaruka ku bantu benshi aho byagaragaye ku umwe muri batanu bayirwara muri Amerika. 

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bimenyetso bimwe bishobora kuranga abantu bafite agahinda gakabije ariko barwana no kubihisha. 

Impinduka mu myitwarire

Abantu bafite agahinda gakabije bashobora kwitandukanya n’inshuti zabo no kureka ibikorwa basanzwe bakunda.

Hari abagira umunaniro ukabije bakagaragara nk’abadashishikajwe no gukora ibyo basanzwe bakora. Hari abishora mu bikorwa bigira ingaruka ku buzima nk’ubusinzi bukabije, cyangwa kunywa ibiyobyabwenge.

Guhisha amarangamutima

Abayirwaye bashobora guhora baseka bagaragaza ko bameze neza nyamara bakiherera bakarira bikomeye.

Impinduka mu mubano

Aba bayirwaye bashaka kuyihisha, uzasanga batinda gusubiza ubutumwa bohererejwe, wababwira neza bakabyumva ukundi, watangira no kuvuga inkuru zishimishije ukabona bo bababaye. Muri make batakaza ubushobozi bwo gutandukanya ibihe.

Impinduka kuri bo

Bashobora kunanirwa kurya, cyangwa bagasonza cyane ariko mu kanwa kabo ntibifuze ko hageramo ibiryo. Bashobora gusinzira cyane cyangwa bakabura ibitotsi.

Kugabanyuka k’ubushobozi bwo gukora

Bakunze kwibagirwa cyane no kumva bacitse intege zo gukora, inshingano zabo zikuzuzwa bigoranye. Ibi biterwa no kubeshya abakureba ko umeze neza, kandi umutima ukubwira ko utameze neza.

Ikigo cy’Abanyamerika cy’amasomo y’ubuvuzi n’ubushakashatsi bubushamikiyeho, Mayo Clinic, gitangaza ko aba barwayi bafashwa kuganirizwa mu bwitonzi, kubasobanurira ko afite ibimenyetso by’agahinda gakabije, kubereka ko ubitayeho ukababa hafi, ariko ukabasobanurira n’agaciro k’ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Kugira agahinda gakabije katavurwa biganisha ku ngaruka mbi zirimo no kwiyahura cyangwa kubaho ubuzima butarangwamo ibyishimo. Agahinda gakabije gashobora kuba indwara itagaragara, ariko kwita ku bagafite bishobora gutuma bisobanukirwa mbere y’uko kabageza ahabi. 

Bimwe mu bituma abantu batayivuza birimo kugira ipfunwe, gutinya amagambo y’abantu aterwa n’imyumvire mibi ku buzima bwo mu mutwe, kubura ubushobozi bwo kugera ku mavuriro y’indwara zo mu mutwe, n’ikiguzi cyo kuyivura kikiri hejuru.

Icyorezo cya COVID-19 ni kimwe mu byongereye ubukana bw’aka gahinda gakabije. 

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Boston University School of Public Health, bwagaragaje ko agahinda gakabije  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kazamutse inshuro eshatu mu mezi ya mbere ya COVID-19, kava kuri 8,5% mbere y’icyorezo kagera kuri 27,8%. Mu 2021, iyi mibare ikomeza kuzamuka igera kuri 32,8%, banavuga ko nibura  umwe mu baturage batatu yari afite agahinda gakabije. 

Agahinda gakabije gashobora kuba indwara itagaragara, ariko kwitondera ibimenyetso no kugira umutima w’impuhwe bishobora gutuma umuntu afashwa ataragera ahabi. Ntacyo bitwaye kugaragaza uko wiyumva, kuko uwasobanukiwe ko arwaye amenya ko akeneye na muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter