Gutangiza umushinga, ni intambwe yawe ya mbere mu rugendo rwo kugera kuri byinshi bihambaye bijyanye n’inzozi no kwifuza kwawe. Ariko, nk’ibindi byose, inzira yo gukomeza ubucuruzi bwawe neza yuzuyemo imitego ishobora guhindura byinshi.
Hari ibimenyetso bito bito by’uko umushinga cyangwa ubucuruzi buri kugana mu gihombo umuntu wese atabasha kumenya, ariko hari n’ibindi bigaragarira buri wese bishobora guhita bikuzanira ibihombo mu buryo budatinze.
Kwirengagiza ibyo bimenyetso bishobora gutuma ufunga imiryango. Twifashishije ukuri kw’imibare n’ibihamya reka turebere hamwe ibimenyetso bitanu by’ingenzi bishobora kukuburira ko ubucuruzi bwawe bwaba buri kugana mu kaga.
Ihungabana ry’imari yinjira cyangwa isohoka mu bucuruzi
Amafaranga yinjira cyangwa asohoka mu bucuruzi nibwo buzima bwabwo. Iyo habayeho ihungabana cyangwa imigendekere mibi mu buryo yinjira cyangwa asohoka bituma ubucuruzi buhura n’ibihombo.
Inyigo ya U.S. Bank, igaragaza ko 82% by’ubucuruzi buhura n’ibihombo kubera imigenzurire mibi y’amafranga yinjzwa cyangwa ayakoreshwa n’ubwo bucururzi. Gukora ubucuruzi budafite imigenzurire myiza y’amafaranga yabwo, biba bimeze nko kwiruka nta amazi ufite yo kunywa.
Kutiga neza isoko ryawe
Kumva no gusobanukirwa neza isoko ryawe ni ingenzi. Raporo ya Global Insights igaragaza ko 50% y’imishinga iba ikiri mito, ihura n’ibihombo mu myaka itanu ya mmbere, kandi ahanini bigaterwa no kudasobanukirwa neza isoko cyangwa ugassanga ibyo bashoyemo imari bidakenewe ku isoko. Ibi ni nko kugurisha imipira y’imbeho mu bihe by’impeshyi.
Kunanirwa kwisanisha n’ibihe
Ubucuruzi bunanirwa kwisanisha n’ibihe bugorwa cyane no kuramba. Ese waba wibuka abantu bajyaga batugurisha amafilime kuri za CDs, ubu wambwira aho bari? Mu bihe byabo bari abadakorwaho, ariko igihe haje za application n’imbuga dusangaho za filime bahise bazima.
Ubushakashatsi bwa Harvard Business Review, bugaragaza ko 80%, ibigo by’ubucuruzi bishobora guhura n’ihungabana kubera kutisanga mu ikoranabuhanga. Geragareza ushake uburyo bwo kujyanisha ibyo ukora n’igihe, kandi wakire impinduka vuba.
Imiyoborere mibi
Ubuyobozi bwiza ni inkingi y’iterambere ry’ubucuruzi. Inyigo ya Gallup, yagaragaje ko ibigo bifite ubuyobozi bwiza bibona inyungu 21% yiyongera ku iyari isanzwe. Ni mu gihe ariko ibifite imiyoborere idafite ingufu, bishobora guhomba cyane.
Kwirengagiza ibitekerezo by’abakiliya
Abakiliya bawe nibo bakunenga ariko bakanaba abajyanama bawe. Kwirengagiza ibitekerezo byabo ni nko gukinira mu cyumba cya wenyine, aho wumva ijwi ryawe gusa. Microsoft, igaragaza ko 96% by’abakiliya bagaragaza ko kubitaho ari ingenzi kuko bituma bizera kandi bakiyumvamo ikigo runaka.
Ubucuruzi bwirengagiza ibitekerezo by’abakiliya babwo, baba bari kwishyira mu byago byo kuzisanga nta n’umwe bagisigaranye.