Bamwe iyo basubije amaso inyuma mu myaka y’ubuto bagaragaza ko bahawe amahirwe yo gusubiza ibihe inyuma hari bimwe bahindura, nk’imyanzuro y’ubuzima bafashe, cyangwa bakagira ibyo baha agaciro batakozwaga bakiri bato.
Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, bavuga ko hari makosa bakoze mu buto akazitira amahirwe y’ubuzima bwabo nubwo byabaga ntacyo bibabwiye muri iyo myaka. Ibi biza nk’isomo ku bakiri bato bigishwa uko bategura ahazaza habo heza mbere yo kuhangiza.
Diella ni umunyeshuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali. Kimwe n’urundi rubyiruko rwinshi, mu kiganiro twagiranye yagaragaje ko hari ibyo yahindura agize amahirwe yo gusubiza ubuzima inyuma.
Ati “Batubwira ko amakuru ari ikintu cy’ingenzi. Ikintu nifuza kuba naramenye nkiri muto ni uburyo bwo guhana amakuru, nkamenyera amakuru ku gihe, kandi nkamenya n’uburyo bwo kuyasangiza abandi.”
Minani Martin we avuga ko yakoze ikosa mu guhitamo ibyo yiga.
Ati “Icyo nifuje kuba naramenye nkiri muto ni uguhitamo ibimpa inyungu byihuse. Iyo mba narize ubumenyangiro mba narashoboye kwihangira imirimo hakiri kare bikamfasha kwinjiza amafaranga ntarinze kwiga ibintu by’amateka”.
Kimwe n’uru rubyiruko, Uwimbazi Muratangabo Lydia, nawe avuga ko abashije gusubiza ibihe inyuma hari ibyo yahindura.
Ati “Ikintu nakwifuje kuba naramenye nkiri muto ni ukumenya ko hari hakenewe ubwizigamire. Iyo mba narizigamiye mfite nk’imyaka 10 uyu munsi mba ndi ku rwego nishimiye nshobora kwibonera iby’ingenzi nkeneye”.
Uwimbabazi Nadia we avuga ko abana babangamirwa no gufatirwa imyanzuro ariko ingaruka zikaza ku hazaza habo nyamara wenda kwihitiramo byari kubafasha gukabya inzozi.
Ati “Ikintu nagakwiye kuba naramenye nkiri muto ni ukwifatira imyanzuro kuko akenshi abana tuzi ko ababyeyi aribo badufatira imyanzuro nk’urugero twavuga nko guhitamo ibyo wiga. Naje gusanga hari ibintu twagakwiye kwifatiramo imyanzuro. Nk’iyo ugiye guhitamo ibyo wiga akenshi ababyeyi barakubwira ngo jya muri kiriya, iga biriya”.
Umusore witwa Mugisha Davide we yavuze ko yifuza kuba yarasobanukiwe ko ahazaza hategurwa mu buto.
Ati “Icyo nakwifuza kuba naramenye nkiri muto ni ukumenya ko uwo ndiwe icyo gihe ariwe wari gutegura ahazaza. Nk’urugero nari kwizigamira mbere ngategura ahazaza. Iyo uri muto hari amafaranga ababyeyi baduhereza yo kwifashisha ku mashuri, amafaranga abavandimwe baduha, iyo nyazigama mba meze neza kuruta ubu”
Uwizeyimana Evangeline nawe avuga ko urwego ahagazeho atarwishimiye, kandi ari ibintu yari gukosora iyo abimenya akiri muto.
Ati “Nagakwiye kuba narizigamiye kuko urwego mpagazeho ubu mbona ruterwa n’uko ntabyitayeho. Ku myaka 15 nari mfite amahirwe yo kubona uko nizigamira ariko naribyirengagije”.
Mutesi Hope yicuza kuba atarahaye agaciro ishuri mu buto, ariko ubu akaba umuhamya w’inyungu ziva mu kwiga.
Ati “Nkiri muto bajyaga bampata kujya ku ishuri nkumva si ibintu bimfitiye inyungu ariko ubu ngenda mbona inyungu zabyo bitewe n’ahantu ugera ukaka akazi bakakubwira ngo, banza wige nusoza nibwo tuzakaguha”.
Uwase Neema yatangaje ko atishimye mu buto kuko yifuzaga gukura imburagihe.
Ati “Ikintu nifuza kuba naramenye nkiri muto ni ukumenya ko buri kintu cyose kigira igihe cyacyo. Nkiri muto nitwaraga nk’abakuze. Nsigaye numva nasubira muri ya myaka ngakora bya bindi byose byanshitse. Ntabwo nakunze kwishima mu bwana, gukinana na bagenzi banjye, numvaga ndi umukobwa mukuru ntashaka kwiyanduza, n’ibiryo by’abana byinshi sinabiriye. Ubu ndeba abana babirimo nkibaza impamvu ntabikoze, gusa muri iyi minsi ngendera mu myaka ndimo.”
Munyaneza Peace avuga ko yifuza kuba yaramenye ko ari ingenzi kunezerwa no kwiremera ibyishimo.
Ati “Waba ubabaye waba wagize ibibazo ugomba kunezerwa. Ugomba kwiremera ibyishimo kuko nibyo bigufasha gutera intambwe ukumva ko ejo hari ubuzima. Mu bwana bwanjye nifuzaga kujyana n’abandi bana tugakina, tugateka ‘runonko’ ariko njye nkiheza.”
Kuri Maganza Ankine we avuga ko asubije iminsi inyuma yaha agaciro ibijyanye no kumvira.
Ati “Ikintu nakwifuje kuba naramenye nkiri muto ni ukumvira kurushaho. Si mvuga ko ntumviye ahubwo kumvira kurushaho. Ibintu ababyeyi batubwira, abarezi batureze mu buryo butandukanye n’abandi, baba burya bafite impamvu. Ni byiza kumvira kuko umuntu ukuruta ibintu akubwiye aba yarabinyuzemo. Ni byiza rero ku bantu bakiri bato kumvira abakuruta”.
Kimwe n’uru rubyiruko, nawe birashoboka ko hari byinshi wumva iminsi isubiye inyuma wahindura, gusa inkuru mbi ni uko bidashoboka, ariko uracyafite amahirwe yo guhindura bike mu buzima busigaye imbere. Ku bakiri bato bo amahirwe yose muracyayafite!