Gukora imyenda mu nsina byamuhesheje igihembo cya Miliyoni 50 Frw

Jonathan Shauri Kalibatha w’imyaka 25, akomeje gushyira itafari kuri gahunda ya Made in Rwanda binyuze mu guhanga ibishya. Ubu akora ibitambaro mu mitumba y’insinda, bikadorwamo imyenda, ibikapu n’inkweto.

Ni umushinga we uherutse no kwegukana miliyoni 50 Frw, nk’igihembo nyamukuru mu irushanwa rya Hanga Pitchfest 2025 riherutse kuba ku nshuro ya gatanu.

Kalibatha ari mu bashinze ikigo cyitwa Re-Banatex gikorana n’abahinzi b’urutoki mu Karere ka Rwamagana. Abatemye insina bakazikuraho ibitoki imitumba bakayigurisha muri iki kigo na cyo kikayibyaza umusaruro.

Ubwo Kalibatha n’abanyeshuri biganaga batekereje agashya bahanga, bakora ubushakashatsi ku mitumba y’insina, basanga mu bihugu birimo ibyo muri Aziya ari imari ikomeye irenze kuba ubwatsi bw’amatungo.

Aba banyeshuri bigiriye inama yo kuyibyaza umusaruro cyane ko mu Rwanda iboneka ku bwinshi kandi  nta bandi bari bagatangiye kuyongerera agaciro.

Kalibatha ati ‘‘Twese twari turi kwibaza tuti ‘kubera iki se bafata ibitoki gusa, ariko imitumba bakayita? Twebwe se kuki tutayikoresha mu gukora ikindi kintu gishobora gufasha mu guteza imbere Made in Rwanda?’’

Kalibatha yatangiye uyu mushinga ari kumwe na bagenzi be benshi biganaga ariko bamwe bacika intege babivamo bibwira ko utazatera imbere, hasigara we na bagenzi be batanu.

Ubu Re-Banatex iri guhugura abandi bantu ku buryo bagira ubumenyi buhagije ku gutunganya imitumba y’insina bakayikoramo ibyo bitambaro, ku buryo mu minsi iri imbere bazabaha akazi.

We na bagenzi be batangije igishoro gito kuko nk’uwabaga afite ibihumbi 100 Frw yabitangaga bakagira icyo babikoresha mu gutegura uwo mushinga.

Nyuma bakajya bitabira andi marushanwa atandukanye begukanyemo ibihembo birimo na miliyoni 10 Frw zabafashije gushaka imashini zifashishwa mu gutunganya iyi mitumba.

Nubwo ibitambaro bakora bikunzwe ku isoko ry’i Burayi no muri Aziya cyane cyane mu Buyapani, ariko byari bike. Kalibatha akavuga ko  miliyoni 50 Frw baherutse gutsindira zigiye kubafasha gukora ibitambaro byinshi bakongera ibicuruzwa bajyana ku isoko.

Ibindi bigo byatsindiye ibihembo muri Hanga Pitchfest 2025 harimo NEEM Company Ltd ikora ‘tapis’ zikoresha ikoranabuhanga, zishyirwa mu nkweto.

Ni ikoranabuhanga rihuzwa na telefoni mu gufasha abarwayi ba diabetes kumenya uko bahagaze mbere yo kurengwa na yo bakivuza kare. NEEM Company Ltd yegukanye miliyoni 20 Frw.

Nabsil Grainbank yibanda ku  kubungabunga umusaruro w’ibigori no kuwurinda kwangirika, yabaye iya gatatu ihembwa miliyoni 15 Frw.

Ambucycle ifite imbangukiragutabara yifashisha moto mu gutanga ubutabazi bw’ibanze ku barwayi nk’abakora impanuka zo mu muhanda bagakenera ibirimo amaraso, yabaye iya kane.

Hakoreshwa ‘application’ mu gusaba iyo serivisi, ndetse itangwa hakoreshejwe ubwishingizi busanzwe bwifashishwa mu buvuzi mu Rwanda. Ambucycle yahembwe miliyoni 12,5 Frw.

Umushinga wa Gatanu witwa ‘Ingoga Technologies’ wifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), mu gufasha abaganga kutibeshya no guha serivisi nziza abarwayi. Ingoga Technologies yhembwe miliyoni 12,5 Frw.

Gukora imyenda mu nsina byahesheje Jonathan Shauri Kalibatha igihembo cya Miliyoni 50 Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter