Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ese abantu bahuje imico bakubakana urugo rugakomera?

Wa ngaragu we niwiherera mu cyumba wenyine, uze kwibaza niba koko Imana iguhaye umukunzi muhuje imico mwakubaka rwa rugo bita ‘ijuru rito’ kuko ntawivuga amabi ameza ahari.

Mu masengesho y’umutima na ya yandi akorwa mu ibanga rikomeye, cyane kuri ba bandi bari ku gitutu cyo gushaka umugabo cyangwa umugore, biragoye kubona uwasaba nyagasani kumuha umukunzi bahuje imico mibi, ahubwo asaba intungane.

Niba ari umusore w’umusinzi avuga ko atifuza kuzarongora umugore unywa, cyane cyane nk’uwageza ku rugero nk’urwe! Akifuza mutima w’urugo uzataha kare, mu gihe we akesha bugacya.

Umukobwa na we ati “Mana nshaka umugabo ufite amafaranga menshi ku buryo ntacyo nzakena”. Nyamara we ni umukene usaba umunyu.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 52% by’Abanyamerika bigunze, naho 47% bakavuga ko umubano wabo wababihiye bakurikije uko babitekerezaga. Ni mu gihe 59% bavuga ko bari mu rukundo naho 12% bakavuga ko bazihuzwe.

Iyo uganiriye n’abashakanye, bavuga ko mu bitabanyuze harimo imyitwarire mibi y’abo bashakanye kandi babana barabonaga ari ba ntamakemwa.

Tekereza niba ubyukira mu nzu irimo umwanda ukayiraramo, noneho ukabona umukunzi muteye kimwe, mukirirwa mwizengurukaho mwabuze umwuka mwiza!

Naho se kuba wumva nabi ugashakana n’undi wumva barashe? Ibaze se uramutse usesagura umutungo wose winjije, byarabaye nk’umuco, umugore cyangwa umugabo mushakanye na we kuzigama akaba abyumva nk’inkuru!

Ibaze uramutse uhura n’abandi ukayagara, ukaba umena amabanga, ubangamira abandi ndetse ukaba wangwa n’urungano kubera kwivuruguta mu makosa! Uwo mushakanye akaba agahebuzo!

Ukuri kwambaye ubusa ni uku: Burya nta muntu usa n’undi, cyane cyane mu mico no mu myitwarire. Yewe nta n’umwe w’intungane uba ku Isi y’abazima.

Ukuri gushirira mu biganiro! Urabizi ko utekereje ku makosa ukora byaba inzira yihuse yo kuyakosora? None se urabizi ko utekereje ku mujinya ugaragaza igihe bagukoshereje byatuma wirinda gukosereza abandi?

Uburemere bwo gukosa ntiwabwumva utarahura n’ingaruka ziterwa n’amakosa. Ni yo mpamvu igihe twifuza abakunzi cyangwa abunganizi beza mu rukundo, dukwiriye kwibaza ku mico yacu niba na yo yera de, ibyiza twifuza tukabiha n’abandi.

Straight out of Twitter