Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

N’abakobwa turorora kandi bigakunda- Mukamurara

Mukamurara Josiane ni umukobwa w’imyaka 27 wo mu Karere ka Nyaruguru, kuri ubu woroye inka n’ingurube aho abyitezeho kuzamufasha kwiteza imbere.

Yavuze ko ibintu byahindutse n’abakobwa basigaye borora kuko basanze byabafasha mu kwiteza imbere.

Uyu mukobwa wabyariye mu rugo afite imyaka 27 atuye mu Mudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Ramba mu Murenge wa Mata.

Mu kiganiro yagiranye na KURA, yavuze ko akimara kubyara yumvaga ubuzima buhagaze, atangira gucika intege ariko agenda akomezwa n’ababyeyi be bamubaye hafi.

Yavuze ko nyuma y’igihe gito abyaye yaje kubona akazi ko gukora amaterasi binyuze mu mushinga CDAT wa Leta y’u Rwanda, bituma yiteza imbere abasha kwigurira mituweli, ayigurira umwana we ndetse n’ababyeyi be. Nyuma yaje kwigurira inyana y’ibihumbi 120 Frw ku buryo ubuzima bwongeye kugaruka.

Ati ‘‘Ntangiye akazi mu gukora amaterasi muri Mutarama 2024, noneho nahembwa nkakuraho amafaranga make andi nkayizigamira. Ni uko rero nabitse amafaranga yo kugura aya matungo, ubu n’abakobwa turorora kandi bikagenda neza.’’

Mukamurara yavuze ko inka ari korora ndetse n’ingurube abyitezeho kumufasha kuva mu bukene kandi bikaba mu gihe gito.

Ati ‘‘Iyi nka n’ingurube rero mbyitezeho byinshi, ejo umwana wanjye azajya kwiga mbashe kumurihirira abashe kwiga neza, ubu njya nanakodesha umurima nkabasha kwihingira ibyo bishyimbo iyo mbisaruye ndabigurisha nkabona amafaranga.’’

Mukamurara yagiriye inama urundi rubyiruko rukerensa ubworozi n’ubuhinzi abibutsa ko ari ho hantu hasigaye amafaranga bitewe nuko iyo witaye ku matungo yawe neza aguha umusaruro kandi mwinshi.

Mukamurara avuga ko yishimira iterambere amaze kugezwaho n’umushinga CDAT wamuhaye akazi mu gukora amaterasi 

Straight out of Twitter