Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Gutinyuka byatumye Mutoni atezwa imbere n’ubucuruzi bw’imbaho

Mutoni Mary ni umukobwa ufite imyaka 23 aho amaze imyaka ine akorera mu gakiriro ka Rwamagana, acuruza imbaho nk’uwabigize umwuga nyuma yo gutangira kugakoreramo akorera abandi, akaza gutinyuka nawe agatangira kwikorera.

Ni ibintu bimuha amafaranga menshi ku buryo kuri ubu yatangiye no gukoresha za mbaho agakoramo intebe, ibitanda, utubati ubundi akabigurisha bikoze neza aho kugurisha imbaho gusa.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na KURA, yavuze ko yatangiye akorera abandi mu buryo butandukanye nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye akahabona akazi.

Ati “Njye natangiye mpembwa amafaranga make cyane atanagera ku bihumbi 50 Frw, gusa nabanje kwihangana ndayakorera ndushaho gutekereza ikintu nakorera muri aka gakiriro kikanyinjiriza amafaranga nk’ayo nakoreraga cyangwa ayarutaho gake. Naje kwisanga rero mu gucuruza imbaho, ntangirana igishoro gito cyane kitanageze ku bihumbi 300 Frw ngenda nzamuka inyungu mbonye nkongera nkayiranguza kugeza ubwo noneho ntangiye kunguka bifatika.”

Mutoni yavuze ko yageze aho atangira kunguka ndetse ava ku gucuruza imbaho gusa, ahubwo atangira no gushora mu gukora intebe, ibitanda, utubati n’ibindi byose bikorwa mu mbaho. Yavuze ko afite abantu bakorana bakabimukorera ubundi akabigurisha bikoze neza.

Ati “Ni ibintu byatumye nunguka cyane kuruta gucuruza imbaho zonyine, ubu umukiliya araza icyo ashaka cyose tukavugana amafaranga twumvikanye nanjye ndagenda nkaha ibiraka abakora intebe bakankorera za ntebe umukiliya wanjye ashaka noneho nkazimuha. Urumva za mbaho akoresha ni izanjye mu gihe mbere nazigurishaga zonyine.”

Mutoni yavuze ko mu dukiriro harimo ibanga ry’amafaranga menshi abantu batari bamenya cyane cyane urubyiruko. Yavuze ko iyo ugiye gukoreramo ushaka amafaranga ukagira kwihangana no kudahemuka uyabona kuko buri munsi haza abantu gukoresha ibintu bitandukanye.

Yashimiye Leta ku kuba hari imashini nyinshi yaguze ikazishyira mu gakiriro kuburyo zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Uyu mukobwa kandi yagiriye inama urubyiruko yo kutisuzugura no kudatinya akazi kose kuko ngo gukorera mu biro ngo siko kazi konyine kaguteza imbere.

Mutoni Marry yishimira iterambere amaze kugeraho ku myaka 23, byose abikesha gucuruza imbaho 

Gucuruza imbaho byatumye Mutoni atera imbere

Straight out of Twitter