Search
Close this search box.

Yanze gukomeza guhezwa kubera ubumuga: Inkuru ya Aline Uwimpuhwe (Video)

Aline Uwimpuhwe ukomoka mu Karere ka Rubavu yashinze sosiyete y’ubukerarugendo yitwa Africa Wizzy Safaris itanga serivisi z’ubukererugendo ku bantu bose, ariko ikagira umwihariko wo gufasha abafite ubumuga.

Ishyaka ry’uyu mwari ryatewe n’ubuzima bugoye yanyuzemo, bwamusigiye ubumuga bikamugiraho ingaruka zitandukanye, zavubutsemo ubushake bwo kwishakamo ibisubizo, cyane ko ari mu gihugu gitanga amahirwe kuri bose.

Ku myaka irindwi gusa, Uwimpuhwe yagonzwe n’imodoka imusigira ubumuga bw’akaguru. Ibyo byabaye yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza mu 2007. Abaganga bakoze iyo bwabaga, birangira amaze itatu n’amezi atandatu mu bitaro, ariko ku bw’amahirwe arakira.

Gusa ubu burwayi bwamusigiye inkovu, yaje kongera gutonekara, bituma yongera kandi gusubira kwa muganga, nabwo bongera gukora iyo bwabaga, bafata inyama zivuye ku zindi ngingo bazishyira ku rugingo rufite ikibazo.

Icyakora nubwo yorohewe, uyu mukobwa yagumanye iyi nkovu ku kuguru, aho bamwe bayibonaga bagahera aho bamuheza.

Mu kiganiro na KURA, Uwimpuhwe wize ibijyanye n’ubukerarugendo, yatanze urugero rw’uburyo yigeze gutsindira amahirwe y’akazi k’imenyerezamwuga (stage), ariko biza kurangira atagawe kubera ko afite ubumuga.

Ati “Abafite ubumuga barahezwa cyane. Natanga urugero rwambayeho. Numvaga nshaka kuzakora muri sosiyete y’ubukerarugendo nk’abandi bose, nsaba ku kigo ntashaka kuvuga izina. Mbere bari bashishikajwe no kumbona kubera bari bakunze ubumenyi bwanjye.”

Yongeyeho ati “Natangajwe n’uko batamfashe nyuma bansubiza bambwira ko bakira abakiliya bari mu nzego zo hejuru (VVIP Guests), bityo abafite ubumuga ngo ntibabemerera. Niho haturutse ubushake mvuga ko nzakora sosiyete yanjye izafasha abafite ubumuga kubona serivisi z’ubukerarugendo.”

Ibi byamuciye intege, gusa ntibyamubereye iherezo ryo kugera ku nzozi ze.

Mu gusoza amashuri yisumbuye, yanditse igitabo yise ‘Contribution of air Transportation’ cyatumye RwandAir imuha amahirwe yo kwiga ibijyanye n’indege (Aviation).

Mu 2021 yatangije iyi sosiyete y’ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu afite intego yo kugera ku byifuzo by’abafite ubumuga n’abatabufite, dore ko yari amaze kubona ko bahezwa muri byinshi, birimo no kugera kuri serivisi z’abafite ubumuga.

Avuga ko nta bantu bahoraho bafite ubumuga afasha ariko iyo bateguye izo ngendo, amafaranga yavuyemo ashobora gukoreshwa afasha abatishoboye cyangwa akajyanwa mu bindi bikorwa by’ubugiraneza.

Umurava we n’ubushishozi mu mahirwe yakunze kubona nibyo byamubereye urufunguzo rwo kubona andi mahirwe, dore ko yitabiriye amahugurwa yatanzwe n’Ikigo cy’Abagore bakorera mu Muryango w’Ibihugu 21 byo muri Afurika, ’Commercial Foundation of Women in Business and BPN Business Professional Network, akabasha kwiga uburyo bwo kwiteza imbere ndetse akagira amahirwe yo gutambutsa ibitekerezo bye.

Muri Youth Connekt, umushinga we waje kuba uwa kabiri, atsindira miliyoni 3 Frw.

Ashingiye kuri ibi amaze kugeraho, Uwimpuhwe yavuze ko “Abantu bafite ibikomere batewe n’ubumuga bwabo ndabihanganisha mbasaba kwakira abo bari bo, nkabasaba no kutitinya ubwabo. Iyo ufite ikintu utahindura uracyakira ukabana nacyo wishimye kuko gukomeza kubabara byangiza iterambere ryawe.”

Yagiriye inama abafite ubumuga, ati “Hari ubumuga wahuye nabwo ukuze cyangwa ubwo wavukanye kandi nta ruhare wigeze ubigiramo. Ntabwo igikomere gikizwa n’ikindi gikomere. Ibaze ngo niba nshaka gukora ikintu mu buzima kandi ari indoto zanjye,ndaca mu zihe nzira zinyuze mu mucyo ngere kuri cya kindi?”

Ku rundi ruhande, agira inama urubyiruko rubana n’ubumuga, ati “Inama nagira urubyiruko rufite ubumuga mu bijyanye no kwikorera ni ukwitinyuka kuko amarembo akinguye, bakoreshe amahirwe atandukanye kandi bikunde.”

Uyu mukobwa yibukije abadafite ubumuga kwakira ababufite.

Ati “Mubabe hafi mubahumurize kandi mubatere ingabo mu bitungu kugira ngo nabo bumve ko ari abantu nk’abandi.”

Aline Uwimpuhwe yatangije ikigo gifasha abafite ubumuga gukora ubukerarugendo

Uyu mukobwa yatanze akazi no ku bandi bantu b’urubyiruko

Aline Uwimpuhwe yishimira aho iki kigo cye kigeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter