Search
Close this search box.

Mukashema Josiane yahinduriwe ubuzima n’umukino w’amagare

Mukashema Josiane ukina umukino wo gusiganwa ku magare, akitabira amarushanwa atandukaye arimo n’ayo ahagarariramo igihugu, yiteje imbere abikesha uyu mwuga ukorwa n’abagore mbarwa.

Mukashema avuka mu Karere ka Nyabihu mu gihe akinira Ikipe y’Amagare ya Benediction.

Kwinjira muri uyu mukino ntibyamworoheye na gato kubera imyumvire ya bamwe mu Banyarwanda batiyumvisha uburyo umukobwa cyangwa umugore yatungwa n’igare.

Yinjiye muri uyu mwuga wo gukina umukino w’amagare yifuza amaramuko, ariko yiha intego yo kuzawuhagarika igihe azaba yashatse umugabo. Akimara kuwinjiramo yatangiye gukoza imitwe y’intoki ku nzozi ze nk’uko abisobanura.

Mukashema ukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga ndetse akitabira n’amarushanwa mpuzamahanga, yavuze ko inzozi za mbere yari afite zari ugushobora kwiyishyurira iby’ingenzi nk’umukobwa, akiyitaho adakomeje kwishingikiriza ku muryango.

Ati “Nkiri ku ntebe y’ishuri nabaga nasaba umubyeyi isabune cyangwa amavuta, ariko kugeza ubu nshobora kubyibonera. Byose byavuye ku gutwara igare”.

Yavuze ko amagambo y’abantu yamuryaga mu matwi ndetse guhuza amagambo y’abatumva neza uyu mwuga n’imikorere ye ntibyamworoheye, ariko umuryango we wamubaye hafi wishimira amahitamo ye.

Mu 2018 ni bwo Mukashema yinjiye muri uyu mwuga atangira no kwitabira amarushanwa yo mu gihugu no hanze yacyo.

Yavuze ko hari amarushanwa menshi yitabiriye yabereye mu Rwanda ndetse n’ayo hanze arimo nka Shampiyona Nyafurika y’Amagare yabereye mu Misiri ndetse n’Imikino Ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games).

Ku bijyanye n’imbogamizi yagiye ahura na zo, Mukashema Josiane yavuze ko harimo kubura amakipe akomeye no kwitabira amarushanwa menshi.

Ati “Mu mbogamizi zikomeye duhura na zo nk’abakobwa muri uyu mwuga harimo kubura amarushanwa no kubona amakipe akomeye. Hari bagenzi banjye babibonye, ariko muri rusange tugiye tubona amasiganwa akomeye mu gihugu no hanze yacyo twaba abakinnyi bakomeye nk’abandi”.

Hari abavuga ko bitewe n’imyitozo ngororamubiri bakora, gutandukanya abakobwa bakora uyu mwuga n’abagabo rimwe na rimwe biragora kubera imiterere yabo.

Ibi bigaruka ku kibazo benshi byibazwa niba biborohera kubona abagabo cyangwa abakunzi, ariko byasubijwe n’uyu mukobwa ukina umukino w’amagare kandi akabikora nk’akazi.

Ati “Baravuga ngo umukobwa ukora siporo kuri uru rwego kubona umugabo ni ibintu bigoye ariko numva babeshya. Ntabwo umuntu yagukunda ngo akwangire ko ukora siporo kinyamwuga. Iyo turi mu kazi tuba turi mu kazi, twagera mu buzima busanzwe tukaba nk’abandi, rero baradutereta nta kibazo”.

Mukashema amaze kwegukana imidali irenga 20 ndetse ku bijyanye n’intsinzi ntiyabara: Yatsinze irushanwa rya ITT [Individual Time Time] muri Shampiyona Nyafurika mu Misiri, ndetse we n’abo bari hamwe muri Team Rwanda batahanye imidali 10.

Nyuma yaho baserukiye u Rwanda mu Bwongereza mu Mikino ya Commonwealth mu 2022, na bwo babona intsinzi.

Mu 2023, Mukashema yagiye mu isiganwa ryabereye mu Burundi atahana imidali itanu ndetse ku rutonde rusange yari uwa kabiri inyuma ya mugenzi we Ingabire Diane.

Mukashema wifuza kugera kure mu mwuga we, yasabye abakobwa baba mu byaro bifuza gukora siporo zitandukanye ko bazitabira bakazikora kinyamwuga kandi bakarangwa n’umurava mu byo bakora byose.

Ati “Icyo nabwira abakobwa bacyitinya, bakiri hirya no hino mu byaro kuko barahari benshi, nababwira kwitinyuka niba bakunze ikintu bakagikora kinyamwuga badaciwe intege n’amagambo y’abantu.”

Mukashema Josiane yahinduriwe ubuzima n’umukino w’amagare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter