Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Kwiga uhozaho bituma uba umukozi ushoboye: Inama za Jessica Igoma ku rubyiruko

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwishingizi Mayfair Insurance Rwanda Ltd, Jessica Igoma, yagiriye inama urubyiruko rw’abakobwa bifuza kuzagira ahazaza heza mu mirimo itandukanye, zo guhozaho mu kwiga no kwiyungura ubumenyi bushya niba bashaka kuvamo abakozi bashoboye kandi bashaka kugera kure.

Urugendo rw’akazi rwa Jessica Igoma rwatangiriye hasi. Nk’uko bigenda kuri benshi baba bafite ukwiyemeza n’intego, yagiye yaguka kugeza aho ageze ubu.

Yatangiye akora mu cyiciro cy’abakozi bo hasi, agenda azamuka kugeza ubwo abaye umuyobozi w’ishami rishinzwe imari, ari na ko kazi aheruka nyuma y’ako afite ubu amazemo umwaka urenga.

Yatangije agashami gashinzwe umutungo, akubaka ahereye hasi karakura ndetse gatangira gukora neza.

Yagiye akora imirimo myinshi irimo kuvugurura uburyo bw’imikorere n’ubugenzuzi mu ishami rishinzwe imari n’andi mashami mu kigo yakoreraga, aho yari mu bayobozi nshingwabikorwa baharanira ko ibintu bikorwa neza kandi mu mucyo.

Yize ibintu byinshi uhereye ku cyiciro cya kabiri mu by’Ubukungu n’Imiyoborere yigiye mu yahoze yitwa KIST, n’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bukungu n’Imiyoborere yigiye muri St. Andrews muri Ecosse, mu Bwami bw’u Bwongereza.

Ubu afite n’izindi mpamyabumenyi zitandukanye mu ngeri zinyuranye bituma agira ubunararibonye mu bintu binyuranye nk’imiyoborere y’ibigo binini, kurwanya iyezandonke n’ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba, gucunga ibigo by’imari biciriritse n’ibijyanye n’ubwishingizi.

Jessica Igoma abona ko urubyiruko rw’abakobwa bifuza kugera kure bagomba guhozaho mu kwiga.

Ati “Ntibazigere bahagarika kwiga ibintu bishya, byaba ari ukwiga ubumenyi bushya, kwihugura ku bigezweho mu mwuga, no gukomeza amasomo mu byiciro byisumbuye kuko kwiga uhozaho bituma uhora uri umukozi ushoboye kandi bikanagufungurira amahirwe yisumbuyeho.”

“Ni ngombwa kandi kugirana umubano mwiza n’abajyanama, abo mukorana n’abanyamwuga ubamo kuko bigufungurira amarembo ku mahirwe mashya, bakaba bagufasha kuzamuka.”

Jessica Igoma yavuze ko bisaba kwigirira icyizere no kudatinya kwivugira kuko ari byo zingiro ry’iterambere mu kazi ako ariko kose ushaka gukora.

Ati “Ntuzigere na rimwe utinya gukora ibikorwa bikomeye cyangwa kujya mu mwanya ugusaba kwiyemeza byisumbuyeho kuko ni ingenzi ku muntu ushaka gutera imbere.”

“Ni ngombwa kandi guhamya uwo uri we, urangwa n’indangagaciro, ubumenyi, ubunyamwuga n’intego zawe, kuko izina wubatse rishobora gutuma ugera ku rundi rwego mu byo ukora.”

Jessica Igoma avuga ko gukora cyane ariryo banga ryo gutera imbere

Straight out of Twitter