Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yatangiye akora mu kabari none afite ikigo gikoresha abakozi 40

Yambabariye Théophile wo mu Karere ka Karongi, ahereye ku nzira yanyuze ngo agere ku kigo cy’ubucuruzi ‘One and Only Love Karongi’ gikoresha abakozi barenga 40, avuga ko bishoboka ko umuntu yahera ku bushobozi buto akagera ku bintu bifatika.

Ni mu gihe mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku Isi hagaragara abantu by’umwikariko urubyiruko bagaragaza ibura ry’igishoro nk’inzitizi ku iterambere.

Mu kiganiro na Kura, Yambabariye Théophile yibukije urubyiruko ko ubuzima bwiza bifuza kubugeraho bisaba gukora.

Ati “Uyu munsi mfite ikigo gitanga serivise ya restaurant, bar n’amacumbi ariko mu 1999 nakoraga mu kabari ariko mfite intego yo kuvuga ngo nzagera aho nkore ibyanjye”.

Avuga ko yagiye mu kimina akajya yizigama 5000Frw mu cyumweru, baragabana aguramo inka, arayiragira imaze gukura arayigurisha aguramo inzu ku mudugudu ayikora neza arayigurisha bamuha miliyoni 8Frw.

Amaze kubona miliyoni 8Frw yatangiye akabari ke, atangira akorera mu nzu akodesha. Hamwe no gukunda akazi no kudacika intege Imana yabimuhereyemo umugisha yubaka inzu zo gukoreramo ava mu bukode.

Ati “Intego mfite mu gihe kiri imbere ni ukuzamura serivisi dutanga zikava ku rwego rwa bar na restaurant ikaba hoteli. Ndigusaba ibyangombwa kugira ngo ntangize hoteli izaba ifite umwihariko wo kwakira neza abakiliya no kwimakaza isuku”.

Uyu mushoramari avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza, Paul Kagame unakunda urubyiruko by’umwihariko.

Ati “Ayo mahirwe ntabwo aboneka ahandi kuko umusore cyangwa umukobwa ukeneye gutera imbere Leta hari ubufasha imushyiriramo. Andi mahirwe twe tutagize tukiri bato ni uko uyu munsi hariho imirimo, usanga hari abasore n’inkumi banga kuyikora ahubwo bakajya mu biyobyabwenge n’ubutekamutwe”.

Yambabariye  avuga ko umuntu w’urubyiruko ukeneye gutera imbere agomba gutekereza byagutse nk’uko Perezida Kagame ahora abisaba Abanyarwanda ariko agahera ku bushobozi afite, akagenda azamuka gake gake.

Uyu mushoramari avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza n’igihugu kibonekamo imirimo myinshi baheraho bakiteza imbere

Yambabariye arateganya kubaka hoteli

Straight out of Twitter