Binyuze mu muryango udaharanira inyungu ufasha abagore n’abakobwa batishoboye kwiteza imbere ‘ Impanuro Girls Initiative’, Marie Ange Raissa Uwamungu yahinduye ubuzima bwa benshi mu Rwanda batangira kwibeshaho banatunga imiryango yabo.
Uwamungu yashinze uyu muryango agamije kuzamura imibereho myiza y’abagore n’abakobwa bugarijwe n’ubuzima bubi, batakaje icyizere cyo kubaho abaremera inzira zo kwinjiza agatubutse.
Wibanda cyane ku nyigisho z’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwa muntu, gushyigikira ubukungu n’ubuyobozi ku mugore no guteza imbere ubuzima bwe.
Uyu mugore wakuriye mu gace gatuwe n’abiganjemo abakene cyane yakuranye inzozi zo kuzatanga umusanzu mu iterambere ry’abaturanyi be igihe azaba asoje ishuri.
Uwamungu yashinze uyu muryango akiri muto, bituma ahura n’imbogamizi zirimo n’abantu bagiraga impungenge z’uko azabashaka kuwuyobora no kuwucunga.
Ati “Gutangiza uyu muryango nk’umukobwa ukiri muto byarimo imbogamizi nyinshi nko kubona abafatanyabikorwa bagushyigikira.”
Muri gahunda z’uyu muryango zifasha abatari bake bawugana harimo iyitwa ‘Tekana Hub’ benshi birahira ko yababereye intangiriro y’ubuzima bushya.
Ati “Muri Tekana Hub duhugura abakobwa n’abagore mu kwihangira imirimo bakigishwa imyuga nko kudoda no gutunganya imisatsi , bakabasha kwiteza imbere no gukabya inzozi zabo.”
Fata Janine, umubyeyi w’abana babiri wabanje gucuruza imboga mu masoko atandukanye, yabyukaga mu rukerera agiye gucuruza ngo abone icyo arya we n’umuryango we.
Nyuma yo kwigihwa ubudozi, ubu abasha kubona amafaranga asumba kure ayo yinjizaga, kandi abona icyerekezo cyiza cy’iterambere rye.
Mu bandi bafashijwe n’uyu muryango harimo Jeanne wo mu Karere ka Ruhango ufite ubumuga. Uyu mugore yaharaniye kwiteza imbere akoresheje amaboko ye, agaragaza ko abagore bafite ubumuga bafite ubushobozi.
Impanuro Girls Initiative imaze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwa’abagera ku 7000 bari mu nzego zitandukanye.
Kubera ibikorwa byo guharanira iterambere ry’umugore, Uwamungu ahamya ko igihembo yahawe cyamushimishije kuko “byari ngombwa. Sinigeze ntekereza ko ibikorwa byanjye bizagera kuri uru rwego. Iki gihembo cyabaye igihamya ko ibikorwa byacu byagize umumaro.”
Uyu mukobwa avuga ko umuntu ufite inzozi ashaka kugeraho aba asabwa kwigirira icyizere kandi agahora aharanira kwiteza imbere.
Ati “Niba ufite inzozi n’icyerekezo cyiza ntucike intege komeza. Igirire icyizere kandi uharanire gukomeza gutera imbere. Impinduka nziza zirashoboka igihe ukorana umurava.”