Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ni iki gifite akamaro hagati yo gukora siporo mu gitondo cyangwa ku mugoroba?

Ingingo y’igihe cyiza cyo gukora imyitozo ngororamubiri ntijya ivugwaho rumwe. Bamwe bakunda gukora imyitozo ngororamubiri mu gitondo, abandi bagashimishwa no kuyikora ku mugoroba kubera impamvu zitandukanye za buri umwe, ariko se ni iki siyansi  ibivugaho?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakora siporo mu gitondo, baba bafite ubushobozi bwo gukomeza gukurikiza gahunda zabo.

Ikinyamakuru cyitwa Journal of Physiology, cyagaragaje ko abantu bakora imyitozo ngororamubiri mu gitondo baguma ku murongo baba barafashe wo gukora imyitozo, ahanini biterwa n’uko imyitozo yo mu gitondo kenshi iba mbere y’uko izindi inshingano z’umunsi zitangira, muri make umuntu ntaba yatangiye gukora ibindi byinshi.

Gukora imyitozo ngororamubiri mu gitondo bishobora gutuma umubiri wawe urushaho gukora neza, bigatuma utwika ibinure byinshi ku munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyitwa International Journal of Obesity, bwagaragaje ko abantu bakora siporo mu gitondo, batwika ibinure cyane kurusha abakora siporo ku mugoroba.

Uko gutwika ibinure kubaho iyo ingano y’umwuka umuntu akoresha ahumeka yiyongera nyuma yo gukora ikintu runaka, aha wagereranya n’imyitozo ngororamubiri, ibizwi nka ‘post-exercise oxygen consumption (EPOC).

Bivuze ko na nyuma yo gusoza imyitozo ya mu gitondo ukomeza gutwika ibinure.

Gutangira umunsi ukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutuma wumva umerewe neza kandi bigatuma ugira ubuzima bwiza.

Ikigo cy’ubuvuzi cya Mayo Clinic, cyavuze ko iyi siporo ituma haboneka endorphines, ariyo misemburo ituma umuntu arushaho kwishima. Gukora imyitozo ngororamubiri mu gitondo bishobora gutuma umunsi ugenda neza, kandi bikagabanya imihangayiko.

Mu buryo bunyuranye n’uko ushobora kubitekereza, gukora imyitozo ngororamubiri mu gitondo bishobora gutuma urushaho gusinzira neza cyangwa kongera ingano y’ibitosti.

Ubushakashatsi bwakozwe na Appalachian State University, bwagaragaje ko abantu bakora siporo saa 07:00 zo mu gitondo, bagira ibihe birebire byo gusinzira kandi bakarushaho gusinzira neza, ugereranyije n’abakora siporo saa 07:00 z’umugoroba.

Imyitozo ngororamubiri yo ku mugoroba

Gukora imyitozo ngororamubiri ku mugoroba bishobora gutuma ugira imbaraga. Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa Journal of Strength and Conditioning Research, bugaragaza ko imbaraga z’umubiri n’imikorere yawo bigera ku rwego rwo hejuru nyuma ya saa sita no ku mugoroba.

Ibi bivuze ko ushobora gukora n’imyitozo yo guterura ibiremereye mu masaha yo ku mugoroba, kandi ukabikora neza kurushaho.

Ubushyuhe bw’umubiri wawe burushaho kuzamuka mu masaha ya nyuma ya saa sita, bukagera ku rwego rwo hejuru ku mugoroba. Gukora imyitozo muri ayo masaha bishobora gutuma ukomeza imikaya yawe, kandi bikagabanya ibyago byo kuvuna ingingo z’umubiri wawe kuko ziba zikomeye.

Ku bantu benshi, imyitozo yo ku mugoroba ibafasha kugabanya imihangayiko nyuma y’umunsi wose w’akazi. Ikigo Anxiety and Depression Association, cyagaragaje ko gukora siporo bigira uruhare mu kugabanya imihangayiko.

Ikindi kandi ni uko akenshi imyitozo yo mu masaha y’umugoroba itanga n’urubuga ku bantu bakamenyana, kandi bigatuma urushaho kugira imbaraga kuko utananirwa uri kumwe n’abandi.

Ni iki cyiza cyangwa ikibi?

Igisubizo si umukara cyangwa umweru, kuko biterwa n’ibyo umuntu akunda, imibereho ye n’intego ze zo gukora imyitozo ngororamubiri. Reka ngufashe kugera ku mwanzuro ukwiye.

Gukora imyitozo ngororamubiri mu gitondo birushaho kuba byiza niba ushaka kugira gahunda ihoraho cyangwa ushaka kugerageza kongera imbaraga mu mubiri wawe mu gitondo.

Wakora iyi myitozo  niba ukeneye gutangira umunsi wawe wumva umeze neza cyane. Wakora iyi myitozo niba ufite ikibazo cyo kudasinzira neza kandi wifuza ko cyakemuka.

Gukora imyitozo ngororamubiri ku mugoroba ni byiza niba ushaka kwikuramo umunaniro nyuma y’akazi. Niba kandi wishimira guhura n’abandi mugasabana no guhura n’incuti nshya muri gym, uyu ni wo mwanya mwiza.

Ikindi ni uko aya masaha umubiri wawe ari bwo uba witeguriye koko gukora imyitozo.

Muri rusange igihe cyiza cyo gukora siporo ni igihe gihuje neza na gahunda yawe kandi umubiri wawe wumva umeramo neza.

Waba uri umuntu ukunda amasaha yo mu gitondo cyangwa ayo ku mugoroba, kugira gahunda ni iby’ingenzi.

Jya utega amatwi umubiri wawe, ugerageze gukoresha ibihe bitandukanye, maze uhitemo igihe kigufasha gukomeza kugira umwete no kugera ku ntego zawe zo gukora siporo.

Straight out of Twitter