Search
Close this search box.

Nkiri n’umwana narinzi ko nshaka kuzaba umuhanzi-Malaika Uwamahoro

Malaika Uwamahoro ni Umunyarwandakazi umaze kubaka izina rikomeye mu guhimba imivugo no gukina ikinamico na filime ndetse n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuhanzi, impano akomora kuri benshi mu bagize  umuryango we.

Uwamahoro avuga ko akiri muto yari afite inzozi zo kuba umuhanzi, ndetse ko nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo yabaye ataravuka, impano ye yamufashije kurebera ubuzima mu ndorerwamo yagutse no gutanga ubutumwa bufasha Abanyarwanda bagizweho ingaruka na yo, kugira ngo ntibaheranwe n’ayo mateka.

Ati ‘‘Ubuhanzi ni ikintu cyiza kidasanzwe, kubera ko gishobora gutuma wiyumvamo cyangwa ukamenya ibintu utari usanzwe ufite. Nabaye mu bihe ibyiyumviro byanjye byanyuze muri jenoside, mu ntambara […] mbese mu bihe umuntu ahindagurika. Ndatekereza ko nkiri n’umwana narinzi ko nshaka kuzaba umuhanzi.’’

Malaika Uwamahoro kandi akiri umwana muto yakundaga kujya mu matsinda yo kugaragaza impano ku ishuri no mu rusengero. Kimwe mu byamukururiye kuba umuhanzi cyane ni uko byamufashije kugira amahitamo atandukanye y’uwo yifuzaga kuba we.

Ikindi ni uko gukura akikijwe n’abo mu muryango we bafite impano zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuhanzi, na byo byamubereye itara muri urwo rugendo.

Akomoza ku kuba yarakuze abona nyirakuru ari umudozi, nyirarume na ba nyirasenge ari abahanzi, ndetse na nyina umubyara akora ibifite aho bihuriye n’ubugeni.

Urugendo rwa Malaika Uwamahoro mu buhanzi rwagize ubusobanuro bwagutse ubwo yakirwaga na Mashirika Performing Arts and Media imaze kubaka izina mu guteza imbere ubuhanzi.

Ari muri iri tsinda yamenyekanye cyane mu mukino witwa ‘Africa’s Hope’ wagarukaga cyane ku Rwanda.  Byatumye amenya neza ko impano ye akwiye kuyikoresha mu buryo bwagutse, bumuhuza n’abantu benshi kandi na bo bikabagirira umumaro.

Nyuma yaje gutandukana na Mashirika atangira gukorana n’Urubuga ‘Spoken Word Rwanda’ ruteza imbere impano zirimo ubusizi. Nubwo yari ari gukura mu kwagura impano, Uwamahoro yagize zimwe mu mbogamizi z’uko yatangiye kujya muri ‘studio’ akiri muto bigatuma abatunganya ibuhangano bye bashaka kumufatirana.

Ati ‘‘Nk’umukobwa muto muri ‘studio’, benshi mu batunganya ibihangano (Producers) bagerageje kumfatirana ngo bankoreshe, ibyatumye ngira amakenga yo gukora umuziki. Ubu narakuze niga no guca muri ibyo bibazo.’’

Malaika Uwamahoro ubu ni umwe mu bagore n’abakobwa bahawe ibihembo bya 2024 bihabwa abagore n’abakobwa 100 ku rwego rw’Isi, bahize abandi mu kugira umwihariko wo gukora ibirimo ubugeni mu buryo budasanzwe (2024 Arts and Culture Excellence Award- WILS), byatangiwe mu Bwongereza.

Akomoza ku kuba ibyo bihembo byaramuhaye izindi mparaga zidasanzwe, ndetse bigatuma yongera kwibuka ko atibeshye ku kuba yarahaye agaciro inzozi ze zo kuba umuhanzi.

Ati ‘‘Ndumva ntewe ishema n’iki gihembo. Ibi ni ukunyibutsa imbaraga zidasanzwe z’ubugeni ndetse n’umumaro wo kuba naragumye ku kuba njye wa nyawe ku nzozi zanjye.’’

Avuga kandi ko kuba umuhanzi byamufashije mu kugira amarangamutima meza ndetse akaguka mu mitekerereze, bikanamufasha kumva neza ibihe abantu bari kunyuramo kuko agerageza kwishyira mu mwanya wabo bigatuma yumva abafitiye impuhwe, ibyo byose akabifata nk’impano yahawe nyuma yo kuba umuhanzi.

Kimwe mu bihangano bya vuba bya Malaika Uwamahoro  ni filime yitwa ‘Alkebulan’ igaruka ku nkuru y’Umugabane wa Afurika, ubumwe bw’abawutuye ndetse n’ibindi byiza kuri wo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter