Search
Close this search box.

Guhinga si ugufata isuka gusa: Ubuhamya bw’urubyiruko rwatinyutse ubuhinzi

Bamwe mu rubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwemeza ko igituma bagenzi barwo bagifite imyumvire y’uko uwo mwuga ukorwa n’abakuze gusa kandi utabamo amafaranga babiterwa no kutagira amakuru ahagije ku buryo bugezweho ukorwamo.


Ubu ni ubuhamya bwa rumwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikabikora ry’ubuhinzi n’ubworozi ngarukamwaka ritegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Riri kubera i Kigali ku Mulindi ku nshuro yaryo ya 17 aho rizamara iminsi 10.


Byiringiro Belange uhagarariye itsinda ry’urubyiruko ryitwa PYAM yavuze ko yihuje na bagenzi be batangira umushinga wo gukora umurima w’igikoni wimukanwa.

Ibi ngo byafashije abashaka guhinga ariko nta butaka buhagije bafite cyangwa se bakaba batabona amazi ahagije yo kuhira ibyo bashaka guhinga ndetse n’abatabufite, yongeraho kandi ko bawungukiramo kuko ubatunze.


Ati “Twebwe nk’urubyiruko kuza muri iri murikabikorwa bidufitiye umumaro, abakiliya turababona kuko na nyuma yaryo tubona abagenda baduhamagara bakatubwira ko ibyo twabafashije byagize umumaro”.



Yakomeje ati “Guhinga ntabwo ari ugufata isuka gusa nk’uko urubyiruko bagenzi banjye rubitekereza, ahubwo zana igitekerezo cyawe cy’uburyo ushaka guhanga udushya urebe ko utabona abaterankunga bagufasha kugishyira mu bikorwa.”



Byiringiro kandi yaboneyeho kubwira urubyiruko ko impamvu ruvuga ko ubuhinzi butavamo amafaranga ari uko rutamenya amakuru ku buryo uwo mwuga winjiza.

Yaruhaye inama y’aho bakura amakuru ku buhinzi nko mu nteko z’abaturage, mu muganda rusange ndetse n’ahantu habaye ibirori runaka, aho bamenyera ibibazo biriho mu buhinzi kugira ngo bamenya uko bahanga udushya two kubikemura.



Nzabamwita Robert ukorera ikigo cyitwa Agrimin Ltd kandi umaze kwitabira iryo murikabikorwa inshuro enye, yavuze ko bakora ibyo gutubura ibiti by’imbuto birimo avoca, imyembe n’amaronji ndetse bagakora n’imiti ifasha mu kwirukana udukoko kandi ko bifasha abahinzi benshi babagana.


Yakomeje ati “Hari ubumenyi abandi batwigiraho binyuze mu dushya tuba dufite kuko bibafasha guhuza ubwo bumenyi n’ibyo na bo basanzwe bafite bikavamo ikintu gikomeye cyo guhanga. Ubutumwa twaha urubyiruko ni ugukura amaboko mu mifuka ahubwo bakaza mu buhinzi bakihangira imirimo kuko harimo amahirwe menshi cyane”.


“Nk’ubu umwaka ushize twakoranaga n’abahinzi bagera kuri 25 tubaha inama zitandukanye ariko mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa umubare wikubye kabiri bamaze kuba abahinzi 50”.



Tuyishime Déborah we akora muri koperative yitwa Uruhimbi Kageyo Cooperative ihinga ubwatsi bw’amatungo hadakoreshejwe itaka n’ifumbire ahubwo bakoresheje ibinyampeke. Ubu bwatsi bubasha gukura mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Ibi bifasha mu amatungo akura neza kandi bikongera umusaruro w’ibiyakomokaho nk’umukamo ndestse n’amagi.

Tuyishime avuga ko koperative yabo imaze guhugura abahinzi bagera ku 3280 kandi bamaze guha akazi bagenzi babo bagera kuri 74.

Yakomeje ati “Ikoranabuhanga ryo guhinga ubwatsi rifasha kurwanya imihindagurikire y’ikirere, kuko haba mu gihe cy’imvura cyangwa icy’izuba umuhinzi ahorana ubwatsi bwo kugaburira amatungo ye, kwitabira iri murikabirwa bidufasha guhura n’aborozi benshi.”

“Biterwa n’uko iri koranabuhanga ritamenyerewe mu Rwanda. Iyo duhuye na bo babasha kumenya ayo makuru ndetse bakayasangiza n’abandi bagenzi babo mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Ubuhinzi n’ubworozi ni kimwe mu byo u Rwanda rwashyizemo ingufu hagamijwe ko buri muturage yakwihaza mu biribwa. Urubyiruko ruri mu bashishikarizwa kuyoboka iyi myuga  kuko  ibonekamo akazi kandi ari rwo rugize ijanisha rinini ry’Igihugu ndetse runugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter