Iradukunda Alice ni umukobwa w’imyaka 25 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro. Acururiza ibikoresho by’ububaji no gusudira mu gakiriro ka Rwamagana aho byamufashije kwiyishyurira kaminuza ndetse binamufasha kunganira umuryango we umunsi ku munsi.
Yabitangiye mu 2020 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, abona akazi mu gakiriro ndetse aza gukomerezaho arikorera aho yahereye ku bihumbi 700 Frw kugeza aho imari afite kuri ubu iri hejuru ya miliyoni 3 Frw.
Iradukunda yabwiye KURA ko amaze imyaka ine yinjiye mu gukorera mu gakiriro ka Rwamagana aho yatangiye akorera abanda, ahembwa amafaranga make, ariko akaza gutinyuka akikorera kugeza ubwo atangiye kwinjiza amafaranga akubye kabiri ayo yahembwaga.
Ati “Nahisemo kwinjira mu gucuruza ibi bikoresho kuko ntumva ko umukobwa hari imirimo adafitiye ubushobozi gukora, icyangombwa ni uko ubikora bikagutunga kandi nta mirimo ibaho yagenewe abahungu cyangwa iyagenewe abakobwa, byose bituruka ku myumvire abantu bishyiramo.”
Iradukunda yavuze ko mbere yakoreraga abanda, akijya gukorera mu gakiriro, ariko ngo kuri ubu arikorera ku buryo imvune zose agira aba azi ko ari kwivunikira we ku giti cye kandi ngo hari nubwo yiha ikiruhuko agereranyije n’akazi aba yakoze n’amasaha aboneraho abakiliya.
{{Amaze kwiyishyurira kaminuza abikesha kwikorera}}
Iradukunda yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye yishimira yakuye mu gukorera mu gakiriro ka Rwamagana harimo kuba yariyishyuriye Kaminuza akayirangiza kandi amafaranga yose yarayitangiye ayakuye mu bushabitsi bwe.
Ati “Nishimira ko niyishyuriye kaminuza mbikesha gushabika hano mu gakiriro, hari benshi babona twambaye iyi myenda isa nabi bakagira ngo ntihaba amafaranga ariko arahaba. Mbere nahembwaga ibihumbi 60 Frw ariko ntangiye kwikorera nibura nshobora kwinjiza hejuru y’ibihumbi 100 Frw, urumva ko harimo itandukaniro na mbere.”
Iradukunda yavuze ko imbogamizi iri mu bucuruzi akora ari uko aba akoresha igishoro gito cyane ku buryo ngo iyo agiye kurangura adahererwa ku giciro kimwe n’undi muntu uba ugura ibintu byinshi cyane.
Yavuze ko hari ubwo ajya kurangura umufuka umwe w’imisumari bakamuhenda ugereranyije n’umuntu uba uri butware imifuka 20, agasanga biri mu bimudindiza.
Yagiriye inama abana b’abakobwa bagifite kwitinya ko bakwiriye kubireka kuko ngo iyo utinyutse ugera kuri byinshi nk’uko na we yatinyutse.
Ati “Abakobwa nabagira inama yo gutinyuka akazi ako ari ko kose, na kamwe twita ko kavunanye, burya uhahurira n’abafite imbaraga ku buryo ibivunanye bagufasha na we ugakora ibindi. Tureke kumva ko twakora akazi koroshye gusa, akazi kose buri wese yagakora, icya mbere ni ubushake n’intego muri we.”
Kuri ubu Iradukunda afite intumbero zo gukora cyane kugira ngo azave ku gucuruza ibintu bike yongere imari ye irimo amarange, ‘triplex’ n’ibindi bikoresho acuruza bikenerwa cyane n’abakorera mu gakiriro ka Rwamagana barimo ababaza ndetse n’abasudira.
Iradukunda Alice arakataje mu rugendo rwo kwikorera