Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Inkuru ya Herry, isomo ku rubyiruko rudaha agaciro Ikinyarwanda

Akazuba Herry ni ‘Umu-métisse’ wiga mu mwaka wa Gatanu w’Amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, uvuga Ikinyarwanda neza ku buryo abamwumvise ari ubwa mbere bibatungura ariko bikanabashimisha, kuko bamwe muri bo baba bwira ko ari umunyamahanga adashobora kukivuga cyangwa se ngo aterwe ishema no kukivuga.

Uyu mukobwa ari mu baherutse guhatana mu marushanwa yateguwe n’Intego y’Umuco, mu mashuri yisumbuye agendera kuri porogaramu z’uburezi mpuzamahanga mu mwaka wa 2023-2024, yabazaga ibibazo ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda, yabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Riviera.

Akazuba Herry yavuze ko ari ishema kuri we kuba yaritabiriye aya marushanwa, ndetse ko bikwiye no gutinyura abandi Ba-métis bagenzi be bakumva ko bayitabira, kandi ko bikwiye kuba ishema kuri bo kumenya Ikinyarwanda bakanakivuga neza.

Ati ‘‘Ubundi njyewe ndi ‘Umu-métisse’, rero cyane cyane abantu iyo mbabwiye ngo mvuga Ikinyarwanda birabatungura cyane, ariko kuba mfite amahirwe yo kuba naje muri aya marushanwa binyigisha byinshi cyane, bigashishikariza n’abandi bana nka njye b’aba-métisse’ yuko atari njye njyenyine, twese dufite amahirwe yo kuba twabijyamo.’’

Akazuba Herry yanenze urubyiruko rw’u Rwanda rutigeze ruba mu mahanga ariko ugasanga rwica Ikinyarwanda nkana, ashimangira ko bakwiye guterwa ishema na cyo ndetse n’umuco Nyarwanda muri rusange, kuko ari bimwe mu bibaranga bikanasobanura abo ari bo.

Ati ‘‘Ni byiza kwiga umuco wawe w’u Rwanda, kuko hari byinshi ukurikira, hari ibintu ubasha kuba wareba ugakurikiza ibyo abasekuruza bawe bakoze, ukabasha kwiga mbese ikikuranga ukabasha kumenya ubumuntu bwawe nyine ‘Uri inde muri kamere?’ rero ni byiza. Ushobora kuba wenda uri Umunyarwanda utavuga Ikinyarwanda nta kibazo bibaho pe!”

“Hari abanyeshuri benshi maze kubibonaho cyane, ariko nyine nabigisha ni uko bagomba kwiga basi n’umuco Nyarwanda bakareka kubihakanya ko atari Abanyarwanda, ahubwo bagakurikiza indangagaciro ivuga ngo ‘Gukunda igihugu’. Ukabyemera, ukabyakira, ukavuga ko uri Umunyarwanda byose ukabyerekana ukababwira ko uri Umunyarwanda.’’

Green Hills Academy isanganwe itorero ryigisha ibirimo Ikinyarwanda n’umuco Nyarwanda no ku bana b’abanyamahanga bahiga, ndetse Akazuba akaba ari umwe mu banyeshuri bigisha bagenzi be bahiga, akigisha n’abandi batiga muri icyo kigo iyo babishatse.

Nubwo Akazuba Herry ari ‘Umu-métisse’ yize Ikinyarwanda kandi akivuga neza

Straight out of Twitter