Search
Close this search box.

Kunyonga igare byagutunga: Ubuhamya bwa Gakiza

Gakiza Meshach ni umusore w’imyaka 25 utuye mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze. Avuga ko amaze imyaka irenga ibiri anyonga igare kandi ko ari akazi kamutunze umunsi ku munsi ku buryo rimaze kumufasha kugera kuri byinshi.

Uyu musore ukorera mu muhanda wa kaburimbo Muko ukomeza mu Murenge wa Nkotsi yabwiye KURA ko kunyonga igare ari akazi gashobora kugutunga mu gihe ubikora nawe ufite intego zo gutera imbere.

Yavuze kuri we igare rimaze kumufasha kwiyubaka kandi mu gihe gito.

Ati “Naguzemo ingurube eshatu, mbasha kwizigamira buri munsi ndetse nkaniyishyurira inzu, ibyo kurya n’ibindi byose nkenera. Igare iyo warinyonze ufite gahunda utenda kuyanywera rwose riguha amafaranga menshi, nk’ubu ku munsi nshobora gukorera hagati ya 3000 Frw na 4000 Frw.”

Gakiza yavuze ko abasha kwizigamira 2000 Frw buri munsi yariye, yanyweye ndetse akanabasha kwikemurira ibindi bibazo bya buri munsi.

Yavuze ko gukoresha igare muri Musanze ku muntu wifuza gutera imbere ryabimufashamo aramutse abashije kwizigamira amafaranga abona umunsi ku munsi.

Ati “Icyica abandi banyonzi, iyo babonye ayo 4000 Frw cyangwa n’andi menshi arengaho, usanga bayanywera kuko baba bumva ko ejo bazongera bakabona andi, bigatuma ubuzima bwabo buhora inyuma. Iyo rero wabishyizeho umutima ukiha intego yo kwizigamira igare buri kwezi rishobora kugufasha kwizigamira ibihumbi 60 Frw kuzamura.”

Gakiza yagiriye inama urundi rubyiruko rutwara amagare yo kugira intego no kwifuza kuva ku kunyonga igare bagatwara moto cyangwa imodoka ngo kuko nabyo bitanga amafaranga menshi.

Gakiza Meshach ashimangira ko akazi ko gutwara abantu ku igare gashobora gutunga umuntu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter