Search
Close this search box.

Yatangije ikigo gitunganya umusaruro wa avoka ahereye kuri 25 000Frw

Urukundo Niyidukunda Mugeni Euphrosine wo mu Karere ka Huye yakunze urubuto rwa avoka rwatumye atangiza ishoramari mu kigo cya Avo Health Oil Company Ltd gitunganya amavuta yo kurya muri urwo rubuto.

Ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rugenzi rwe kuri k uwa 7 Gicurasi 2024, uyu mukobwa w’imyaka 28 yagaragaje ko yakunze kubona mu Karere ka Huye habamo avoka nyinshi cyane, nyamara ugasanga nubwo umusaruro wazo uba mwinshi rimwe na rimwe wangirika abandi bakazihindura ibiryo by’amatungo ukabona umuhinzi wa avoka nta kintu bimwungura.

Ibyo byatumye atangira gutekereza uko yabyaza amahirwe uwo musaruro yakuze mu bwana bwe abona upfushwa ubusa ntunafashe umuhinzi wateye avoka.

Mugeni avuga ko igitekerezo bwa mbere yakigize mu 2016, mu mpera z’uwo mwaka ahabwa amahugurwa na DOT Rwanda ari naho yaje gutsindira ibihumbi 400 Frw atangira kuyifashisha.

Muri Nyakanga 2017 igitekerezo cyabo cyahembwe miliyoni 5Frw muri Youth Connect nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri.

Yagaragaje ko ubwo yari afite imyaka irindwi yigeze kubaza se umubyara impamvu atarabona abazanira umutobe w’imbuto ukorwa muri avoka kandi azi ko nayo ari urubuto.

Ati “Icyo gihe yaransetse cyane ambwira ko atarabona aho bakora imitobe muri avoka, icyakora ambwira ko ajya yumva bavugako i Burayi bazikoramo amavuta yo kurya. Nahise mubwira ko nimba mukuru nzajya nyakora nakuye muri avoka aranseka ambwira ko bitashoboka kandi ko ntazabishobora anyifuriza kuba dogiteri nkajya mvura abantu.”

Ubwo Niyidukunda yajyaga mu mashuri yisumbuye yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi ariko abyiga atabikunda cyane, ariko uko yagendaga yegera hejuru yarushijeho kubikunda ndetse biza kumuhesha amahirwe yo gukomeza kwiga ibijyanye n’Ubucuruzi muri Kaminuza.

Ubwo yigaga mu ishuri ibijyanye n’ishoramari yumvaga ari ibintu bidashoboka kuko yatekerezaga ko hakenerwa igishoro runaka kugira ngo umuntu atangire kwikorera.

Mu 2016 yaje kwitabira Itorero Intagamburuzwa ryatumirwagamo abashyitsi batandukanye barimo ba rwiyemezamirimo bakiri bato ndetse baza kuganirizwa n’umwe mu bari barakoze ishoramari ku bijumba akabikoramo, imigati n’amandazi abasobanurira n’uburyo yatangiye akoresheje ibikoresho byo mu rugo.

Icyo gihe hari undi wabaganirije abasaba gusubiza amaso inyuma aho bakomoka bakarebe ikibazo batekereza ko gihari ariko cyaba amahirwe yo kugishakira igisubizo aho kugifata nk’ikibazo gusa.

Ati “Yaratubwiye ngo ikibazo mubona ntimugifate nk’ikibazo mwebwe kibabere igisubizo. Hariya hantu mukomoka n’aho mukorera hari amahirwe agiye atandukanye. Murebe aho muturuka ikibazo cyaba gihari kibaviremo igitekerezo cy’umushinga cyo gushaka igisubizo kuri icyo kibazo kandi kibe icyabaha akazi, cyatanga akazi ku rundi rubyiruko kikanabateza imbere.”

Aho niho yongeye kwibuka ko mu Karere ka Huye hari iyangirika rikabije ry’umusaruro w’avoka yiyemeza gutangira gushaka igisubizo mu mpereza za 2016.

Ahereye ku bihumbi 25 Frw bya buruse abanyeshuri bo muri Kaminuza bahabwa buri kwezi yatangiye gushaka gutunganya avoka akajya azirangura ariko bikanga nyamara ari nako abantu bamuca intege.

Ati “Byarakomeje ndakora, ndagerageza bikanga ndetse bakananca intege ariko nza kubona amavuta make cyane njya mu marushanwa ya Dot Rwanda mu 2017 umushinga wanjye uba uwa kabiri mpabwa igihembo cy’ibihumbi 400 Frw. Ayo mafaranga niyo natangiriyeho nkomeza kugenda nkora gake gake.”

Niyidukunda yaje kujya mu marushanwa ya YouthConnekt asanzwe afasha urubyiruko rutandukanye rufite imishinga ndetse aratsinda kuko yahawe igihembo cya miliyoni 3 Frw.

Kugeza ubu afite abakozi 12 nyuma y’urugendo rutari rworoshye kuko yatangiye byose abyikorera.

Yagaragaje ko hari urubyiruko rwinshi rubona arenga ibihumbi 25 Frw bityo ko rukwiye gutangira gutekereza uko rwakwiteza imbere aho guharanira gushaka kwineneza.

Ati “Rubyiruko icyo nababwira ni uko urugendo ruganisha ku ntsinzi ari urugendo rukomeye, ruvunanye ariko burya ruhemba neza. Mu myaka itanu itandatu maze, uyu munsi dufite igicuruzwa cyacu ku isoko gifite n’ibyangombwa cy’ubuziranenge. Turacuruza ku isoko ryo mu Rwanda n’isoko ry’amahanga.”

Yasabye urubyiruko rufite impano zitandukanye gutangira gutekereza ku gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda no kwishakamo ibisubizo biteza imbere aho rukomoka, rutuye n’igihugu muri rusange.

Niyidukunda Mugeni Euphrosine yatangije ikigo gitunganya umusaruro wa avoka ahereye kuri 25 000Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter