Search
Close this search box.

Bubakiye benshi, barwanya imirire mibi: Ibyo kwigira  ku rubyiruko rw’abakorerabushake

Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka icumi y’ibikorwa by’indashyikirwa by’abakorerabushake b’urubyiruko, igihugu cyose kirishimira intambwe igaragara yatewe mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo kubera uru rubyiruko rwitanze. Kuva ku kubaka inzu kugeza ku kurwanya imirire mibi, uruhare rwabo rwahinduye ubuzima bwa benshi mu gihugu hose.

Itsinda ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryatangijwe mu 2013 mu rwego rwo kunga mu rya Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda [RNP] binyuze mu gukangurira abaturage kurwanya ibyaha no gushyigikira ibikorwa by’umutekano w’igihugu binyuze muri gahunda zinyuranye nk’Umuganda, kurengera ibidukikije, n’imibereho myiza.

Ubwitange n’ubukorerabushake byahozeho mu muco w’u Rwanda. Ubukorerabushake mu muco gakondo bugaragaza kwifasha no gufashanya, hamwe no kwita ku bakeneye kwitabwaho no gufasha sosiyete muri rusange.

Impamvu nyamukuru y’ubukorerabushake mu Rwanda ni ukugabanya inzitizi ku mibereho myiza n’ubukungu muri sosiyete no kuzamura imibereho y’abayigize.

Nyuma yo kwibasirwa n’inkangu n’ibiza umwaka ushize, Abanyarwanda benshi bisanze badafite aho kuba.

Uwineza Kayumba Ysaline wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, winjiye mu bakorerabushake mu 2016, yagize ati “Twubatse inzu ku babuze ahabo ho kuba habo kubera imyuzure.”

Usibye kubaka inzu, abakorerabushake bibanze cyane ku rwego rw’uburezi bongera gusubiza abana benshi mu mashuri no kubaha ibyangombwa byose nkenerwa, nka gahunda ishimangira ireme ry’uburezi no gutegura ejo heza h’abakiri bato.

Abakorerabushake bitanze batizigama mu myaka myinshi mu bikorwa binyuranye birimo nko kurengera abana, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gushyiriraho abana ibikorwa by’imyidagaduro.

Mukamasabo Gisele, umukorerabushake wo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, yagaragaje imbaraga bakomeje gushyira mu buhinzi avuga ko “Twubatse uturima tw’igikoni, dutanga umusanzu mu kubaka imihanda no mu bikorwa byo kurwanya isuri.”

Aba bakorerabushake kandi bagize uruhare runini mu kurwanya imirire mibi mu bana, kugira ngo ibiragano by’ahazaza bizagire ubuzima buzira umuze.

Ku bakorerabushake benshi nka Kabura Meshach wo mu Karere ka Nyarugenge, icyemezo cyo kuba muri uyu muryango cyatewe n’ishyaka ryo gufasha ababikeneye.

Kabura yagize ati “Kuba umukorerabushake ni ikintu nishimira cyane. Impamvu ituruka ku bushake bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.” Ibigaragaza uguhuza imyumvire mu bakorerabushake ku ruhare rwabo mu guteza imbere igihugu.

Claude Uwineza, winjiye mu bakorerabushake mu 2017, yavuze ko “Ibyo dukora byose ni ugutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abanyarwanda bose.”

Aya magambo ashimangira intego rusange yafashwe n’aba bakorerabushake, yo gukemura ibibazo bitandukanye byo mu buzima bwa buri munsi no kureba uko buri Munyarwanda yagira amahirwe yo kubaho ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.

Igitangaje ni uko ubushake bw’uru rubyiruko bwo gufashanya buba budaharanira inyungu, kuko byose babikora nta kiguzi batse cyangwa ngo bishyurwe mu buryo runaka.

Ubutumwa bwa Uwineza ku rubyiruko ni “Ugufasha udategereje ikintu runaka. Nk’urubyiruko iki nicyo dushobora gukorera igihugu cyacu.”

Ibikorwa byabo bikomeje kuba isomo rikomeye ku bandi kandi bigaragaza ko urubyiruko rushobora kugira uruhare runini mu kuzana impinduka n’iterambere mu bihugu byarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter