Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Igishoro ni ukuba uriho; bacuruza batagira iduka

Niba ujya ugera muri Gare yo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka ‘Downtown’ wahuye n’abasore bakuguyaguya bakubwira ko bafite inkweto nziza kandi ku giciro cyiza. 

Ushobora kuba uri kwitambukira ufite ibindi ugiyemo, nta gahunda yo kugura inkweto wagendanye ariko kubera uburyo aba basore bakubwira ubwiza, bw’izo bafite bikarangira uzihashye. 

Benshi baragura bakikomereza ariko ntibajya bamenya ukuri kuri aba basore barambagiriza abacuruzi babashakira abakiliya hasi hejuru. Aba umubare mwinshi ni urubyiruko bazwi ku izina ry’abatatsi cyangwa abapyesi. 

Aba batatsi bo nta maduka y’inkweto cyangwa imyenda bagira ahubwo bakorana n’abacuruzi ku buryo bajya kubashakira abakiliya, kuri buri rukweto umukiliya yajyanye akamukuraho 1000 Frw. 

Ubu ni uburyo bumwe bakoresha ariko hari n’ubundi bwo kwishakira umukiliya akamubaza ubwoko bw’inkweto ashaka, na we akareba muri ba bacuruzi asanzwe akorana na bo akazibakuraho. 

Urugero niba umukiliya avuze ko ashaka inkweto zo mu bwoko bwa ‘New Balance’, uyu aragenda akabaza umucuruzi igiciro akamubwira ko wenda ari 20.000 Frw, we akajya kumubwira ko azimuhera 30.000 Frw, ubwo aha umucuruzi ayo bavuganye, hanyuma ayo yarengejeho akayakubita ku mufuka.

Bamwe mu bakora aka kazi bavuze ko bagakuramo agatubutse n’ubwo nta maduka bagira ariko bakora muri ubu buryo kandi bakabona ikibabeshaho buri munsi. 

Niyonzima Fabrice, umaze imyaka itatu akora aka kazi, yavuze ko yarangije amashuri yisumbuye ariko adafite icyo gukora aho kuguma mu rugo ahitamo kuyoboka iyi nzira. 

Ati “Narangije amashuri ntashobora gukomeza muri kaminuza ntafite n’ahandi nizeye akazi, nkabona nirirwa mu rugo gusa na bo ubushobozi ari ikibazo ni bwo namenye uko hano bakora.” 

“Naje aha ntangira kujya menyana n’abacuruzi, ubu hafi amaduka yose turakorana. Nshobora kubona nk’abakiliya icumi ku munsi. Ubwo simba mbonye amafaranga meza?” 

Iranzi Boris na we yavuze ko ku munsi ashobora gucyura amafaranga ari hejuru ya 10.000 Frw kandi nta kindi kibazo afite. 

Ati “Uje hano ugahamagara nk’abakiliya bangahe uba umaze kubonamo ayawe. Iyo ari ibisanzwe nshobora gucyura nka 10.000Frw ku munsi. Ayo ni amafaranga meza yakubeshaho i Kigali.” 

Ku ruhande rwa Niyonizera Emmanuel ucuruza inkweto ‘Downtown’ avuga ko aba basore babafasha kubona abakiliya byoroshye, na bo bakabaha amafaranga make. 

Ati “Umucuruzi aba ari imbere mu iduka ategereje abakiliya nyamara hari abantu baba bari gutambuka batazi ahantu bakura inkweto. Aba basore ni bo babazana umubare w’abakiliya ukaba uriyongereye.” 

“Niba umuntu akuzaniye umukiliya kumuha amafaranga make ntabwo ari ikibazo, bakora nk’abakomisiyoneri, badufasha kwihutisha ibintu rwose.” 

Nubwo aba basore bihangiye umurimo kandi ubabeshaho n’imiryango yabo babangamiwe no kuba hari igihe bafatwa nk’ababuza umutekano abagenzi rimwe na rimwe bakaba bajyanwa no mu nzererezi. 

Straight out of Twitter