Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Inama za Minisitiri Dr Utumatwishima ku bakiri bato bakeneye kuzamura impano zabo

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yagaragaje ibintu bitanu byafasha umuhanzi ukiri muto kugera ku nzozi aramutse abyubahirije neza.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga kumugaragaro icyiciro cya gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye abahanzi n’urubyiruko muri rusange ko impano gusa idahagije kugira ngo bagere ku nzozi bifuza.

Yavuze ko kugira impano ukayibyazamo akazi, ukagira imyitwarire iboneye, ukubahiriza igihe, ukagabanya ibisindisha no kuryama kare biri mu byabafasha  gutanga umusaruro no kugera ku nzozi zabo.

Ati “Abahanzi rero inzozi zose wagira,impano wagira ukabona amahirwe hakaboneka umutoza nka ArtRwanda, ugashyiraho umuhate wawe wo kubikoramo akazi keza, ukongeraho imyitwarire iboneye, ukubahiriza igihe, ukabaganya ya gahunda y’icupa cyangwa ukageregeza kunywa biringaniye hanyuma ukaryama kare kuko iyo utaryamye ntabwo mu gitondo watanga umusaruro.”

“Ibaze kuba utaryamye wananyoye inzoga nyinshi ntabwo watanga umusaruro, ndagira ngo rero mbasabe urubyiruko cyangwa se abahanzi, ushaka gutera imbere mu Rwanda birashoboka.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye abahanzi n’urubyiruko ko Minisiteri y’Urubyiruko ikinguriye amarembo abafite imishinga yihariye igikeneye ubuvugizi.

Yagaragaje ko yiteguye gukorana n’abazamugana ndetse  abasaba kugira uruhare mu bikorwa butandukanye iyi minisiteri ayoboye ikora.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah aganira na Fally Merci uri mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima yasabye urubyiruko kwitwara neza

Straight out of Twitter