Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibibazo 10 bikunze kubazwa muri ‘interview’ z’akazi n’ibisubizo watanga ukahacana umucyo

Hari abavuga ko kujya mu kizamini cy’akazi cy’ibazwa kizwi nka “interview” ari nko kujya gutereta ku nshuro ya mbere ku buryo bitonda abatari bake ndetse bigasaba kwigengesera ngo utabaho wibuza amahirwe wategereje ubuzima bwawe bwose.

Iyi niyo mpamvu yatumye Kura igukusanyiriza ibibazo rusange bikunze kugarukwaho muri ibi bizamini n’uburyo wabisubiza bikaguhesha amahirwe menshi yo gutoranwa mu bandi mwahataniyue umwanya.

  1. Watubwira mu nshamake uwo uri we ugakomoza no ku mateka yawe?

Aha nk’uko uba ubisabwe, biba byiza iyo wivuzeho muri make uhereye ku hahise hawe, ugakurikizaho inkuru yawe ngufi ikora ku marangamutima hanyuma ugasoreza ku mpamvu zikwiye gutuma uhabwa akazi.

Aha ushobora kugira uti “navukiye nanakurira i Musanze, ariko icyo gihe nta mashuri meza ahagije yari ahari ngo mbashe kuyagana, gusa sinatereye iyo nahise nshaka uburyo nakwiga hifashishijwe iya kure ntangira no kujya ndeba amashusho nyungurabumenyi ku bijyanye n’imikorere ya mudasobwa n’amasomo ya ‘coding’.

2. Ni gute wumvise iby’uyu mwanya waje guhatanira?

Aha ntacyo bitwaye gusubiza itsinda ririmo kukubaza ugaragaza izina cyangwa umuntu wakurangiye, ushobora no kuvuga ko wabibonye ku rubuga rwa internet rwabo, gusa kuri iyi ngingo icy’ingenzi ni ukumvisha abakubaza ko wakunze ako kazi kuva na mbere y’uko wakabona ukiyunga ku bandi bagasanzwemo.

Ugomba kandi kubijyaniranya no kubumvisha impamvu zifatika, ikigo cyabo ari cyo wahisemo gukorera mu bindi bigo byose bikomeye biba bihari.

3. Umwuka w’ahantu wifuza gukorera

Aha wibanda ku kugaragaza ko wishimira gukorana n’abandi ndetse unanyurwa no kugirana indoto ngari na bagenzi bawe ukavuga ko wigeze gukorera mu mwuka nk’uwo kandi ko byatanze umusaruro ushimishije.

4. Umujagararo? Ni gute uhangana na wo?

Dushashe inzobe kuri iki, nta wakwirengagiza ko hari akazi gatera umuntu kugira umujagararo, ari nayo mpamvu iyo ubajijwe kuri iki, uba ugomba kugaragaza ko wigeze kubasha kubicamo utuje kandi ibintu bitari byoroshye muri icyo gihe.

Niba hari ubumenyi ufite ku guhangana no guhashya umujagararo, wibyihererana bigaragarize abari kuguhata ibibazo unerekane uburyo ushobora gukorera ku gitutu.

Aha ushobora kwifashisha urugero ugira uti “hari umunsi igihe ntarengwa cyo gusoza akazi twari twahawe cyendaga kutugeriraho kandi tugifite byinshi byo gukora, icyo gihe nagiriye inama itsinda dukorana buri muntu agenda ahabwa ibyo agomba kuzuza bituma dukora vuba vuba n’umwete maze tuza kubasha kubahiriza cya gihe ntarengwa.”

5. Waba ukunda kuba wenyine cyangwa wishimira kuyobora?

Mu gihe ubajijwe kuri iyi ngingo, si byiza kwihutira kwivugaho witaka cyane, ahubwo ukwiye gusubiza usa n’ugaragaza ko ushobora gufata izo mpu zombi ku rugero runaka.

Urugero; ushobora kugira uti “nkunda guha umwanya abo dukorana bakagaragaza ibitekerezo byabo, ariko kandi nanjye ngira uburyo n’inzira zanjye mba nshobora gukoramo ibintu no gufatamo umwanzuro.”

6. Mu gihe ufite imishinga myinshi itandukanye uri gukoraho, ubyitwaramo ute ngo ubashe kuguma mu murongo?

Aha ugaragaza ibanga ufite rikubashisha kuba wakuzuza inshingano zo gukora ibikorwa byinshi bitandukanye nko kugenda wiha igihe ntarengwa runaka cyo kuba wasoje gukora igikorwa runaka.

7. Ni iki wakoze mu mwaka ushize kijyanye no kwiyungura ubumenyi bwawe?

Basangize inkuru ijyanye n’ubumenyi wiyunguye uvuga nk’amasomo runaka waba warize ndetse ushobora no kuba wakomoza ku mumaro ubwo bumenyi bwakuzaniye.

8. Witeze kuzahembwa umushahara ungana ute?

Iki kibazo gisa n’ikigoranye ariko ntukwiye kugaragaza ko witeguye guhembwa amafaranga make cyangwa na none ngo uhite uvuga amafaranga y’umurengera. Aha ugirwa inama yo gutuma abakubazaga ari bo birangira bagusubirije iki kibazo.

Ushobora kubasubiza ugira uti “niteze kuba nahabwa ibihwanye n’uko ibintu bihagaze ugendeye ku gaciro isoko rigezeho.” Aha kandi wanafatiraho ugahita usubirisha ikibazo ukubajije ugira uti “mushingiye ku nshingano n’ubumenyi bisabwa kuri aka kazi, muteganya kuba mwabihembera angana iki?”

9. Waba urimo ugerageza gusaba akazi ahandi hantu?

Aha icyiza ni ukuvugisha ukuri. Baba bifuza kumenya niba ari bo fi yonyine mu nyanja uri kugerageza kurobamo, niba mu by’ukuri ushishikajwe no kubona uwo mwanya cyangwa se niba ari bamwe mu mahitamo menshi uri kugerageza gufatisha. Aha rero ni ingenzi kubabera umunyakuri.

10. Mu mwirondoro wawe bigaragara ko umaze igihe kinini wicaye udakora, byatewe n’iki?

Aha usabwa gutanga ubusobanuro bw’impamvu wari umaze igihe runaka udakora, ariko kandi ukavuga ko nubwo utari ufite akazi ariko uwo wakubereye umwanya mwiza wo kwihugura no kwiyungura ubumenyi kugira ngo urusheho gukora kinyamwuga kandi wifitiye icyizere.

Straight out of Twitter