Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR BBC n’Ikipe y’Igihugu, yatangaje ko abatoza benshi bamucaga intege bamubwira ko atazashobora gukina uyu mukino kubera indeshyo ye.
Ibihe bikomeye uyu mukinnyi yanyuzemo yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 gahunda ya YouthConnekt imaze itangiye.
Nshobozwabyosenumukiza yari yatumiwe nk’urubyiruko rwagize icyo rugeraho ngo ajye gusangiza bagenzi be urugendo rwe mu mukino wa Basketball.
Uyu mukinnyi yatangiye avuga ko yatangiye gukina Basketball ubwo yari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza avuye mu mupira w’amaguru.
Akigera muri Basketball benshi barimo n’abatoza bamuciye intege bamubwira ko indeshyo izatuma adashobora uyu mukino.
Ati “Natangiye gukina Basketball niga mu wa gatanu mvuye mu mupira w’amaguru. Muri icyo gihe nahuraga n’imbogamizi nko kubura ibikoresho, amatike ndetse n’ubugufi. Nari mu gufi cyane ubu nigiye hejuru. Bakajya bambwira ko nta zashobora gukina Basketball. Ariko niyemeje ko abarebare bazajya bakina imipira miremire njye nkakina iyo hasi.”
Nshobozwa yakomeje ashima Perezida Paul Kagame wabubakiye BK Arena kuko mbere yajyaga mu bindi bihugu akarangarira ibibuga byaho ndetse akanafata amashusho y’urwibutso ariko ubu asigaye abatumira mu Rwanda.
Ati “Najyaga ngira amahirwe yo gusohokera igihugu nkabona ibindi bihugu bifite ibibuga binini kandi byiza biruta Petit Stade twari dufite mbere, nkafata amashusho nkishima ariko ndashimira Perezida wa Repubulika watwubakiye BK Arena ubu nsigaye njya hanze nkumva ni ibisanzwe nkababwira nti muzaze iwacu.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 25, yasoje asaba urubyiruko rwari ruteraniye mu Intare Arena gukunda ibyo rukora n’ishuri kuko ariryo ryatumye amenya Basketball ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge by’umwihariko.
Ati “Inama nagira urubyiruko rugenzi rwanjye, dukunde ibyo dukora kuko nibyo bizadufasha guteza imbere igihugu cyacu. Ikindi dukunde ishuri kuko nahuye n’umukino wa Basketball kubera nari ndirimo. Mugishe inama abakuru, abagutanze mu kintu urimo ariko by’umwihariko mwirinde ibiyobyabwenge.”
Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi ba Basketball bakunzwe mu Rwanda kubera imikinire ye yiganjemo kwiruka cyane ndetse n’imbaraga.
Uyu mukinnyi wazamukiye mu ishuri rya APE Rugunga na Espoir BBC yavuyemo yerekeza muri REG BBC ari naho yamamariye cyane, mbere yo kujya muri APR BBC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukinnyi kandi yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu mu batarengeje imyaka 18 aho ubu ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu nkuru.