Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Uko kumenyekana kuri Twitter byahinduriye ubuzima Kubwimana uzwi nka Urinde Wiyemera

img 5058

Kubwimana Dominique ni umwe mu rubyiruko rugezweho cyane mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aho azwi nka Kemnique cyangwa se Urinde Wiyemera.

Ni umusore wasoje kaminuza mu 2019 amenyekana mu bantu benshi kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ni ibintu yatangiye yikinira ariko byamubyariye amahirwe, ibintu bitanga ubutumwa ku rundi rubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba isoko y’imibereho kandi myiza.

Kubwimana yavuze ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu 2017 ariko ngo icyo gihe yazikoreshaga nk’abandi bose b’urubyiruko agamije kumenya amakuru aba yiriwe.

Mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiraga Isi, nibwo yatangiye kuyikoresha cyane asetsa abantu mu buryo buhoraho kandi kenshi.

Ati “ Icyo gihe nayikoreshaga nganira n’abantu mbasetsa, mbese mbabwira ibintu bibafasha kuruhuka gahoro gahoro rero abantu batangira kugenda bankurikirana cyane, nisanga nsigaye mfite abantu benshi bakunda ibyo mbagezaho.”

Kubwimana avuga ko umwaka wa 2021 aribwo yatangiye kubona ibigo bitandukanye ndetse n’abantu bafite ibirori runaka bifuzaga ko abamamariza bakamuha amafaranga.

Ibi byatumye ibyo gushaka akazi aba abihagaritse ahubwo ashyira imbaraga nyinshi mu kwamamariza abamugana.

Ati “ Ubu uruhare runini ntunzwe n’amafaranga nkura mu kwamamariza abantu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter. Ubu mba mfite amasezerano y’ibigo bitandukanye namamariza nka Mango 4G, Canal + n’abandi bantu usanga bafite ibirori runaka cyangwa inama.”

Kubwimana avuga ko nibura buri kwezi ashobora gukorera guhera ku bihumbi 250 Frw kuzamura bitewe n’uko uko kwezi kwagenze.

Yavuze ko kuri ubu abanyarwanda benshi basigaye bitabira imbuga nkoranyambaga cyane kuruta radio, televiziyo n’ibindi binyamakuru. Ibi ngo bituma abakoresha cyane imbuga nkoranyamabaga cyane babona ibiraka kuburyo bishobora kubatunga nubwo nta kandi kazi baba bafite.

Kubwimana yavuze ko kuri ubu atekereza gushakisha akandi kazi kamwunganira mu buzima bwe bwa buri munsi nubwo atazahagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga.

{{Inama ku rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga}}

Kubwimana yabasabye urubyiruko kwitondera ibyo bakunze gusangiza ababakurikira ngo kuko na we ngo hari ubwo ajya yisanga yatannye.

Ati “ Urubyiruko ni rwumvire inama ruhabwa na bakuru bacu kuko hari ubwo ushobora kugendera mu kigare ukisanga wenda uri kuvuga cyane ku ngingo zigutanisha. Zikoreshe usangiza abantu ibitekerezo byawe, ubereke impano yawe ariko wirinde kujya mu bintu bibi.”

Kuri ubu Kubwimana Dominique uzwi nka Urinde Wiyemera kuri Twitter afite abamukurikira barenga ibihumbi 107 akaba akunze kubasangiza ibijyanye n’amakuru aba agezweho, ingingo zitandukanye bakazunguranaho

Straight out of Twitter