Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Village de la Femme, urubuga rw’urungano mu guteza imbere abagore n’abakobwa mu Rwanda

cobra photos 5

Nta kiryoha nk’ibiganiro bikaba akarusho iyo biri gukorwa hagati y’urungano, baganira ku mbogamizi bahura nazo n’ibindi.

Le village de la Femme ni urugero rwiza rw’uburyo kuganira hagati y’urungano by’umwihariko abagore n’abakobwa, bishobora gutanga umusaruro bikaba umusemburo w’impinduka nziza muri sosiyete.

cobra photos 12 1

Le Village de La Femme ni umuryango ukorere mu mujyi wa Kigali, washinzwe na Chrystelle Intaramirwa afatanyije na Aretha M. Rwagasore.

Ni ihuriro ry’abagore n’abakobwa ba rwiyemezamirimo aho bahurira bakaganira ku mbogamizi bahura nazo n’icyo bakora ngo bahangane nazo, bahange udushya tugamije kubateza imbere n’igihugu muri rusange.

Chrystelle Intaramirwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Le Village de la Femme cyatangiye muri Mutarama 2022, bagamije gufasha abagore n’abakobwa guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Yagize ati “Twashakaga guhura, tukigaragaza hanyuma tugakorera amafaranga, tukungurana ibitekerezo by’uburyo ubucuruzi bwabo bwatera imbere.”

cobra photos 4 2

Muri iri huriro, ba rwiyemezamirimo b’abagore bahawe umwanya bariyandikisha, kugira ngo babashe kwitabira, bakerekana ibyo bakora.

Alice Umubyeyi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri sosiyete Nailcast, yavuze ko Le Village de La Femme ari igitekerezo cyiza cyane.

“Muri Village de la Femme nahahuriye n’abandi bagore ba rwiyemezamirimo. Twunguranye ibitekerezo ku buryo twarushaho guteza imbere ubucuruzi bwacu. Byanatumye tubona abandi bakiliya batari banazi ibyo dukora.”

cobra photos 21 1

Igiraneza Grace wo muri sosiyete Happy Farmers, yavuze ko muri Le village de la Femme bahahuriye n’abandi ba rwiyemezamirimo, bakungurana ubumenyi, ndetse bamwe bahinduka abakiliya b’abandi.

cobra photos 44 1

Le village de la Femme ni kimwe mu bisubizo bigamije guteza imbere abagore n’abakobwa, bahabwa urubuga rwo kugaragaza icyo bashoboye, kungurana ibitekerezo no gufashanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira uruhare rwabo mu iterambere rugaragare.

cobra photos 3

cobra photos 9 1
cobra photos 41 1

cobra photos 51 1
cobra photos 88
cobra photos 92 1

cobra photos 2

Straight out of Twitter