Search
Close this search box.

Ibisubizo by’ibibazo abagore bibaza ku mihango

Ibihe by’imihango ni umugisha ku mugore kuko bigaragaza ubuzima bwiza. Niba uri umugore uzabyumva neza nurenza ukwezi, amezi abiri cyangwa angahe ntayo ubona.

Mu kiganiro n’abaganga babihugukiye babarizwa mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore    banze kwivuga amazina, basobanuye bimwe mu bibazo bitera isoni abagore bari mu mihango:

1.  Ni ryari amaraso aba menshi cyane?

Ushobora gutekereza ko watakaje amaraso menshi ugendeye ku ngano yayo ariko igitangaje ni uko aya maraso atarenga utuyiko duto tw’icyayi tune kugeza kuri 12 mu cyumweru cyose.

Niba uhinduranya ibikoresho by’isuku nka ‘cotex’ cyangwa ‘tampon’ mu gihe runaka, ukaba umara iminsi itarenze icyumweru mu mihango, nta maraso y’ikirenga atakzwa. Gusa niba urenza iminsi irindwi amaraso akaba yisukiranya nta gihinduka, ukeneye inama za muganga akagufasha kumenya icyo wakora.

2.  Kuki amaraso y’imihango rimwe na rimwe yijima?

Ibara ry’amaraso riterwa n’ingano y’imihango. Bishobora gufata agahe amaraso ava muri nyababyeyi, aboneza mu muyoboro wa Cervix no mu gitsina cy’umugore. Izo nzira zose acamo bituma agenda ahindura ibara akaba yakwijima.

Mu minsi ya nyuma y’imihango, amazi ashobora kuba make bikaba byatuma amaraso asa n’umutuku wijimye, agasa n’ibara rya shokora anafashe cyangwa agaragaramo utuntu tumeze nk’utunyama.

3.  Kuki njya mu bwiherero cyane?

Nta gitangaza kubona impinduka mu mikorere y’igogora mu by’imihango. Ibi bishobora gutera gucibwamo no gukenera kwituma inshuro nyinshi.

4.   Igihe mfite imihango mike, nakoresha Tampon imwe umunsi wose?

Ingano y’imihango yose wagira, hagati y’amasaha ane cyangwa umunani, ukwiye guhindura ‘cotex’ cyangwa ‘tampon’.

Gutindana ibi bikoresho b’isuku mu myanya y’ibanga byakuganisha ku ndwara ya ‘Toxic Shock Syndrome (TSS)’ ishobora no kugutwara ubuzima.

Ushobora gukoresha ‘tampon’ nini kandi iyo zikiri nshya ziba zikomeye, ku buryo kuyikura mu gitsina bishobora kuhasiga udukomere duto, bagiteri zikaba zakwinjira mu maraso byihuse.

5.   Utunyama tuza mu mihango turasanzwe?

Birashoboka ko ushobora kwitegereza muri ‘cotex’ wakoresheje, ukabona utunyama cyangwa utubumbe tw’amaraso, ukagira ubwoba. Birasanzwe ko tuza ku bantu bose bari mu mihango, ariko uzirinde kwirara kuko niba ubona twabaye tunini cyane turuta nk’igiceri cy’amafaranga 100, ganira na muganga.

6.   Tampon ishobora kurigita igahera mu gitsina?

Ntitwakwihutira kwemeza cyangwa guhakana kuko byose bishoboka.

Aha bamwe barabyitiranya bakanagira ubwoba, gusa ‘tampon’ ntishobora kurenga igice kibanziriza nyababyeyi cya ‘Cervix’. Ushobora kumva yahezemo, ukumva yagiye muri nyababyeyi, ariko ndakubwiza ukuri ko usabwa kutagira ubwoba ukayishaka neza kuko bidashoboka ko yagera kure.

Igihe umaze kuyibona, ukumva wacitse intege, umunuko ukabije mu myanya y’ibanga, ukagira umuriro cyangwa utizeye ko wayikuyemo neza, gana muganga agusuzume ko nta kibazo cyasigaye mu myanya myibarukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter