Search
Close this search box.

Yica ubwonko, umubiri n’amarangamutima: Ingaruka zo kureba amashusho y’urukozasoni

Ikoranabuhanga riherekejwe na murandasi ryazanye ibintu bitandukanye mu buzima bwa muntu, harimo ibyiza n’ibibi. Isi yose isigaye iri mu biganza by’umuntu ku buryo ahitamo ibyo areba, ariko amahitamo mabi nayo asiga ingaruka zayo.

Ubushakashatsi bwakoze mu 2022 bwagaragaje ko mu bantu bakoresha internet, umwe ku munsi amaraho iminota 395, ubwo ni amasaha atandatu n’iminota 35.

Iki ni igihe kinini ku buryo uba wazengurutse mu bintu bitandukanye biri kuri murandasi. Kimwe mu bintu byamaze kubata imbaga ni amashusho y’urukozasoni.

Urubuga rwandika rukanakora ubushakashatsi ku byangiza ubuzima bwa muntu, Fight The New Drugs, rwagararagaje ko abagabo bangana na 91.5% bareba aya mashusho y’urukozasoni, naho abagore bayareba ni 60.2 %.

Mu 2016 hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda ari bamwe mu bakunda kumama akajisho kuri izi filime, kuko icyo gihe mu bihugu byose bya Afurika, bari ku mwanya wa 29.

Nubwo abazireba ari benshi ariko, hari zimwe mu ngaruka bigaragara ko zishobora kugera ku muntu ureba aya mashusho, by’umwihariko ku wamaze kubatwa nayo.

Guhinduka imbata y’aya mashusho

Iyo wahindutse imbata y’ikintu, biragoye kucyigobotora. Iyo umuntu areba amashusho y’urukozasoni cyane, ashobora guhinduka imbata yayo.

Icyo gihe biba bigoye ko wamara akanya utayarebye, hahandi usanga umuntu yicaye mu kazi arimo kuyareba. Ibi kenshi biherekezwa no kwikinisha.

Kugushora mu ngeso zo gufata ku ngufu

Igitabo cyiswe ‘Pornography and Sexual Violence’ cyanditswe n’umwalimu muri Kaminuza ya Texas, Robert Jensen, kigaragaza ko abantu bareba amashusho y’urukozasoni cyane, bagorwa no kwihanganira kudakora imibonano mpuzabitsina.

Ibyo bituma abenshi iyo abo bifuza ko baryamana batabemereye ku neza, hazamo kubafata ku ngufu.

Fight The New Drugs igaragaza ko mu bantu umunani bafatwa bafashe ku ngufu, umwe muri bo aba yarabaswe n’amashusho y’urukozasoni.

Kubihirwa n’imibonano mpuzabitsina

Mu mashusho y’urukozasoni usanga berekana abari gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasanzwe. Iyo wabaswe na yo nawe utangira gutekereza ko ushobora kugira ibihe nk’ibyo wabonye.

Gushaka gukora nk’ibyo wabonye muri aya mashusho ntabwo bishoboka kuko uba ufite ibyo wamaze kwishyiramo kandi bidashoboka, bigatuma utaryoherwa n’ibyo uri gukora.

Kwangiza ubwonko bwa muntu

Iyo umuntu areba amashusho y’urukozasoni, ubwonko bwe butakaza umusemburo wa ‘neuroplasticity’ utuma umuntu agira ubushobozi bwo gutekereza. Iyo wamaze kwangirika nibwo umuntu atangira kugira imico ihindagurika, kuko ubwonko bwe ntabwo buba bugikora neza.

Uru rubuga rugaragaza ko abantu benshi bajya kureba aya mashusho baba basanzwe bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nk’agahinda gakabije, umujinya, kuba bonyine, kutigirira icyizere n’ibindi.

Kugira ngo bumve borohewe bajya kureba aya mashusho, ariko atuma ibibazo bari bafite bikomera kurushaho.

Kwangiza umubano w’abashakanye

Imwe mu ngaruka zo kureba amashusho y’urukozasoni ni ukwangiza umubano w’abano w’abashakanye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikintu cya kabiri cyangiza umubano w’umugore n’umugabo ari ukuba umwe yarabaswe no kureba aya mashusho, bikaba byavamo na gatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter