Search
Close this search box.

Binjiza za miliyoni mu gufasha ba mukerarugendo: Uko umwuga wahinduye ubuzima bwa Safari

Ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda bimaze gutera imbere, ndetse ni urwego rutunze benshi barukoramo, bitewe n’amahirwe y’akazi abonekamo.

Muri iyi mirimo hari nko gufasha ba mukerarugendo gusura ibice nyaburanga, kwakira abantu mu mahoteli n’ibindi.

Kimwe mubigo bikora bene aka kazi ni ‘Serenity Adventure Safaris’, kimaze imyaka ine gikorera mu Rwanda. Cyatangijwe n’umusore waminuje mu bucuruzi, ariko aza kwihebera ubukerarugendo.

Mu 2016 nibwo Safari Sammy yabonye akazi muri kimwe mu bigo by’ubukerarugendo cya Nziza Safari, afite inshingano zo kwamamaza ibikorwa byacyo.

Safari yavuze ko yabanje gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda, nyuma atangiza ikigo adafite n’amafaranga menshi ariko cyagiye cyaguka

Yatangiye kubona amahirwe ari mu gice cy’ubukerarugendo no kwakira abantu, ndetse atangira gushaka amakuru ahagije binyuze kuri murandasi.

Yihuguye we ku giti cye, kugeza ubwo yatangiye kumva yakwikorera, akarushaho gufasha ba mukerarugendo gusura uduce nyaburanga dutandukanye.

Mu gihe cya Covid-19 ubwo abantu bose bari mu nzu kubera guma mu rugo, nibwo uyu musore yatangiye kureba uburyo yatangiza ikigo kizamufasha gukora ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ubwo ba mukereragendo batangiraga gukomorerwa, yahise atangiza ‘Serenity Adventure Safaris’, ikigo gifasha ba mukerarugendo nko gusura ingagi na pariki zitandukanye, gutembera imijyi n’utundi duce nyaburanga dutandukanye.

Serenity Adventure Safaris ikora ibikorwa byo gufasha abaturage baturaniye uduce tw’ubukerarugendo

Safari yavuze ko yabanje gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda, nyuma atangiza ikigo adafite n’amafaranga menshi, ariko cyagiye cyaguka.

Ati “Nafashe umwanya munini wo kwihugura ku bukerarugendo, naryamaga nk’amasaha abari, andi yose nyakoresha niga uko bikorwa. Maze kubimenya nibwo natangiye ikigo.”

“Ikigo ngitangiza narimfite ibihumbi 30 Frw gusa, nabyo nari nahawe n’inshuti, nyakoresha kuri internet mbasha kubona abakiliya batandukanye banciriye inzira kugeza ubu.”

Safari Sammy yemeza ko kimwe mu byamufashije kwagura ibikorwa bye ari ugukunda ibyo akora

Safari avuga ko yashyize imbaraga mu mbuga nkoranyambaga no kumenyekanisha ibikorwa bye, bituma yagura ikigo cye mu gihe gito kuko ku munsi wambere yakoze ibikorwa byo gutembereza abantu, yari afite abakiliya 60.

Gukunda ibyo akora byaramufashije

Iyo urebye ibikorwa bitandukanye bya ‘Serenity Adventure Safaris’ ubona ari ikigo kinini, ukibaza uburyo cyagutse muri iki gihe cy’imyaka ine ku buryo cyakira Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka gutembera u Rwanda.

Safari yemeza ko kimwe mu byatumye yaguka cyane ari urukundo afitiye akazi ke, rwatumye ashyira imbaraga mu gutanga serivisi ishimwa na buri wese ubagana.

Ati “Njye ntanga serivisi nziza ku buryo haba Abanyarwanda n’abanyamahanga bashobora kumpuza n’abandi bose bashaka gutembera ahantu hatandukanye. Ikindi natangiye ibikorwa narize isoko neza, nzi icyo nshaka n’aho kugikura, kuko ibi ni ibintu nkunda cyane.”

Safari ahamya ko aka ari akazi katunga ugakora bityo urubyiruko rukwiye kukagana

Ushobora kumva tuvuga gutembereza ba mukerarugenda ukagira ngo ni akazi gasanzwe katatunga ugakora, cyangwa kamutunga mu buryo bworoheje. Si uko bimeze kuko muri ‘Serenity Adventure Safaris’ bashobora kwinjiza hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw mu kwezi kumwe.

Safari yavuze ko gukora aka kazi byamuhinduriye imibereho kandi nta kindi kintu akora.

Ati “Ntaratangira ntacyo nari mfite, iyo utegereza umushahara kandi hari n’ibindi ukeneye gukora usanga usigaranye amafaranga make, ariko kumbwira ngo gukorera miliyoni ku munsi ntabwo ari igitangaza, urumva ko ubuzima bwahindutse.”

Usibye inyungu z’amafaranga kandi yabashije kunguka ubumenyi ku buryo afasha zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda mu kumenyereza umwuga abanyeshuri babo.

Yanungutse abantu batandukanye, bituma hari amahugurwa abona mu bihugu byo hanze.

Serenity Adventure Safaris yashyize imbere gutanga serivisi nziza ku babagana

Nubwo hari byinshi bamaze kugeraho ariko, Safari avuga ko hari imbogamizi zigihari nk’imihindagurikire y’ibiciro.

Ati “Ubu ni ubucuruzi mpuzamahanga ku buryo usanga nka hano ibiciro bya pariki bizamutse mu buryo butunguranye kandi nta kintu kidasanzwe cyabaye, bishobora gutuma uwagombaga kuza abihagarika by’umwihariko ku Banyarwanda.”

“Nk’iyo abanyarwanda batari gutembera biratuzitira, kuko ntanubwo tubasha guhura na ba bantu

baduhuzaga n’abakiliya.”

Yaboneyeho umwanya wo kubwira urubyiruko rwifuza kwinjira muri aka kazi kubanza kwiga neza umushinga n’isoko kugira ngo bazabashe kugera ku ntego zabo vuba.

Ati “Niba ushaka gukora ibi bintu banza wige umushinga wawe neza, wige isoko, ugire ubumenyi buhagije kandi unahure n’abantu, iyo watinyutse aba ari igihe cyawe kandi nta kintu kiba gikwiye kuguhagarika.”

‘Serenity Adventure Safaris’ kuri ubu ikorera mu Rwanda ifite intego zo kwagura ibikorwa byayo bikagera no mu bindi bihugu bya Afurika no ku Isi yose.

Serenity Adventure Safaris yakira abakiliya baturutse hirya no hino ku Isi
Iki kigo gikoramo urubyiruko kandi inyungu bakuramo barashimiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter