Search
Close this search box.

Abanyeshuri biga mu yisumbuye, bakoze imashini ikoresha umuyaga mu kuhira

Imihindagurikire y’ikirere, ni kimwe mu bibazo byugarije Isi muri iki gihe, ari nayo mpamvu nta muntu n’umwe udasabwa gutanga umusanzu we mu gukemura ibi bibazo bitera amapfa, inzara n’ibindi bibazo ku Isi.

Mu bari gutanga umusanzu wabo mu gukemura iki kibazo, ni abanyeshuri bo muri College ADEC Ruhanga. Bavumbuye uburyo bashobora gukoresha imashini yuhira yifashisha ingufu zituruka ku muyaga,.

Iyo mashini ishobora kuhira imyaka mu turere tw’imisozi miremire, ku buryo byaba igisubizo ku bahinzi bavunika buhira ahatari igishanga.

Imishinga yo kuhira mu buhinzi itekerezwa cyane mu bishanga, ndetse ahenshi bikorwa ku buso buto ugereranyije n’ubutaka bukenewe kuhirwa.

Abanyeshuri bo muri College ADEC Ruhanga, mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, bifashishije amasomo y’ubugenge biga bakora imashini ifasha kuhira mu bice by’imisozi ikifashisha ingufu z’umuyaga.

Abo muri ADEC Ruhanga bakoze imashini yuhira hakoreshejwe ingufu z’umuyaga

Iyi mashini igizwe n’ibice bine, birimo ikimeze nk’amababa, umuyaga ukubitaho ikikaraga.

Hariho ikindi bise ipompe ikurura amazi mu kibaya n’amatiyo agomba kuvana amazi aho ari akazamuka, hanyuma hakabaho akandi gakoresho kitwa ‘valve’ gashobora kwifunga cyangwa kagafunguka mu gihe cyo kuhira.

Umwe mu banyeshuri bakoze iyi mashini, Hervé Mihigo, asobanura ko bagendeye ku masomo y’ubugenge biga, babonye umuyaga ari ingufu zidashira ku buryo bashobora kuzibyaza umusaruro bagakemura ikibazo cyo kuhira.

Ati “Byaratugoraga kuvana amazi munsi mu kibaya ngo tuyuhize hejuru ku musozi, turavuga tuti umuyaga uzahoraho kandi wahozeho, none reka dukore imashini izajya yikaraga ikarazwe n’umuyaga, wa muyaga ukazamura amazi uyakuye mu kibaya ukayageza ku musozi abantu bakuhira ibihingwa byabo.”

Bateganya ko umuyaga ari wo uzajya uyikaraga ikazamura amazi aho ari mu kibaya

Imashini aba banyeshuri bahereyeho yabanje kuhira akarima gato ariko, nyuma bakora izindi eshanu zikoreshwa buhira imboga ziribwa mu kigo bigamo n’ibindi baturanye.

Ati “Tumaze gukora imashini esheshatu zisanzwe zakuhira akarima gato, n’indi imwe yakuhira umurima wa metero 50 kuri 40. Yo irusha imbaraga izindi, kuko uko umuyaga uba mwinshi ni ko imashini irushaho gukurura amazi menshi, waba muke igakurura amazi make.”

Aba banyeshuri bavuga ko imashini bakoze zijyanye n’ibikoresho bashobora kwigurira, bakagaragaza ko bafite intego yo gukomeza gukora ku buryo abatuye mu turere tw’imisozi miremire na bo babona uko buhira bitabagoye.

Nyuma yo kuyisuzuma ngo bifuza gukora inini yafasha abantu benshi

Umwarimu wigisha muri ADEC Ruhanga, Ngirabakunzi Samuel, yavuze ko imashini aba banyeshurI bakora zakuhira ahantu hanini mu gihe cy’umuyaga mwinshi, kandi kakaba hasyizweho imiyoboro miremire ishobora kugeza amazi ahantu kure.

Yongeraho ko bari gutekereza uburyo bayongerera ingufu mu bikoresho biyikoze, ku buryo yajya ikurura amazi menshi, kandi mu gihe umuyaga ari muke hagashyirwaho uburyo umuntu yagira ahantu ayitiriza imbaraga igakora ku rugero rwifuzwa.

Raporo nshya mu gufata no kubika amazi mu Rwanda igaragaza ko hari uburyo butatu bwo kubika amazi akoreshwa mu ngeri zitandukanye zirimo n’iy’ubuhinzi.

Muri bwo harimo ibyuzi by’amazi bikoreshwa mu kuhira imyaka ku buso buto, ibibumbiro, ibidamu n’ingomero zifashishwa mu kubyara ingufu z’amashanyarazi.

Iyi raporo yagaragaje ko kuri ubu u Rwanda rufite ibyuzi by’amazi 1414 bifite ubushobozi bwo kubika metero kibe 131.603, ibyanya by’ingomero 77 bifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni umunani n’ibidamu 50 bifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 75.

Ibi byose ntabwo bihagije, ari nayo mpamvu hakenewe n’ikoranabuhanga ryisumbuyeho.

One Response

  1. Congratulations bana b’i Rwanda,kibe kibi ariko mwakikoreye mukomereze aho ishuri na leta babafashe ntibazabatererane mwazakora n’ibindi.Uwitekq ibarebe icyoroshye abamwenyurire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter