Mutamuliza Jennifer ni umukobwa ukiri muto wihebeye ikoranabuhanga ndetse mu bumenyi yahawe abasha gukora umushinga witezweho gukemura ikibazo cy’itumanaho mu bucukuzi.
‘Smart Miner Monitoring System’ ni ikoranabuhanga ryakozwe na Mutamuliza ubwo yarangizaga amasomo ye muri IPRC Kigali, rigamije gufasha mu itumanaho ku bakora ubucukuzi.
Iri koranabuhanga rigizwe n’ibice bibiri by’ingenzi aho hari ingofero ikoresha ‘sensor’ yambarwa n’uwinjira mu kirombe ndetse n’ikindi cyo gutanga amakuru ku bari hanze y’ikirombe.
Rikoze mu buryo uri nko mu biro cyangwa ahandi urikoresha abasha kubona amakuru y’abacukuzi bari mu kirombe, kandi akabasha kuyabika mu buryo bwizewe binyuze muri ya ngofero ucukura yambara.
Mutamuliza yavuze ko intego yo gukora iri koranabuhanga kwari ugutanga igisubizo kirambye kijyanye n’itumanaho mu bakora ubucukuzi.
Ati “Intego y’iri koranabuhanga ni ugutanga uburyo bw’itumanaho mu bantu bari mu bucukuzi kuko ntibari bafite uko babasha gutumanaho.”
Mutamuliza yakoze uyu mushinga we abasha kuwushyira mu bikorwa nyuma yo kwitabira Irushanwa Nyafurika rya Miss Geek Africa ryo mu 2023, rigamije gushishikariza abakobwa kuyoboka amasomo n’ibigo bigaruka cyane ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Uyu mukobwa yize amasomo y’ikoranabuhanga kuva mu mashuri yisumbuye aho yize mudasobwa, aza guhabwa buruse yatumye akomeza kuminuza mu itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga.
Yasabye abakobwa bakiri bato kwitabira kwiga amasomo y’ikoranabuhanga kuko arimo amahirwe menshi atandukanye.
Ati “Nshaka gushishikariza abakobwa kwitabira kwiga amasomo y’ikoranabuhanga kuko hari amahirwe menshi abategereje, kandi hari n’imishinga myinshi ifasha abagore bari mu Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).”
“Imwe muri yo ni buruse kuko nanjye ni yo nabonye muri kaminuza nize itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga, ndagira inama abakobwa bato guhora iteka bashaka amahugurwa kuko atuma bazamuka mu mwuga wabo kandi n’abayatanga biteguye gutanga byose mu gufasha aba bakobwa.”
Minisiteri y’Uburezi yiyemeje kugabanya icyuho cy’ubwitabire bw’abahungu n’abakobwa muri STEM nibura mu 2026.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa amashuri atandukanye yaba aya Leta n’andi mpuzamahanga ashishikarizwa gushora imari mu Rwanda.
Ayo mashuri yose yakira by’umwihariko abahungu n’abakobwa kuko nk’ishuri rya ‘Rwanda Coding Academy’, kuva mu 2018 ryakira 50% b’abakobwa.