Umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘Abatabizi bicwa no kutabimenya’. Ni byo koko hari ibintu byinshi usanga abantu badafiteho amakuru bakabivuga uko bishakiye nyamara ibanga riba rizwi na ba nyirabyo.
Igice cy’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda kirimo amahirwe atandukanye, by’umwihariko agenewe urubyiruko ariko usanga hari abatayitabira bitewe no kutayamenya.
Kuri ubu hari abamaze guhindura imyumvire kuri iyi ngingo ariko benshi bazi neza uko hari abantu batekereza ko gukora akazi ko gutanga amafunguro muri hoteli cyangwa muri resitora ari ibintu biciciritse.
Hari n’abatekereza ko gukora aka kazi by’umwihariko uri umukobwa cyangwa umugore bishobora gushamikiraho imico mibi bitewe n’abantu benshi.
Ibi ariko ntibyaciye intege Tuyizere Pascaline. Uyu mukobwa ukiri muto akora akazi ko gutanga amafunguro muri The Retreat by Heaven, hoteli y’inyenyeri eshanu iherereye mu Kiyovu.
Uyu mukobwa amaze umwaka urenga muri aka kazi mbere yari umwe bakoraga umwuga wo gusiga ‘makeup’ kandi abikora neza ndetse n’abo yakoreraga bashima imikorere ye.
Tuyizere washakaga kugera ku nzozi zagutse no guhindura ubuzima bwe yabonye ko atari kuzigeraho vuba, ni ko gufata umwanzuro wo kujya kuba umwe mu batanga amafunguro muri hoteli.
Nubwo uyu mwuga yawukundaga ariko ntiyari awufiteho ubumenyi buhagije. Yagize amahirwe yo guhugurwa na The Retreat by Heaven, binyuze muri gahunda yayo yo gutanga amasomo mu bijyanye no kwakira abantu yibanda ku guteza imbere abagore n’abakobwa.
Yahuguwe ku bijyanye n’uko bakira abantu, guteka, gutanga amafunguro muri hoteli, indimi n’andi.
Tuyizere yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwinjira muri aka kazi ariko nta bumenyi buhagije afite ariko ubu yishimira urwego agezeho.
Ati “Nari nsanzwe nkora makeup mfata umwanzuro wo kujya gutangira aka kazi. Nageze The Retreat nta kintu na kimwe nzi ariko baranyigishije none reba aho maze kugera.”
Yakomeje avuga ko abantu batekereza ko gutanga amafunguro ari akazi gaciriritse bibeshya cyane kuko kuva yagatangira yabashije kwiyishyurira kaminuza muri Mount Kigali University, aho yiga ibijyanye no kwakira abantu.
Ati “Ntaraza hano ntabwo nari narageze muri kaminuza ariko ndi kwiyishyurira amasomo kandi aturuka mu gutanga amafunguro hano. Ni gute abantu bavuga ko nta mafaranga abirimo biterwa n’uko ukora n’uko ugenda n’ibyo winjiza. Aka si akazi kabi kuko niyishyurira ishuri n’inzu mbamo.”
Nubwo hari byinshi amaze kugeraho avuga ko imbogamizi na zo zidashobora kubura cyane mu bijyanye n’imitangire myiza ya serivisi ariko ko bitewe n’ubumenyi yahawe hari uburyo abikemura.
Ati “Hari igihe akazi kaba kenshi nk’ibyo kurya bikaba byatinda ariko burya byose biterwa n’ubumenyi ufite, iyo uzi kuvugisha abakiliya n’iyo bitinze ubasha kubihanganisha bikaba byatuma serivisi igenda neza.”
Ku kijyanye n’abatekereza ko abakobwa bakora muri hoteli baba baryamana n’abakiliya yavuze ko iyo ari imyumvire y’umuntu ku giti cye, ndetse ko hoteli ziba zarashyizeho ingamba zo kurengera uburenganzira bw’abagore.
Tuyizere ukora amasaha umunani ku munsi avuga ko uyu ari umwuga wamwaguye haba mu bumenyi n’ubushobozi bw’amafaranga.
Mu butumwa bwe ku rubyiruko, arusaba kwitabira aka kazi kuko karimo amahirwe atandukanye.
Ati “Inama naha urubyiruko ni uko kugira ngo ugere aho ushaka kugera ugomba gutangirira hasi, ntushobora guhita uba umuyobozi wa hoteli utabanje gutanga amafunguro. Wowe ihugure, ugire umuhate n’intego bizagenda neza.”
Tuyizere iyo muganira ubona ko afite inzozi zagutse mu ruganda rwo kwakira abantu arateganya ko mu myaka iri imbere azaba umuyobozi wa hoteli.