Search
Close this search box.

Yakoze ikoranabuhanga rizorohereza  urubyiruko kubona udukingirizo

Iradukunda Jean Claude ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda wiga amasomo ajyanye n’ikorabuhanga mu by’itumanaho [Bachelors in Electronics and Telecommunication Engineering- ETE] mu mwaka wa kane.

Afite umushinga wahembwe ibihumb $10 [Asaga miliyoni 13 Frw] mu cyiciro cya gatandatu cy’amarushanwa ya iAccelerator [iAccelerator6]. Uyu mushinga awufatanyije na bagenzi be babiri.

Aya marushanwa yatangijwe mu 2016, mu rwego rwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

Binyuze muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo bato babona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w’ibikibangamiye sosiyete.

Umushinga wa Iradukunda na bagenzi be wabaye uwa kabiri. Ni uwa butike y’ikoranabuhanga izajya itanga  udukingirizo bidasabye ko haba harimo umucuruzi.

Iyi butike yiswe ‘Mushuti Wanjye Kiosk’  izafasha urubyiruko ruterwa isoni no kugura udukingirizo nk’uko banyirawo babivuze.

Iradukunda yatubwiye ko, “Twaje gusanga ikibazo gituma urubyiruko rutabona amakuru na serivisi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bubanyuze ari uko habaho kugira ipfunwe.”

Uyu rwiyemezamirimo yavuze ko aho ariho havuye igitekerezo cyo gukora igikoresho cy’ikoranabuhanga cyiswe ‘Mushuti Wanjye Kiosk’ ku buryo gishyirwamo udukingirizo umuntu akaba yatuhakura bidasabye ko haba hari umucuruzi.

Iki gikoresho kigizwe n’ibice bibiri, aho icya mbere kigizwe n’utwumvirizo ‘sensors’ akaba ari nacyo kizajya gishyirwamo udukingirizo, ku buryo umuntu azajya atega ikiganza za sensors zamara kucyumva, iyi kiosk igahita irekura udukingirizo.

Ikindi gice ni icyigizwe n’umwanya ushyirwamo amafaranga ‘ibiceri’ cyo kikajya gishyirwamo ibinini birinda gutwara inda ‘contraceptive pills’ nk’uko Iradukunda yabisobanuye.

Nyuma yo kugenerwa igihembo, Iradukunda, yavuze ko amafaranga bahawe bazayifashisha mu gukora butike nk’izi 100 zo gushyira hirya no hino mu gihugu, ku buryo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hazajya hashyirwamo udukingirizo kandi tukazajya dutangwa ku buntu.

Yatangaje ko iki gikorwa kizagira akamaro kandi urubyiruko ruzafashwa cyane mu buryo rwishimira.

Ati “Hari henshi hasanzwe hatangwa izi serivisi ariko icyo dushaka ni uko izi serivisi zisanzwe zitangwa ku buntu noneho turashaka ko zitangwa mu buryo bugaragara nk’ubugira akamaro kandi butabangamiye abantu.”

Muri rusange agakingirizo gakoreshwa mu kuringaniza urubyaro, kurinda inda zitateganyijwe no kurinda indwara nka Sida n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ni kenshi cyane urubyiruko rukangurirwa kwirinda kwishora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ariko nanone rukabwirwa ko mu bihe kwifata byanze, byibuze hakoreshwa uburyo bwo kwirinda ingaruka z’iki gikorwa burimo no gukoresha agakingirizo.

Iradukunda Jean Claude na bagenzi be ubwo basobanuraga iby’uyu mushinga muri iAccelerato

Imbanzirizamushinga y’iki gikoresho igaragaza uko kizaba giteye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter