Search
Close this search box.

Yabaye ‘Docteur’ ku myaka 28! Inkuru ya Dr Sendegeya wihebeye ubuganga akiri muto

Abahanga mu by’imitekerereze n’imikorere ya muntu nibo bakunze kugaragaza ko icyo uzaba ugiharanira hakiri kare kandi ukirinda icyo aricyo cyose cyakubuza kukigeraho, Dr Sendegeya Augustin ashobora kuba umuhamya w’ibi kuko yageze ku nzozi yakuranye zo kuba muganga afite imyaka 28.

Dr Sendegeya Augustin ni umwe mu baganga b’inzobere u Rwanda rufite mu bijyanye no kuvura ndetse no kubaga indwara zishobora kwibasira umuhogo. Kuri ubu akorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk’umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi.

Mu 2002 nibwo ku myaka 28, uyu mugabo wari ukiri umusore muto yabonye impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuvuzi nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda (icyo gihe yitwaga Kaminuza Nkuru y’Igihugu), nyuma y’aho yakoze mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kaminuza bya Butare.

Nyuma y’imyaka ine akora nk’umuganga, Dr Sendegeya yaje kujya gukomereza amashuri ye muri Afurika y’Epfo, ahamara imyaka itanu. Avayo ari inzobere mu kubaga no kuvura indwara zo mu muhogo.

Kubera amateka y’igihugu, Dr Sendegeya yavukiye ndetse akurira i Burundi, aha ni naho  yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu kiganiro duherutse kugirana n’uyu mugabo yavuze ko yatangiye kugira inzozi zo kuba umuganga akiri umwana.

Imwe mu mpamvu zatumye akunda uyu mwuga ngo ni umuganga ugira amahane wigeze kumuvura akiri umwana.

Uyu muganga wakuraga amenyo ngo wasangaga adatinya no gukubita umurwayi igihe abanjije kuruhanya.

Ati “Twese tujya tuvurwa tugakurwa amenyo cyangwa se tugaterwa inshinge, nagize ubunararibonye  bubiri butandukanye ubwa mbere hari umuntu wakuraga amenyo gusa kumwe umwana yiriza  yagukuraga abanje ku gukubita urushyi.”

Imyitwarire y’uyu muganga ngo yatumye Sendegeya yibaza uburyo hashobora kubaho muganga ufite iyo kamere.

Ubushake bwo kwiga ubuganga ngo bwaje kwiyongera ubwo Sendegeya yahuraga n’undi muganga ufite imyitwarire ihabanye n’iy’uwa mbere.

Ati “Nagize ikibazo nibaza uburyo ugera ahantu ugasanga abantu bakubitwa, barira gusa nyuma naje guhura n’undi muganga utandukanye yakuganirizaga akagutera urushinge utarabimenya, ndibuka neza mbere yanteye urushinge sinarira aza kumpa igihembo,  cyari igitabo kirimo abasirikare ariko byaranshimishije kuko nakundaga ku bashushanya.”

Sendegeya avuga ko kubera gukunda kwiga yatangiye amashuri abanza afite imyaka itanu, ndetse ababyeyi be batungurwa n’uko yahise abibasha yimuka adasibiye.

Ati “icyo gihe nagize amahirwe  natangiye amashuri nkiri muto cyane, twe nta mashuri y’incuke twari dufite ariko kubera ababyeyi banjye  bigishaga nagiye mu wa mbere w’amashuri abanza mfite imyaka itanu.”

“Icyo gihe nta nubwo nari nanditse naringiye kwimenyereza gusa muri kwa kwiga nabaye uwa Kabiri mbona amanota meza bituma bavuga ngo nubwo tutamwanditse nta kuntu tutamwimura ubwo niganaga n’abantu bakuru bo mu myaka icyenda.”

Sendegeya yakomeje kuri uyu muvuduko, ndetse n’amashuri yisumbuye ayarangiza nta hantu na hamwe asibiye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi benshi umuryango we nawo waratahutse, ubundi amasomo ajyanye n’ubuvuzi ayakomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nubwo kwiga ibijyanye n’ubuvuzi bigora, Dr Sendegeya avuga ko nta munsi n’umwe yigeze acika intege ngo yumve yabivamo.

Ati “Nagize amahirwe sinigeze ntekereza ku bivamo cyangwa se kuvuga ngo njye mu bindi n’ubundi nkora mu bitaro n’ubwo nkora mu buyobozi gusa mbona ntaravuye mu buganga ngo njye mu bindi.”

Uyu mugabo avuga ko ubuganga ari ikintu akunda ku buryo hari n’igihe yisanga yahaye abarwayi umwanini munini cyane.

Ati “Njye nafataga umwanya munini nganira n’umurwayi ugasanga hari abo bibangamira ariko umwanya si wo kibazo kuko ikivura si umuti gusa, umuti ukora iyo hari icyizere umurwayi agufitiye mu byo muganira kandi ukagerageza kumubwira ukuri ariko atari mu buryo budahutiyeho.”

Iyo asubije amaso inyuma, Dr Sendegeya avuga ko kuba ageze aho ari uyu munsi abikesha gukora cyane n’impanuro yagiye ahabwa n’ababyeyi be.

Ati “Banyigishije gukora cyane, guhora uharanira guhora mu ba mbere, kuba inyangamugayo no gusenga cyane, amateka  umuntu anyuramo guhora wumva ko ibikorwa byawe aribyo bigomba kukurengera bituma wishyiramo akanyabugabo ugakora cyane, ibi nibyo byamfashije mu buzima bwanjye.”

Kuri Sendegeya avuga ko umwana wese urota kuba  umuganga akwiriye kubitegura akiri muto ndetse n’ababyeyi bakamuherekeza muri uru rugendo.

Sendegeya Augustin yabaye ‘docteur’ afite imyaka 28

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter