Search
Close this search box.

Nk’urubyiruko kuki dukwiye guhangayikishwa n’imihindagurikire y’ibihe ?

“Ab’urungano rwanjye bananiwe cyane no kwimakaza ubutabera mu Isi ndetse no kubungabunga uyu mubumbe wacu, ab’urungano rwawe uyu munsi nibo bakwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ibi byubahirizwe hato tutasanga twarahemukiye abazabakomoka.”, aya ni amagambo aherutse gutangazwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye, António Guterres.

António Guterres yagaragazaga ko ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere bihangayikishije kandi urubyiruko na rwo ruri mu bagerwaho n’ingaruka mu buryo butandukanye, kandi hari bamwe bataragira imyumvire kuri iyi ngingo ntibanabashe gusobanukirwa ingaruka zayo ku isi muri rusange.

Guterres avuga ko bishobora kuba biterwa no kuba abantu bahangayikishijwe n’ibibazo byabo bwite aho kwita ku by’Isi muri rusange akanibaza niba ibyo byaba bifite igisobanuro gifatika.

Hari impamvu atanga nk’izikwiye kuguhishurira ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nawe kikureba ukareka kujya uhora uhangayikishijwe gusa no kwishyura za fagitire zawe n’ibindi bibazo bwite, ukagira icyo ukora kugira ngo ejo hazaza h’Isi harusheho gutanga icyizere.

Nta mubumbe wundi uhari umeze nk’Isi

Birashoboka ko waba warigeze kumva iby’ubushyuhe buherutse kwibasira ibihugu byo mu Burayi, Amerika, Aziya, Australia n’Ibirwa byo mu Nyanja ya Pasifika, kugeza ubwo byabaye ngombwa ko abantu bifungirana mu nzu bakiyambaza ibyuma bigabanya ubushyuhe mu kwirinda ko ubuzima bwabo bujya mu kaga nubwo bitabujije bamwe kujyanwa mu bitaro.

Imihindagurikire y’ibihe ni yo ntandaro y’ibyo byose bitewe n’ukwiyongera k’ubushyuhe ku mubumbe w’isi, ku bw’ibikorwa bya muntu bizamura imyuka ihumanye mu kirere nk’ibijyanye no gutwika amakara, ibikorwa by’ubucukuzi n’itunganywa rya peteroli, n’indi myuka karemano byose bishobora gukomatanyiriza hamwe mu guhumanya ikirere.

Ibi byose bigenda bituma hari benshi basaba ibihugu bitandukanye guhaguruka bikubahiriza ibikubiye mu masezerano azwi nk’aya Paris, yasinywe mu nama yiga ku kurengera ibidukikije yabaye ku nshuro ya 21 mu Bufaransa, COP21 mu mwaka wa 2015.

Imihindagurikire y’ibihe ikomeje guteza imyuzure hirya no hino ku isi, kuzamuka kw’amazi y’inyanja ku rugero bitigeze kubaho, gushonga kw’imisozi yari imenyerewe nk’iy’urubura, byose bikagira ingaruka ku buzima bw’inyamaswa, ibikorwa remezo n’ubuzima bw’abantu bukahatikirira ku buryo hatagize igikorwa, umubumbe w’isi uzakomeza gupfa gahoro gahoro kandi dukwiye kwibuka no kuzirikana ko nta wundi mubumbe uhari umeze nk’isi twahungiraho.

Afurika igerwaho n’ingaruka n’abayituye badasigaye

Afurika n’abayituye bakunze kwitakana indi migabane nka Aziya, u Burayi na Amerika, bayigerekaho kuba nyirabayazana w’iyangirika ry’ikirere ariko ugasanga birengagije ko iryo yangirika rigera kuri iyo migabane ridasize Afurika cyane ko imibare yerekana ko ubu umusaruro w’ubuhinzi kuri uyu mugabane, wagabanutse ku rugero rwa 34% kuva mu myaka ya 1960.

Ibi byabaye mu gihe ubuhinzi bwaheshaga imirimo abagera kuri 45% b’urubyiruko rwa Afurika, ikigaragaza ko iby’ihinduka ry’ikirere bigira ingaruka ku rubyiruko mu buryo butaziguye. Benshi bamaze kuva mu byayo kubera ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, abandi babiburiyemo ubuzima mu gihe benshi bugarijwe n’inzara aho raporo zigaragaza ko mu mwaka ushize byageze ku rwego rukomeye cyane.

Dukwiye kubona ko twugarijwe twese tukugarira

Hakomeza kumvikana impuruza nyinshi ku mihindagurikire y’ibihe, ariko ugasanga hari ababyima amatwi ndetse n’ibihugu bitari bike ntibigire icyo bikora mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, gusa Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, ahwitura urubyiruko arwibutsa ko rukwiye guhaguruka rukarangurura rugira ruti “ibi bikwiye guhagarara, ntidukwiye kuzasigara twikoreye imitwaro y’ibibazo tutateje.”

Akomeza yibuza ko bireba buri wese aho agira ati “ni ahawe, ni ahanjye kandi ni ahacu guhaguruka tugatabara uyu mubumbe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter