Mary Tyler Moore, uri mu bakunzwe muri sinema yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko yitaba Imana yigeze kuvuga ko umuntu ashobora kwigira ku makosa ye, bikamugirira umumaro ntazongere kuyagwamo ukundi.
Akenshi abantu bakunze guhorana ubwoba bwo gukora amakosa kubera ko hari igihe babisanisha no gutsindwa, ariko si ko biba byagakwiye kumera.
Dorcas Rutunda , Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiyoborere muri ITM Africa, ikigo gitanga serivisi zijyanye n’imiyoborere, amahugurwa no gushaka abakozi, avuga ko amakosa ari kimwe mu bigize ubuzima ndetse anagira urubyiruko inama yo kudatinya gukora ayo makosa.
Kuva mu 2019, Rutunda akora muri izi serivisi zijyanye n’imiyoborere aho yatangiye nk’umuyobozi wungirije. Ibi bishobora gutuma wiyumvisha byinshi yabonye n’ibyo yigiye muri ubwo bunararibonye kandi urwo rugendo rwose yanagiye akoramo amakosa.
Avuga ko mu ntangiriro, na we ubwe yajyaga yishidikanyaho cyane mu mwuga we, kandi bikaba kuri buri kintu cyose yageragezaga gukora nk’uko bishobora kugendera abandi bose bakibyiruka. Ati “ku ikubitiro uba wishidikanyaho unibaza ku bushobozi bwawe.”
Nubwo bimera bityo ariko, Rutunda agaragaza ko uburyo bwiza bwo gutsinda ikijyanye no kwishidikanyaho, ari ugukomeza gushakisha ubumenyi kuko bigufasha kugenda wigirira icyizere.
Ati “Ubumenyi ni yo nkingi yo gutsinda ibyo kwishidikanyaho. Shakisha amakuru, ukore ubushakashatsi, uko urushaho kwiga ni ko urushaho kwigirira icyizere, ibyo gutsinda no gutsindwa ntukabifate nk’ibyihariye kuri wowe.”
Yakomeje avuga ko nawe hari amakosa yagiye akora ariko akagaragaza ko ayo makosa ari yo yamuviriyemo amasomo y’ingenzi.
Aha twavuga nk’aho Rutunda yibuka ko yajyaga yibwira ko kumenyana no kugirana umubano n’abandi bantu ntacyo bimumariye ariko nyuma agasanga yakabaye yarabyitoje mbere y’ibindi.
Avuga ko nubwo amakosa ntaho wayahungira mu rugendo rwo kwiga, ariko hari ayo uba ukwiye kwirinda ku kiguzi byagusaba icyo ari cyo cyose, aho irya mbere agaragaza ari iryo kwibwira ko uzi ibintu byose.
Ati “ntukabe umuntu uciriritse ngo wumve ko uzi byose, hari byinshi ukeneye kumenya, shakisha amakuru kandi ukore ubushakashatsi.”
Rutunda avuga ko kuba ageze aho ari ubu, abikesha gufungura intekerezo ze kandi akemera kwiga byinshi.
Ati “inzira yanjye ntiyagenze uko najyaga nyitekereza, ariko nemeraga impinduka. Sinabyumvaga gusa nagerageje gukora ubushakashatsi uko nashoboraga kose, birangira mbonye abantu bazi byinshi kundusha.”
Yongereraho ko umuntu akwiye kwiga byinshi kandi buri gihe, akimenyereza kujya abaza ibibazo ahorana amatsiko y’aho agana, kandi abakiri bato bakajya batera intabwe igana imbere bagashakisha amahirwe ahari aho kuguma bicaye hamwe ngo bayategereze kuko gutekereza bidafasha umuntu kwiga no gukura.
Uyu muyobozi wa ITM Africa yitsa cyane ku kugira inama urubyiruko, ko rukwiye kugira umutima wo kudahora bategereje ak’imuhana kandi akibutsa ko badakwiye kugira ubwoba bwo gusaba inama n’ubufasha.
Ati “Wigira ubwoba bwo kwaka inama n’ubufasha. Ushobora gukora amakosa, ukayigiraho, hanyuma ugatera imbere uko utera intambwe; uzatungurwa n’ukuntu abantu benshi bazifuza kugufasha.”
Rutunda asoza avuga ko “nta gihe cyiza kibaho nk’iyo ukiri muto aho ushobora gukora amakosa kuko uba ushobora kuyigiraho.”
Dorcas Rutunda avuga ko urubyiruko rudakwiriye gutinya gukora amakosa mu kazi kuko ariyo rukuramo amasomo aruhindurira ubuzima n’imikorere