Search
Close this search box.

Umukoro ku rubyiruko ruri mu bukerarugendo

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zisigaye zinjiriza u Rwanda amafaranga menshi ndetse rukagira uruhare no mu guha akazi abatari bake biganjemo urubyiruko.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere igaragaza ko mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$, zivuye kuri miliyoni 300$ mu 2014. Muri icyo gihe kandi imirimo bwatanze yavuye ku bihumbi 89 igera ku 164.000.

Mu 2017, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadolari avuye kuri miliyoni 227 z’amadolari ya Amerika mu 2011.

Kuva mu 2022 kugeza uyu munsi aya mafaranga yinjizwa binyuze mu bukerarugendo asa n’ayagabanutse gato kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka uru rwego rw’ubukerarugendo, Leta y’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gushaka uko abarurimo bakongererwa ubumenyi ndetse n’umubare w’ahantu hashobora gusurwa ukongerwa.

Binyuze muri iyi gahunda, abanyeshuri 300  bo mu Rwanda baherutse gushyikirzwa impamyabushobozi nyuma yo gusoza  amasomo y’amezi 10 mu bijyanye n’Amahoteli n’Ubukerarugendo muri Kaminuza y’Abanyamerika ya Cornell University.  

Umuhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabushobozi wabereye muri Serena Hotel i Kigali ku wa 3 Ugushyingo 2022. Witabiriwe n’inzego za leta, abikorera mu rwego rw’ubukerarugendo n’abandi.

Abo banyeshuri bigishijwe binyuze muri gahunda ya “Hanga Ahazaza” yatangijwe na Mastercard Foundation mu myaka itatu ishize, ifite intego yo guha urubyiruko rwo mu Rwanda ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Abasoje aya masomo yamaze amezi 10 bigishijwe n’abarimu bo muri Cornell University binyuze mu kigo cyayo gitanga amahugurwa cya eCornell.

Bagiye bakurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, bagahabwa ibitabo byo gusoma ndetse bagafashwa mu buryo bwo kwiga neza.

Tugamije gufasha urubyiruko kubona akazi

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Cornell University ku bw’ubufatanye muri iyo gahunda igamije gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Rwigamba yavuze ko uretse kwiga uko batanga serivisi neza banigishijwe uburyo bwo kuyobora abakozi bakorana kandi ari ingenzi muri uru rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu muri rusange.

Ati “Ni gahunda izahoraho, tugamije kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwaba urwamaze kubona akazi ndetse n’ururangije amasomo. Amahugurwa nk’aya ni ingenzi mu guteza imbere imitangire ya serivisi nziza.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rugaragaza ko aya masomo atangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ari agamije guhanga ejo heza, ariko akaba anafasha mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abakora muri uru rwego.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ariella Kageruka avuga ko udashobora kugira urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu rukomeye igihe abarukoramo utabubakiye ubushobozi cyangwa ngo bagire ubumenyi buhagije.

Ati “Kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bw’abakora muri uru rwego rw’ubukerarugendo ni ikintu gikomeye cyane kuko umuntu abasha gutanga serivisi nziza, akabasha kwakira abantu neza ndetse agakora akazi ke neza abifitiye ubumenyi n’ubushobozi, nawe bimuha kwiyumvamo icyizere.”

Kageruka avuga ko kugira Abanyarwanda bafite ubumenyi bw’ikirenga mu nzego nk’ubukerarugendo bizafasha mu kugira abayobora ibigo by’ubukerarugendo n’amahoteli yaba ay’Abanyarwanda ndetse n’akorera mu gihugu asanzwe ari mpuzamahanga.
 
Ati “Mwagiye mubona uko ubukerarugendo bugenda bukura, uko gukora ubucuruzi cyangwa gushora imari mu gihugu cyacu bigenda byoroshywa ndetse n’intumbero dufite yo kubaka ubukerarugendo n’iterambere rirambye, mwabonye ko hari ibigo mpuzamahanga biza gushora imari mu Rwanda.”

“Ibyo bigo biza bisaba ubumenyi bwihariye mu dushami nakwita dutandukanye tugize ubucuruzi bwo kwakira abantu. Iyo mubona ababonye izi mpamyabushobozi ari abagiye biga ibintu bitandukanye, biraduha icyizere cy’uko mu minsi iri imbere abazaba bayobozi ibigo bikomeye n’amahoteli bazaba ari Abanyarwanda.”

Ni ibintu bishimangirwa na Rurangirwa David ushinzwe ibikorwa bya Mastercard Foundation mu Rwanda, wagize ati ‘‘Hanga Ahazaza nk’uko izina ribivuga, yashyizweho gufasha urwego rw’ubukerarugendo  kugira ngo Abanyarwanda bashobore kuba bakwitabira kuyobora uru rwego.”

“Itaraza twabonaga abantu bafite imyanya ikomeye mu mahoteli, ama restaurant akomeye ari abanyamahanga. Ariko Hanga Ahazaza yashyizweho kugira ngo n’Abanyarwanda bashobore kuba bayobora uru rwego rufitiye runini igihugu.”

Abasoje amasomo muri iyo Kaminuza batangaje ko ubumenyi bahakuye buzatuma imikorere yabo irushaho gutera imbere kuko urwego rw’amahoteli bari basanzwe barukoramo ariko batabikora kinyamwuga.
 
Uwitwa Gikundiro Budengeri Eularie wakurikiranye amasomo y’ibijyanye n’ubukerarugendo yagize ati “Amasomo twize azadufasha gutanga serivisi nziza, kwita ku batugana no kuzamura imikorere yacu haba mu kazi ndetse no gufasha igihugu gutera imbere.”

Murangwa Frank wari uhagarariye abarangije amasomo yagize ati “Kuba twabonye impamyabushobozi ni ukugira ngo twerekane ubushake n’ubushobozi bwo guteza imbere uru rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu muri rusange.”


Umuyobozi wa gahunda akaba n’umwarimu muri Cornell University, Prof Alex ,M.  Susskind yashimye Guverinoma y’u Rwanda na Mastercard Foundation kubwo gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.

Susskind yavuze ko kaminuza yaje ahagarariye ya Cornell University izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo kuko ari rumwe mu zifasha cyane ubukungu bw’ibihugu.

Ati “Aba bize hano bahawe ubumenyi buzabaherekeza mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka no guteza imbere uru rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli hano mu Rwanda kandi bashobora no kujya ku ruhando mpuzamahanga. Ibi biri mu cyerekezo n’intego za Kaminuza ya Cornell.”

Ubuyobozi bwa MasterCard Foundation butangaza ko binyuze muri iyi gahunda abagera ku bihumbi 30 ari bo bazigishwa ayo masomo bishyurirwa n’uwo muryango.

Uretse amasomo ajyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli atangwa, harimo n’abahabwa amasomo yo kumenya kuvuga neza indimi zirimo Icyongereza nka rumwe mu rukoreshwa cyane muri uru rwego.

Byari ibyishimo ku rubyiruko rwarangije aya masomo binyuze muri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ariella Kageruka yagaragaje ko hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere hoteli zikomeye mu gihugu zizaba ziyoborwa n’Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter