Muri kamere y’ab’igitsina gore kwiyitaho ni ikintu cya ngombwa kandi bitaho cyane, kuva ku myambaro bambara, amavuta bisiga kugeza no ku mibavu biba ari ibintu byatekerejweho cyane.
Niyigena Diane ni umugore w’imyaka 50 ariko muhuye ushobora kumucyekera munsi yayo, cyane bitewe n’uburyo uruhu rwe rusa uba ubona akiri muto. Iyo ukurikiranye imibereho ye ya buri munsi usanga ari umuntu uzi kwiyitaho cyane.
Ushobora kwibaza uko yiyitaho bituma asa uko asa, mu kiganiro twagiranye yavuze ko kimwe mu bintu yitaho ari ubuzima bwe cyane cyane uruhu, akamenya amavuta akwiye kurusiga, igihe cyo kurusiga, indyo akwiye gufata n’ibindi bituma ahora asa neza.
Nubwo ibi abikora neza yabanje kubaho atazi uko yakwita ku ruhu rwe ariko kuko yakundaga gusa neza yahoraga agura amavuta menshi kandi akamuhenda kuko atari asobanukiwe.
Niyegena yavuze ko nyuma yo gutakaza amafaranga menshi ku mavuta ariko ntagire icyo amumarira, yaje kwigira inama yo kujya kwiyungura ubumenyi kugira ngo yifashe, afashe n’abandi.
Ati “Nkunda amavuta no kwiyitaho n’ikintu cyatuma mpora ndi muto, naje gusanga ibintu mfite byinshi iwanjye ari amavuta. Mbere nari mfite ubujiji bwo kugura amavuta mbonye yose kandi ntayasobanukiwe.”
Yakomeje ati “Nyuma nafashe icyemezo cyo kujya kubyiga kugira ngo mfashe abagore ukuntu bajya bamenya guhitamo amavuta ajyanye n’uruhu rwabo kuko ushobora kuba urunze amavuta menshi anahenze ariko nta musaruro bitewe n’uko atajyanye nawe.”
Iyo ushyize imbaraga mu bintu byanze bikunze bigenda neza. Nyuma y’uko Niyigena afashe gahunda yo kujya kwiga yaje kubona amahugurwa y’imyaka ibiri yatangwaga n’Abanyamerika mu Buholandi no mu Bubiligi yari asanzwe abarizwa ahitamo kujya kwiga.
Ubwo yari amaze kugira ubumenyi ku bijyanye n’amavuta no kwita ku ruhu yanze kubyihererana ni bwo yatangiye gucuruza amavuta ariko abanje gusuzuma abantu yaje gutangira kubikora nk’akazi.
Inama za Niyigena ku bashaka kwita ku ruhu rwabo
Usanga ahantu hateraniye abantu b’igitsina gore baganira ku bijyanye n’ubwiza ari na ko barangirana amavuta n’uburyo butandukanye bamwe bakoresha mu kwita ku ruhu rwabo.
Niyigena nk’impuguke mu bijyanye n’uruhu yavuze ko hari ubwoko butandukanye umuntu aba agomba kubanza kumenya urwo afite akajya yarusiga.
Ati “Hari ubwoko butatu bw’uruhu, urwirabura, inzobe n’imibiri yombi hari igihe ubona umuntu uje ari inzobe agahitamo ay’umuntu wirabura, ni byiza cyane ko bahitamo amavuta bitewe n’uruhu bafite n’imyaka yabo.”
Yakomeje avuga uburyo butandukanye ushobora kwita ku ruhu rwawe bitewe n’imyaka n’igihe kiriho bigatuma rurushaho kuba rwiza.
Ati “Iyo umuntu atangiye gukura ‘Melanin’ iragabanuka cyane cyane ku bagore bacuze, icyo gihe ibyo umubiri waguhaga biba byagabanutse bisaba kwifashisha ‘vitamin’. Amavuta si yo yonyine atuma umera neza bisaba no kurya indyo yuzuye, kunywa amazi menshi, gukora imyitozo ngoraramubiri n’ibindi.”
Yakomeje ati “Ubundi umuntu aba agomba kugira amavuta yo ku mubiri n’ayo mu maso, nk’iyo uri mu gihe cy’izuba uba ugomba kugura arinda izuba, wajya kuryama ugashyiraho ‘anti age’ uhereye ku myaka 25.”