Umunsi w’abakundana [Saint Valentin] uza rimwe mu mwaka, ni yo mpamvu ukwiriye gukora ibishoboka byose ngo ube utazibagirana kandi ukomeze uhamye umubano ufitanye n’uwo mukundana.
Ushobora kuba wibaza icyo waha umukunzi wawe ngo umunezeze ku munsi udasanzwe nk’uyu.
Akenshi abantu bumva ko abasore ari bo batanga impano kuri uyu munsi ariko si ko bimeze kuko si umunsi w’abakobwa n’abagore, ahubwo ni uw’abakundana, bivuze ko abasore cyangwa se abagabo nabo baba bakeneye gufatwa neza n’abakanzi babo.
Niba uri umukobwa cyangwa umugore ukaba wibaza icyo waha umukunzi wawe inama n’uko utamugurira ibipupe cyangwa ibindi byoroshye tujya tubona baha abakobwa kuko abasore badakunda ibintu nk’ibyo.
Wakwifashisha nk’imibavu y’abagabo batera ku mubiri [cologne] ugahitamo ufite impumuro nziza cyane bitewe n’uko ushaka ko umukunzi wawe ahumura.
Wamugurira telefone igezweho [smartphone] yajya ayireba akibuka ko wayimuhaye ikajya ituma akwibuka cyangwa agutekereza uko ayifashe.
Uretse telefone, umusore mukundana ushobora no kumugurira ‘Play Station’ imufasha gukina imikino akaruhuka ari mu rugo.
Imyenda nayo yaba myiza ariko cyane cyane ukabanza inkweto kuko abagabo bakunda inkweto cyane kuko imyenda iyo idafite urukweto rwiza biragoye ko wasa neza. Iyo urangije ushatse, wakurikizaho nk’ingofero n’amashati.
Ikindi bakunda harimo amasaha, wamuha izigezweho zizwi nka ‘ice watch’ cyangwa ‘smart watch’ izajya imufasha kubara ibilometero n’amasaha yakoresheje muri siporo.
Icya nyuma wagura ni ‘wine stand board’ imufasha mu gihe yicaye hanze muri weekend aruhuka afata nk’umuvinyu. Iki gikoresho kiri mu buryo bw’urubaho gifata icupa ry’umuvinyu ndetse n’ikirahure.
Umukobwa ukunda we wamuha iki ?
N’abagabo ntabwo bajya bamenya ibyo baha abakunzi babo, akenshi usanga yabuze n’uwamubwira icyo yakora.
Abagore n’abakobwa bashimishwa n’utuntu duto, upfa kuba wabikoze ubikuye ku mutima, abona ko wamutekerejeho kuko ni abantu bakunda kwita kuri buri kantu.
Ibintu byagufasha kugira ngo umushimishe harimo nko kuba wagura indabo [flower bouquet] ziri hamwe n’agakarita kanditseho amagambo meza hamwe n’agakarito ka ‘chocolats’. Iyo anywa umuvinyu, nawo wawongeraho bikaza biri kumwe tutibagiwe n’ibipupe kuko bakunda kubitaka no kubirarana.
Ikindi wakora harimo kuba wamukoreshereza agakarita kanditseho amasezerano [vows]. Ni ikintu kidasanzwe gihendutse kandi kitamenyerewe cyane kandi yazajya ahora abireba akishima kuko abakobwa bakunda kubika ibintu byose byabashimishije.
Ushobora kandi kumuha ibikoresho byo kwiyitaho [self-care gift set] harimo ibyo mu isura cyane cyane ibya makeup n’ibyo bita ‘scrub’ mu rurimi rw’amahanga kubera ko abakobwa bakunda ibintu by’ubwiza kugira ngo bahore basa neza.
Wamuha kandi ikanzu yakwambara agiye nko mu bukwe cyangwa mu mugoroba wamusohokanye.
Wamugurira imyenda yo kurarana itandukanye nk’ikanzu nziza yirabura cyangwa itukura bitewe n’amabara akunda hamwe n’indi y’amapantaro hamwe n’amashati yayo buri uko agiye kuryama akajya ayambara yishimye kuko bituma ahora agutekereza.
Mu bindi ushobora guha umukobwa mukundana kuri uyu munsi harimo imikufi, amaherena na Sac à main.
One Response
Mwiriwe neza, nkurikije ibintu Christelle ansomeye ndababaye cyane, ubuse mbabaze, ubu ntabagabo bahari bakunda ibipupe?nkanjye utampaye igipupe nta n’inyinya nakwereka,
hanyuma ako gakarita kanditseho amasezerano ni amasezerano y’iki? n’ayubukode nayiki?
scrub yo azagende yisige kawunga arakavuna umuheto.
Rwanyarare ati ese iyo kanzu arara ayambaye??
Murakoze