Search
Close this search box.

Gukora ‘makeup’ byahinduye ubuzima bwa Itangishaka Ziana

Buri muntu iyo agiye gusohoka mu rugo abanza kureba niba agaragara neza, ndetse yibaza uko abandi baza kumutekerezaho igihe baraba bamureba.

Itangishaka Ziana ni umukobwa wo mu Karere ka Rwamagana, umaze imyaka irenga icumi akora ibijyanye na ‘makeup’, aho afasha abamugana gusa neza. Akorera cyane abafite ubukwe cyangwa ibindi birori.

Ibyo bamwe bakora ngo banyure amaso y’abababona we byamubereye isoko y’ifaranga.

Uyu mwuga yawutangiye abifashamo abaturanyi be igihe babaga bafite ibirori, nyuma aza kubyihuguramo ku buryo uyu munsi gukora ibijyanye n’ubwiza ari akazi kamutunze.

Itangishaka avuga ko yakuranye inzozi zo kuzaba rwiyemezamirimo, ariko yareba ahazava igishoro akahabura kubera ko kwikorera bisaba amikoro atari make.

Uko uyu mukobwa yakomezahaga kwisiga ‘makeup’ ni nako abaturanyi bakundaga kumusaba ko nawe yabasiga, bigenda bizamuka kugeza ubwo atangiye kubibyaza umusaruro.

Ati “Ni ibintu njye byari bindimo nkajya numva nshaka gufasha abantu gusa neza, mu 2016 naje kujya muri Tanzania gusura abo mu muryango wanjye nsanga babikora nk’umwuga, natangiye kujya mbafasha na bo bakomeza kunyigisha uko nabibyaza umusaruro gahoro gahoro, ndabyibuka nagarutse inaha noneho niyemeza kubikora kinyamwuga.”

Ni akazi wakora kakagutunga?

Itangishaka avuga ko umwuga wo gukora makeup uwukoze neza wakwinjiza amafaranga menshi, mu gihe uwukora abikora neza kandi abikunze kuko abantu benshi bifuza gusa neza.

Ati “Ubu buri kwezi hari amafaranga menshi binyinjiriza, gusa bimfasha kwikemurira ibibazo nk’umwana w’umukobwa. Ubu ndihirira barumuna banjye bane ishuri, ikindi kumva ko ndi umukobwa wifitiye ikibanza cyanjye, mfite iduka ry’imyenda nshururizamo nkomora ku gukora makeup, mbasha kwiyishyurira imisoro, byose nkesha ka kazi kanjye natangiriyeho numva binshimishije.”

Itangishaka asaba ababyeyi kudaca intege abana babo mu gihe bashaka kwiga ibijyanye no gukora ‘makeup’, kuko ari akazi gateza imbere abagakora.

Yihereyeho avuga ko ubu aho ageze ashobora kuzenguruka u Rwanda agenda akora uwo mwuga bitewe n’abantu batandukanye baba bamuha akazi.

Ati “Urumva niba mva hano Rwamagana nkajya gusiga abantu bafite ubukwe Rubavu, Musanze, Muhanga, i Kigali ho njyayo kenshi cyane, nkaba mfite iduka ry’imyenda y’abageni byose nkesha gukora makeup, urumva ko ari akazi kagutunga kandi kakanakwishyura amafaranga menshi, ababyeyi rero nibakanguke bumve ko buri kintu cyose cyakwinjiriza amafaranga uramutse ugikoze neza.”

Kuri ubu Itangishaka afite intego yo kurushaho kwagura ibikorwa bye byo gucuruza ibikoresho by’ubwiza ndetse n’imyenda y’abagore ku buryo birushaho kumwinjiriza amafaranga menshi.

Itangishaka Ziana avuga ko gukora makeup ari umwuga wagutunga mu gihe uwukoze neza

Itangishaka aherutse kwegukana igihembo muri Karisimbi Event nk’umwe mu bakora makeup beza 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter