Search
Close this search box.

Ntibibagiwe ku ivuko: Isomo ku mpanga zishora miliyoni 190 Frw mu bugiraneza buri mwaka 


Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’abakobwa b’impanga b’Abanyarwandakazi baba muri Canada, bashimiye Perezida Paul Kagame muri Rwanda Day iheruka kubera i Washington DC. 

Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre nibo batangije Umuryango ‘Shelter them Batarure’ ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu Karere ka Bugesera, byiganjemo gufasha abana baturuka mu miryango ikennye kwiga no kubashakira aho kuba. 

Aba bakobwa bakiri bato ubabonye ushobora kwibaza aho umutima uzirikana abababaye bawukuye ariko byashibutse ku buzima bushaririye bakuriyemo, i Burundi mu nkambi ya Mushiha nyuma y’uko ababyeyi babo bahunze mu 1959.

Mu 1997 aba bakobwa bimukiye muri Canada ariko nk’uko babyivugira umutima n’ubwenge byakomeje kuba ku Rwanda.  Mu 2005 basubiye gusura igihugu cyabo ndetse babona ko hari icyo bakwiye gukora mu gukemura ibibazo byari bicyugarije. 

Mu 2014, aba bakobwa bahawe ikibanza na Perezida Paul Kagame, giherereye mu Kagari ka Ruhuha, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera. Iki kibanza bagikoresheje mu kubaka ishuri ruzajya ryakira aba bana

Aba bakobwa bakusanya amafaranga yo gufasha iyi miryango muri Canada, ariyo afasha abana 100 bari mu mashuri abanza, aberenga 100 bari mu yisumbuye n’abari muri kaminuza. 

Butoyi Joselyne Alexandre avuga ko bagiye babona umusaruro wo gufasha abantu by’umwihariko mu burezi, ubu barajwe inshinga no gukora imishinga yafasha iyi miryango kuva mu bukene bwa burundu. 

Ati ‘‘Intego yacu ni ukubona abaturage bose bafite uburyo bifasha, abana bakajya mu mashuri ari bo babarihira, bakagira imyuga bakanacuruza. Uzi kwihemba ukanacuruza? Ubwo ni ubutunzi cyane.”

Aba bakobwa babinyujije muri ‘Shelter them Batarure’ buri mwaka bohereza mu Rwanda asaga ibihumbi 200 by’Amadolari ya Canada, ni ukuvuga asaga miliyoni 190 Frw.

Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre nibo batangije Umuryango ‘Shelter them Batarure’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter