Search
Close this search box.

Umwihariko wahawe urubyiruko rw’u Rwanda mu kwezi k’ubutwari

Buri wa 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, aho ruba rwishimira ubutwari bw’abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

U Rwanda rugiye kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 30, mu bikorwa biba mu kwezi kubanziriza umunsi nyirizana, hibanzwe cyane ku bigenewe urubyiruko.

Mu bikorwa byarugenewe harimo ibiganiro bazahabwa mu midugudu hose bigaruka ku gusobanura ubutwari n’uko bashobora kubigeraho n’ibindi byose byerekeranye n’Umunsi w’Intwari birimo n’ibizatangwa na Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Mu bindi bikorwa hari icyagenewe urubyiruko rufite imishinga aho ruzabasha kuyerekana mu mbuga y’Umujyi wa Kigali, bikabafasha kwegerana n’abakiliya.

Hari kandi ibikorwa by’imyidagaduro na siporo n’umuganda rusange. Muri buri murenge kandi hazaba hari inzobere zizafasha urubyiruko rufite imishinga kuyisobanukirwa byose bizaba bigamije gushishikariza urubyiruko kurangwa n’ubutrwari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko uyu mwaka urubyiruko rwahawe umwihariko kugira ngo rwigishwe byinshi ku butwari bizabafashe kuba intwari.

Ati “Burya igihugu cyubakwa n’abantu bose ariko iyo ushaka ko bizarama uhera ku bakiri bato, ababyiruka bakura bazamara n’igihe kinini bakora bafite n’ubushobozi bw’ingufu z’umubiri, ibitekerezo no kuba bakwiga bakiyongerera ubushobozi.”

“Iyo ushaka kubaka igihugu uhera muri bariya bavuka bagomba kubaka za ndangagaciro, umurongo waratanzwe ko tugomba gushyira imbaraga mu rubyiruko.

Hari abashobora gutekereza ko bitewe n’imyitwarire ya rumwe mu rubyiruko kuri ubu, kuzabonamo abazakora ibikorwa by’ubutwari bizagorana.

Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange, yavuze ko hagenda hakorwa ubukangurambaga bugamije gushyira urubyiruko mu mwanya wo kuba intwari.

Ati “Iyo hakozwe ubukangurambaga ntabwo tuba tuvuga ngo byacitse ahubwo tuba twanga ko bicika, ubukangurambaga turimo ni ubwo kugira ngo ubwo butwari twibaza ku rubyiruko bazagira tubafashe kubugeraho.”

“Ntabwo waba intwari uri umusinzi kuko tuzi neza ingaruka inzoga ziteza ku rubyirukuko n’umubiri w’umuntu, imitekerereze bigatuma asubira inyuma na bwa butwari tumwitezeho bikaba bitashoboka.”

Ukwezi k’ubutwari kwatangijwe kuri uyu wa 5 Mutarama 2024, kuzasozwa ku wa 31 Mutarama 2024 kuzarangwa n’ibikorwa bitandukanye byo gushishikariza Abanyarwanda gukora ibikorwa by’ubutwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter