Search
Close this search box.

Uko wahangana n’ibihe bigoye

Rimwe na rimwe iyo ibihe biduhindukanye mu buzima bwacu, dukunda kwicara tukiheba ndetse umuntu yabona izuba rirengeye mu bicu akibaza niba rizongera kurasa ubuzima bwe bukongera kubona imirasire yaryo.

Iyo umuntu yisanze muri ibi bihe akubita hirya no hino arwana no gushaka uko yabyigobotora, ariko ukuri gushaririye usanga kwirengagizwa, ni ukutemera ko hari ibyo umuntu atabasha kugenzura, ibyo atabasha kumenya niba bizabaho n’igihe bizabera, ariko by’umwihariko no kutemera ko hari ibyo umuntu adashobora guhagarika.

Iki gihe rero umuntu yisanga nta mahitamo asigaranye uretse gushikama akabyakira yaba abigiriye we ubwe, umuryango we cyangwa abo akunda.

Icyakora, nubwo bishoboka ko iki kitaba ari cyo gihe cyiza cyo kubibaza, ariko se utekereza ko gukomera ari cyo kintu cyiza umuntu yakora mu bihe nk’ibi?

Abahanga mu by’imitekerereze bagaragaza ko gushaka kwikomeza mu bigaragara kandi urimo ushiriramo imbere mu mutima, nta kavuro kabyo ahubwo binegekaza uri kugerageza kubikora.

Bitandukanye n’ibyo ahubwo, tugirwa inama yo kwirekura tukarira mu gihe tubabaye, tukarakara igihe ari byo bihe turimo, aho dukwiye kuba duseka tukirekura tugaseka urumenesha mu gihe twishimye.

Nk’uko rero ushaka gukira igisebe abanza kugipyora agisukura, ni nako bikwiye kumera ku muntu uri mu bihe by’amarangamutima atari meza ndetse ibi ni bimwe mu byo KURA yakugeneye ushobora gukora ukabasha gusohoka mu bihe by’iminsi igoye.

Andika

Ubwo mperuka kwisanga mu bihe byashegeshe amarangamutima yanjye, inama nahawe n’ukurikiranira ubuzima bwanjye hafi, ni ukwandika ibyo numvaga bimbyiganira mu mutima byose.  Ntababeshye iyo nama nabanje kuyifata nk’idafite umumaro, ariko igihe navuze nti “reka mbikore nikinira” byatanze umusaruro ushimishije.

Twese turabizi ko hari ibyiyumvo tudashobora kubwira abantu, kandi bidatewe n’uko tutabizera ahubwo kubera ko badashobora kubisobanukirwa. Icyo gihe rero ikaramu n’urupapuro ni byo bihita bihinduka inshuti y’akadasohoka.

Kwandika birafasha cyane kuko biba bimeze nko kwitura imitwaro yose yaguhetamishaga ibitugu.

Babarira

Bavuga ko “imbabazi si impano umuntu aha undi, ahubwo ni impano yiha we ubwe.” Niba warigeze kubabarira umuntu wakugiriye nabi, ngira ngo wumvise ukuntu byakuruhuye ukarushaho kumererwa neza.  Kutababarira ni kimwe mu bintu bibi umuntu ashobora kwikorera.

Nubwo kubabarira ari ikintu cy’ingenzi cyane, dukwiye no kumenya ko kwibabarira twebwe ubwacu ari akarusho.

Gira uwo uha ubufasha

Ahari wakumva ari ibintu bitumvikana kuba nawe utorohewe hanyuma ukajya gushaka uwo wafasha. Icyo ukwiye kumenya ni uko burya muri kamere ya muntu, habamo kunezezwa no kubona hari abandi yabashije gutuma bishima.

Tekereza kubona wafashije umuntu gukira ikintu cyari cyaramubase mu buzima bwe maze wumve ukuntu byagushimisha. Uku gufasha kandi ntibigombera kuritura imisozi ahubwo n’akantu gato ukoreye umuntu kandi wuje ineza, nawe ubwawe kakuzanira urumuri mu mutima.

Rya neza

Kwita ku mirire ugafata ifunguryo ryiza kandi rigizwe n’indyo yuzuye, bigira umumaro wo kukuzanira akanyamuneza. Aha ugirwa inama yo kutibanda gusa ku byo kurya ukunda, ahubwo ugafata ubwoko butandukanye ukaba wanagerageza indyo nshya.

Sabana n’inshuti

Hari inshuti mfite ku buryo nomero ye ya telefoni nayanditseho ngo “Umuganga w’Ubuntu”.

Kubera iki? Kubera ko yambereye igihamya cy’uko inshuti ari umuganga ukuvura ku buntu. Buri gihe uko ntameze neza nkagerageza kumuvugisha ahita ambera nka kumwe umuyaga uza ukabeyura igicu cyari gitwikiriye ahantu kikavaho hagasigara umucyo.

Nawe wabigerageza, haba ku nshuti yawe cyangwa kuba mu itsinda ry’abo wiyumvamo kuko ushobora gusanga bikubereye umuti w’ibibazo.

Kora imyitozo ngororangingo

Imyitozo ngororangingo izwiho kuzanira uyigize inyungu z’igihe kirambye. Waba ukuze, waba ukiri muto, waba umusaza, zirikana ko imyitozo ngororangingo ari ingenzi mu kugufasha kumererwa neza no gusiga inyuma ibyari byakuvukije umunezero wawe.

One Response

  1. Wowe wandika iyinkuru umaze kupfasha ubugira kenshi cyane, komereza ahongaho nizereko hari nabandi bafashwa nkanjye!!! Umaze guhindura byinshi mumyitwarire pfite ubungubu !! Narahindutse bifatika kubera izi nama zanyu!!! Thanks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter